RFL
Kigali

Kizito Mihigo yataramiye abakristu ba Paruwasi ya Rwamagana-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/12/2018 23:40
0


Kuri iki cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2018, umuhanzi Kizito Mihigo yasuye Paruwasi ya Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba, ayikoreramo igitaramo cy'amasaha atatu ndetse anafatanya na Chorale Bright Angels (igizwe n'abana bato) mu kuririmba mu Missa ya kabiri.



Nyuma y'iki gitaramo Kizito Mihigo yatangarije INYARWANDA,  ko nacyo kiri muri gahunda yihaye nyuma yo kuva muri gereza, yo kuzenguruka Paruwasi za Kiriziya Gatorika mu Rwanda aririmba indirimbo za gikristu yahimbye, mu bitaramo yise ibyo gushimira Imana.

Mu ndirimbo Kizito Mihigo yaririmbiye abakristu ba Rwamagana harimo: “Inuma”, “Yohani Yarabyanditse”, “Arc en Ciel”, “Aho kuguhomba yaguhombya [Aherutse gushyira hanze], “Nyina wa Jambo”, n'izindi. Igitaramo cyamaze amasaha atatu n'iminota makumyabiri.

AMAFOTO:

Kizito Mihigo yataramiye abakristu b'i Rwamagana.

Korali Bright Angels.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND