RFL
Kigali

Choeur International de Kigali yakoze igitaramo cyo kwinjiza abantu muri Noheli, Christopher ari mu bacyitabiriye-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/12/2018 16:39
0


Muri iyi minsi abantu benshi batangiye kwitegura iminsi mikuru isoza umwaka inatangira undi mushya, mu buryo bw’umwuka rero ku basenga, Choeur International De Kigali yinjije abantu mu bihe bya Noheli ibataramira mu gitaramo cy'imbaturamugabo.



Tariki 16/12/2018 muri Lemigo Hotel habereye igitaramo cyiswe ‘Christmas Carols Concert 2018’, ikaba ari intego ndetse n’umugambi wa Choeur International et Ensemble Instrumental De Kigali, aho bakora igitaramo buri mwaka bagafasha abakirisitu Gaturika ndetse n’abanyarwanda muri rusange kwinjira neza mu bihe bya Noheli biteguye ivuka ry’umwami Yezu Kristu, umucunguzi w’abatuye isi yose.

CIK
Choeur International De Kigali yinjije abantu mu bihe bya Noheli neza

CIK

Ni igitaramo cyatangiye ku isaha ya saa 18:30 aho korali yageze imbere mu myambaro myiza ibereye amaso, aho bose bari bambaye ibisa, abakobwa bari bambaye amajipo maremare cyane bikwije rwose ndetse hejuru bambaye udusengeri twa gorge, abahungu nabo bari bambaye amapantalo n’amashati arimo akabara gasa n’amajipo y’abakobwa. Iki gitarmo cyari kigizwe n’ibice bine bitandukanye mu miririmbire ndetse hanabayeho igice kirimo indirimbo z’urukundo aho umuhungu yaririmbanaga n’umukobwa, habayeho igice cy’umuntu ku giti cye ibindi byari rusange kuri Korali yose.

CIK

CIK

Aristotle yaririmbiye abitabiriye iki gitaramo

Umwe mu basanzwe batanga igipimo (utera mesure) ndetse hakaba n’ubwo acuranga, Aristotle, yatunguranye cyane ubwo yaririmbaga wenyine kuko atamenyereweho kuririmba. Yahawe indirimbo imwe ayirirmba neza cyane abantu barishima.

Nyuma ya Aristotle, umukobwa witwa Nicole yarijije benshi kubera ibyishimo, mu myambaro imukwije hose, ikanzu ndende nziza y’umukara, n’ijwi ryiza bihebuje , yaririmbye indirimbo 3 ariko ava ku rubyiniro nta n’umwe ubishaka bifuza ko yakomeza akaririmba.

CIK

Nicole nawe yaririmbye mu buryo bwihariye

CIK

Nyuma y’abo habayeho igice twavuzeho haruguro, aho umukobwa yaririmbanaga n’umuhungu indirimbo y’urukundo bakabikora mu buryo bunogeye ijisho rwose aho buri wese yasigaye yibaza niba abo bantu n’ubusanzwe baba bakundana nk’abitegura kurushinga.

CIK

Bamwe baririmbye indirimbo z'urukundo

CIK

Uwari ushinzwe gutegura iki gitaramo cya Choeur International De Kigali, Safari Claude mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yahamije ko iki gitaramo cyagenze neza kurusha uko babitekerezaga. Yagize ati: “Ndishimye cyane kuko intego twari dufite dutegura igitaramo twayigezeho, buri wese arishimye ahubwo bamwe batubwiye ko bishyuye make bagendeye ku byo baberetse. Ibi twabikoreye kwinjiza abantu muri Noheli biteguye neza nta zindi mpungenge. Twanezerewe cyane rwose, dushimira abitabiriye bose n’ubwo bitari byoroshye kwitegura kuko abaririmbyi bavunitse cyane ariko bitanze umusaruro mwiza.”

CIK

Uwari ushinzwe gutegura iki gitaramo n'uwari MC mu gitaramo

Safari Claude kandi wari ushinzwe gutegura no kwamamaza iki gitaramo, yakomeje avuga ko umwaka utaha hari udushya twinshi tuzagaragaramo kuko buri mwaka ugira udushya twawo ndetse umwaka utaha bwo bakazaba bafite ibicurangisho bitandukanye.

CIK

Abantu bose bari bishimye bakanyuzamo bakacinaya akadiho

CIK

Umuhanzi Christopher ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo cya Choeur International De Kigali, Safari yabwiye INYARWANDA uko babyakiriye agira ati “Christopher ni umukristu Gaturika niyo mpamvu ya mbere twavuga ko yaje, ikindi yaje mu rwego rwo gushyigikira Tina mushiki we turirimbana muri Chorale. Nk’uko nawe yakora igitaramo Tina akajya kumushyigikira. Turamushimira cyane Christopher ko yabanye natwe.”

CIK

Christopher yari yagiye gushyigikira Tina mushiki we

REBA ANDI MAFOTO:

CIK

CIK
CIK
CIK
CIK
CIK
CIK
CIK
CIK
CIK
CIK
CIK

AMAFOTO: Ihorindeba Lewis






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND