RFL
Kigali

FOOTBALL: Umunsi wa 10 wa shampiyona uratangira kuri uyu wa Kabiri Rayon Sports ikinira i Rusizi, Police FC isanga Sunrise FC i Nyagatare

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/12/2018 20:12
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018 nibwo hari butangira imikino y’umunsi wa cumi (10) wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League). Rayon Sports igomba gusura Espoir FC mu gihe Police FC izaba ishabika amanota i Nyagatare kwa Sunrise FC.



Ni umunsi wa cumi (10) uje usanga ikipe ya APR FC yaramaze gutakaza amanota ya mbere muri shampiyona kuko kuri iki Cyumweru yanganyine na Bugesera FC igitego 1-1 i Nyamata. APR FC ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 19 ikaba izigamye ibitego 11.

Espoir FC iheruka gutsinda Sunrise FC ibitego 2-1 i Nyagatare, iri ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 13 n’umwenda w’ibitego bitatu (3).

Police FC ifite umukino ukomeye n’ikipe ya Sunrise FC ibarizwa mu maboko y’akarere ka Nyagatare. Police FC izaba ishaka amanota atatu imbumbe kuko ihrruka kugwa miswi ikanganya 0-0 na Etincelles FC kuri sitade Umuganda bakina umunsi wa munani. Police FC yararuhutse bihagije kuko itakinnye umunsi wa cyenda yari ifitanye na Mukura Victory Sport. Iyi kipe iba mu maboko ya Polisi y’igihugu (RNP), iri ku mwanya wa kane (4) n’amanota 16 mu mikino umunani (8) imaze gukina.


Sarpong Michael ubwo yari ku mupira afashwe na Turatsinze John myugariro wa AS Muhanga 

Undi mukino uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri nuko ikipe ya Marines FC iheruka gutsindwa na Musanze Fc (1-0) izakira Kirehe FC yo mu karere ka Kirehe mu mukino uzabera kuri sitade Umuganda. Indi mikino izakomeza kuwa Gatatu no kuwa Kane ubwo hazaba hasozwa umunsi wa cumi wa shampiyona.


Sarpong Michael niwe uyoboye abataha izamu n'ibitego bye bitandatu (6) akaza imbere ya Kyambade Fred (Espoir FC) na Nizeyimana Djuma (SC Kiyovu) bose bamze kugwiza ibitego bitanu (5) buri umwe  cyo kimwe na Ulimwengu Jules (Sunrise FC)

Dore uko umunsi wa 10 uteye (15h30’):

Kuwa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018

-Espoir FC vs Rayon Sports (Rusizi)

-FC Marines vs Kirehe FC (Umuganda Stadium)

-Sunrise FC vs Police FC (Nyagatare)

Kuwa Gatatu tariki 19 Ukuboza 2018

-AS Kigali vs Gicumbi FC (Stade ya Kigali)

-Mukura Victory Sport vs Amagaju FC (Stade Huye)

-Etincelles FC vs Musanze FC (Stade Umuganda)

Kuwa Kane tariki 20 Ukuboza 2018

-APR FC vs SC Kiyovu (Kigali Stadium)

-AS Muhanga vs Bugesera FC (Stade Muhanga)


Dore uko umunsi wa cyenda wasize urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND