Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018 nibwo hari butangira imikino y’umunsi wa cumi (10) wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Azam Rwanda Premier League). Rayon Sports igomba gusura Espoir FC mu gihe Police FC izaba ishabika amanota i Nyagatare kwa Sunrise FC.
Ni umunsi wa cumi (10) uje usanga ikipe ya APR FC yaramaze
gutakaza amanota ya mbere muri shampiyona kuko kuri iki Cyumweru yanganyine na
Bugesera FC igitego 1-1 i Nyamata. APR FC ubu iri ku mwanya wa mbere n’amanota
19 ikaba izigamye ibitego 11.
Espoir FC iheruka gutsinda Sunrise FC ibitego 2-1 i
Nyagatare, iri ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 13 n’umwenda w’ibitego
bitatu (3).
Police FC ifite umukino ukomeye n’ikipe ya Sunrise FC
ibarizwa mu maboko y’akarere ka Nyagatare. Police FC izaba ishaka amanota atatu
imbumbe kuko ihrruka kugwa miswi ikanganya 0-0 na Etincelles FC kuri sitade
Umuganda bakina umunsi wa munani. Police FC yararuhutse bihagije kuko itakinnye
umunsi wa cyenda yari ifitanye na Mukura Victory Sport. Iyi kipe iba mu maboko
ya Polisi y’igihugu (RNP), iri ku mwanya wa kane (4) n’amanota 16 mu mikino
umunani (8) imaze gukina.
Sarpong Michael ubwo yari ku mupira afashwe na Turatsinze John myugariro wa AS Muhanga
Undi mukino uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri nuko ikipe ya
Marines FC iheruka gutsindwa na Musanze Fc (1-0) izakira Kirehe FC yo mu karere
ka Kirehe mu mukino uzabera kuri sitade Umuganda. Indi mikino izakomeza kuwa
Gatatu no kuwa Kane ubwo hazaba hasozwa umunsi wa cumi wa shampiyona.
Sarpong Michael niwe uyoboye abataha izamu n'ibitego bye bitandatu (6) akaza imbere ya Kyambade Fred (Espoir FC) na Nizeyimana Djuma (SC Kiyovu) bose bamze kugwiza ibitego bitanu (5) buri umwe cyo kimwe na Ulimwengu Jules (Sunrise FC)
Dore uko umunsi wa 10 uteye (15h30’):
Kuwa Kabiri tariki 18 Ukuboza 2018
-Espoir FC
vs Rayon Sports (Rusizi)
-FC Marines
vs Kirehe FC (Umuganda Stadium)
-Sunrise FC
vs Police FC (Nyagatare)
Kuwa Gatatu
tariki 19 Ukuboza 2018
-AS Kigali
vs Gicumbi FC (Stade ya Kigali)
-Mukura
Victory Sport vs Amagaju FC (Stade Huye)
-Etincelles
FC vs Musanze FC (Stade Umuganda)
Kuwa Kane
tariki 20 Ukuboza 2018
-APR FC vs
SC Kiyovu (Kigali Stadium)
-AS Muhanga
vs Bugesera FC (Stade Muhanga)
TANGA IGITECYEREZO