RFL
Kigali

Safi Madiba yashyizeho irushanwa ku bacuranzi ba gitari babahanga bazabasha gucuranga indirimbo ye nshya 'Ina million'

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/12/2018 12:07
1


Mu minsi ishize nibwo Safi Madiba yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'Ina million' ahuriyemo n'umuhanzi ukomeye muri Tanzania Harmonize, kuri ubu iyi ndirimbo imaze kumenyakana Safi Madiba yayishyiriyeho irushanwa ku bacuranzi babahanga bazi neza kuyicuranga ku buryo uzatsinda yakwegukana 100000frw.



Mu itangazo rimenyesha abacuranzi bashaka guhatana Safi Madiba yashyize hanze yagize ati"Muraho neza! Nejejwe no kumenyesha abantu bazi gucuranga gitari, ko uzacuranga neza anaririmba "inamillion" kurusha abandi azahabwa 100 000 Rwfs by'ishimwe ku wa 1 Mutarama,2019! Nshimiye byimazeyo Meddy k'ubuhanga bukomeye afite mu gucuranga gitari! Ohereza video yawe kuri watsp:( +250) 788643801."

Safi Madiba

Safi Madiba yatangije irushanwa mu bacuranzi ba gitari babahanga

Aya marushanwa Safi Madiba ayatangije nyuma y'igihe ashyize hanze iyi ndirimbo ndetse bikaba muri gahunda yihaye yo gukora cyane umuziki nyuma yo gusera mu itsinda rya Urban Boys. kuri ubu Safi Madiba agye kurangiza umwaka wa 2018 akoze indirimbo zirenga zirindwi muri gahunda yihaye yo gukora Album azashyira hanze umwaka utaha wa 2019.

REBA HANO INDIRIMBO INMILLION YA SAFI MADIBA NA HARMONIZE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Caty5 years ago
    We azi gucuranga iyihe instrument? Uduhumbi ijana ni duke kbs, ntiyirirwe abeshya abantu ngo yashyizeho amarushanwa. Ibi ni ukugira ngo avugwe mu binyamakuru gusa!





Inyarwanda BACKGROUND