RFL
Kigali

Twaganiriye na Aline atwerurira iby'urukundo yavuzwemo na P Fla ndetse n'iby'urukundo rushya avugwamo na Jay Polly ufunze -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/12/2018 14:42
1


Mu minsi ishize hadutse inkuru ivuga ko Aline umukobwa wamamaye cyane mu mashusho y'indirimbo yaba ari mu rukundo na P FLA, icyo gihe wabonaga nabo ubwabo badashaka guhakana aya makuru, icyakora hadaciyeho igihe kinini hahise haduka inkuru y'uko uyu mukobwa yaba ari mu rukundo rukomeye na Jay Polly uri kubarizwa muri gereza.



Amakuru yari amaze iminsi muri bimwe mu bitangazamakuru ndetse no ku mbuga noranyambaga yahamyaga urukundo rwa Aline na Jay Polly ndetse bagahamya ko hari amakuru ahari ko uyu muraperi nafungurwa hari imishinga yo kubana na Aline. mu kiganiro yahaye Inyarwanda.com Aline usanzwe ari umujyanama wa P Fla yabwiye umunyamakuru ko ntarukundo yigeze avuga ko afitanye na P Fla.

Aha akaba yatangaje ko we ahugiye cyane mu gufasha P Fla muri muzika ye ariko iby'urukundo ntabihari.Aha umunyamakuru yamubajije iby'urukundo rwe na Jay Polly atangaza ko Jay Polly ari inshuti ye y'umwihariko ariko iby'urukundo byo ntabihari, aha uyu mukobwa akaba yatangarije Inyarwanda.com ko ababivuze bagendewe wenda ku kuntu akunze kujya gusura Jay Polly kuri gereza cyane ko amusura kenshi.

Aline

Aline byakunze kuvugwa ko akundana na P Fla nubwo we atabyemera

Twamubajije nk'inshuro amusura mu cyumweru maze Aline atangaza ko byibuza amusura inshuro eshanu. uku gusura Jay Polly kenshi gashoboka ngo nibyo abanyamakuru bashingiyeho bavuga iby'urukundo rwe n'uyu muraperi. Aline yabwiye Inyarwanda.com ko iminsi yivugira ko nibiba abantu bazabibona aha yari abajijwe niba igihe Jay Polly azaba arangije igihano badashobora gukundana bitewe nuko yamwitayeho muri ibi bihe bikomeye.

Aline yatangaje ko amaze imyaka umunani aziranye na Jay Polly bityo akaba atumva impamvu kuba yakwita ku nshuti ye mu gihe iri mu bibazo byabaye inkuru bigahindurwamo urukundo.

REBA HANO IKIGANIROTWAGIRANYE NA ALINE UMUJYANAMA WA P FLA BIVUGWA KO YABA AKUNDANA NA JAY POLLY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mc.matatajado5 years ago
    hhhhhhhhhhh uyu mugore azi ubwege kbs afatiranye polly mubyago amwereka kumwitaho bidasazwe hhhh wasanga polly avuyeyo agahita amwereka ubusore daaa!!! P akarira mumyotsi hhhhh





Inyarwanda BACKGROUND