RFL
Kigali

Bosco Nshuti, Aline, Serge, Mbonyi, The Pink na Ambassadors bari mu bahawe ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2018-URUTONDE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/12/2018 13:29
0


Mu ijoro ryacyeye tariki 16/12/2018 muri Kigali Marriot Hotel habereye ibirori byatangiwemo ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2018 ku bahanzi n’abanyamuziki bakoze cyane mu mwaka wa 2018. Bosco Nshuti ni we wabaye umuhanzi w’umwaka.



Ni ibirori byitabiriwe cyane ndetse birangwa n’udushya tunyuranye. Icyakora byatinze gutangira bitewe n’ibibazo tekinike dore ko ibyuma byatengushye abateguye ibirori. Ibirori byagombaga gutangira saa kumi z’umugoroba, ariko si ko byagenze kuko byatangiye hafi saa kumi n’imwe. Abahanzi kimwe n’abandi bose bari mu bahatanira ibihembo, binjiye ahabereye ibi birori babanje gutambuka ku itapi y’umutuku (Red Carpet).

Groove Awards

Ibi bihembo bitanzwe ku nshuro ya gatandatu bitangirwa mu Rwanda. Kuri iyi nshuro, ibirori byo gutangaza abatsindiye ibihembo, byayobowe na Mc Ronnie na Mc Becky Hillary. Bamwe mu bapasiteri bari muri ibi birori harimo; Bishop Dr Fidele Masengo wari kumwe n'umuryango, uyu mukozi w'Imana akaba ari nawe wigishije ijambo ry’Imana, Bishop Amon na Prophet Claude. Ababyitabiriye basusurukijwe n’abahanzi barimo; Aline Gahongayire, Eddie Mico, Ashimwe Dorcas, itsinda ry’abahanzi baririmbya injyana ya Afro-Pop n’abandi.

Bosco Nshuti

Bosco Nshuti ni we wabaye umuhanzi w'umwaka

Bosco Nshuti wamamaye mu ndirimbo ‘Ibyo ntunze’ n’izindi zinyuranye ziri gufasha imitima ya benshi muri iyi minsi, ni we wabaye umuhanzi w’umwaka. Yari mu cyiziro kirimo abahanzi bafite amazina akomeye nka Israel Mbonyi, Aime Uwimana, Serge Iyamuremye na Arsene Tuyi. Ni ibintu byamukoze cyane ku mutima dore ko ubwo yari ahamagawe ngo yakire igikombe cye, yageze kuri stage, ibyishimo biramurenga, asuka amarira. Yavuze ko ‘abuze icyo avuga kubera ibyishimo’.

Aline Gahongayire wabaye umuhanzikazi w’umwaka yashimiye Imana imuhesheje icyo gikombe, ashimira producer Clement Ishimwe. Yabwiye abanyamakuru ati “Ndabatumye mumbwirire Clement ko mushimiye”. Yashimiye kandi Issa Noel Karinijabo umaze kumwandikira indirimbo zinyuranye zirimo n’izamuhesheje igikombe. Igikombe yegukanye, Aline Gahongayire yagituye umuryango abarizwamo witwa All Gospel Today uhuriwemo n’abahanzi, abapasiteri, abayobozi b’amatsinda n’amakorali, abanyamakuru, abavugabutumwa n’abandi. Yahise abahamagara kuri stage bafata ifoto y’urwibutso.

Aline Gahongayire

Aline Gahongayire hamwe n'abo muri All Gospel Today

Abandi begukanye ibihembo ni Serge Iyamuremye watwaye ibikombe bibiri, The Pink, Columbus, Gentil Misigaro, Israel Mbonyi, Aime Uwimana n’abandi. Apotre Mignonne Kabera uyobora Women Foundation Ministries na Noble Family church, yashimiwe nk’umuntu wagaragaje imbaraga nyinshi cyane muri uyu mwaka wa 2018 mu gushyigikira abahanzi mu ivugabutumwa bakora ukongeraho n’ibikorwa by’urukundo akora binyuze muri Women Foundation Ministries.

Producer Boris Igiraneza wakoze indirimbo zirimo; Biramvura ya Serge, Yaru Njyewe ya Serge, Imvugo yiwe ya Bigizi Gentil n’izindi ni we wabaye umu producer w’umwaka mu batunganya indirimbo z’amajwi. The Pink yegukanye igikombe yaheshejwe n’indirimbo ye ‘Intwaro z’Imana’ yabaye indirimbo nziza ya Hiphop. Yahamagaje kuri stage abaraperi bagenzi be bishimira igikombe yahawe, nuko agitura nyakwigendera P Professor witabye Imana mu minsi ishize, uyu nyakwigendera akaba yari umuraperi mu ndirimbo zihimbaza Imana.

Umuraperikazi The Pink

Ni ubwa The Pink mbere atwaye igikombe cya Groove Award

Abatwaye ibihembo mu byiciro bine bikuru muri iri rushanwa rya Groove Awards Rwanda ari byo; Umuhanzi w’umwaka, umuhanzikazi w’umwaka, korali y’umwaka ndetse na Minisiteri y’umwaka, bahembwe kuzahabwa ibyuma bya Mo sound igihe cyose bazakorera igitaramo. itel mobile nayo yatanze ibihembo birimo terefone kuri Bosco Nshuti na Aline Gahongayire.

Noel Nkundimana ukuriye akanama nkemurampaka yavuze ko iri rushanwa rikomeje kugenda rikura ari nayo mpamvu uyu mwaka bongereyemo ibyiciro bishya ndetse bakagura n’ibikorwa dore ko banakoze igikorwa cyo gusura abarwayi aho abahanzi bahataniraga ibihembo, tariki 15/12/2018 basuye abarwayi muri Isange One Stop Center ku Kacyiru. Bishop Dr Masengo yashimiye Groove Awards Rwanda ko mbere yo gutangiza irushanwa, babanje gukora amasengesho bakaragiza Imana gahunda y’umwaka wose.

1.Male Artist of the year (Umuhanzi w’umwaka): Bosco Nshuti

2.Female Artist of year (Umuhanzikazi w’umwaka): Aline Gahongayire

3.Choir of the year (Korali y’umwaka): Ambassadors of Christ

4.New Artist/New Group of the year (Umuhanzi mushya/Itsinda rishya): Trinity worship Center

5.Ministry/Group of the year (Minisiteri y’umwaka/Itsinda ry’umwaka): Healing worship team

6.Song of the year (Indirimbo y’umwaka): Turakomeye by Alarm Ministries

7.Worship song of the year (Indirimbo nziza yo kuramya): Biramvura by Serge Iyamuremye

8.HIP HOP song of the year (Indirimbo nziza ya Hiphop): Intwaro z’Imana by The Pink

9.Afro-Pop song of the year (Indirimbo nziza ya HipHop): Naganze remix by Colombus

10.Collabo song of the year (Indirimbo nziza ihuriwemo n’abahanzi): Indahiro by Aime Uwimana ft Israel Mbonyi

11. Video of the year (Indirimbo nziza y’amashusho): Yari njyewe by Serge Iyamuremye

12. Christian website of the year (Urubuga rwiza rwa Gikristo): Iyobokamana.com

13. Dance group of the year (Itsinda ryiza ribyina): Healing stars drama team

14. Gospel Radio show of the year (Ikiganiro cyiza cya Gikristo cya Radio): The Gospel Zone- Authentic Radio

15. Radio Presenter of the year (Umunyamakuru mwiza wa Radio): Vainqueur Calvin- KT Radio

16. Gospel Tv show of the year (Ikiganiro cyiza cya Gikristo cya Televiziyo): RTV Sunday Live- RTV

17. Upcountry Artist of the year (Umuhanzi mwiza wo hanze ya Kigali): Ezra Joas-Musanze

18. Upcountry Choir of the year (Korali nziza yo hanze ya Kigali): Goshen choir- Musanze

19. Best Diaspora Artist of the year (Umuhanzi uba hanze y’u Rwanda): Gentil Misigaro

20. Best Audio producer of the year (Utunganya indirimbo z’amajwi): Producer Boris

21. Best Video producer of the year (Utunganya indirimbo z’amashusho): Producer Fefe Kwizera

22. Outstanding contributor of the year: (Umuntu washyigikiye cyane abahanzi n’ivugabutumwa muri rusange): Apotre Mignonne Alice Kabera

23. Songwriter of the year (Umwanditsi mwiza w’indirimbo): Issa Noel Karinijabo

Groove
Bosco Nshuti ubwo yashyikirizwaga igikombe cy'umuhanzi w'umwaka

Groove Awards Rwanda
Aline Gahongayire ubwo yashyikirizwaga igikombe

Groove Award RwandaGrooveAwards

Korali Goshen yatwaye igihembo cya korali yakoze cyane mu zikorera hanze ya Kigali

Groove

Ezra Joas yabaye umuhanzi mwiza mu bakorera umuziki hanze ya Kigali

Mutsinzi

Calvin Mutsinzi yahize abanyamakuru bose bakora kuri Radio mu biganiro bya Gospel

Ibirori bya Groove Awards Rwanda

Abantu bari baje ku bwinshi

Aline Gahongayire

Aline Gahongayire yaririmbye muri ibi birori

RTV Sunday Live

Abakora muri RTV Sunday Live ubwo bashyikirizwaga igikombe

Alarm Ministries

Turakomeye ya Alarm Ministries yabaye indirimbo y'umwaka

Groove Awards

Israel Mbonyi
Israel Mbonyi yahawe igihembo ku bw'indirimbo yakoranye na Aime Uwimana

Groove Awards

Noel Nkundimana umuyobozi w'akanama nkemurampaka

Groove Awards

Groove Awards

Nta rungu ryari rihari

Nta rungu ryari rihari

Ibikombe byatanzwe

Groove Awards

Issa Noel Karinijabo yabaye umwanditsi mwiza w'indirimbo

Groove Awards

Producer Fefe ashyikirizwa igikombe na Ev Caleb Uwagaba

Healing Drama Team

The Pink

The Pink yaririmbanye na NPC na Columbus

Aline, Serge na Diana

Serge Iyamuremye, Diana Kamugisha na Aline Gahongayire

Eddie Mico

Eddie Mico na Dorcas bagaragaje ko ari abahanzi b'abahanga cyane

Eddie Mico

Columbus

Naganze remix ya Columbus yahawe igihembo

Boris proSerge

Serge yari yasazwe n'ibyishimo,..birumvikana kwegukana ibikombe bibiri ni ikintu gikomeye

Dr Masengo

Bishop Dr Masengo ni we wigishije ijambo ry'Imana

Aline Gahongayire kuri stage

Byari umuriroAline Gahongayire

Aline Gahongayire

Aline Gahongayire yahize abandi bahanzikazi bose

Aline Gahongayire na Diana Kamugisha

Ibyishimo byari byose kuri Aline Gahongayire

Aline na DianaBosco Nshuti umuhanzi w'umwaka

Bosco Nshuti niwe watwaye irushanwa ry'uyu mwaka

Groove Awards
Ev Caleb Uwagaba hamwe n'umuraperikazi The Pink

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND