RFL
Kigali

NYAMATA: APR FC yatakaje amanota imbere ya FC Bugesera, AS Kigali ikomeza umurongo mwiza itsinda Kiyovu Sport ku Mumena-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/12/2018 22:27
0


Kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Ukuboza 2018 ubwo hakinwaga umunsi wa cyenda wa shampiyona, APR FC yanganyije na Bugesera FC igitego 1-1 mu mukino wakinirwaga ku kibuga cya Bugesera kiri i Nyamata.



Bugesera FC yari mu rugo niyo yafunguye amazamu ku munota wa 21’ ku gitego cyatsinzwe na Ndabarasa Tresor akoresheje umutwe. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Nshuti Dominique Savio ku munota wa 70’ w’umukino nyuma y'uko yari yinjije mu kibuga mbere y'uko igice cya kabiri gitangira.





Abakinnyi ba Bugesera FC bishimira igitego cya Ndabarasa Tresor 


Ndabarasa Tresor myugariro wa FC Bugesera yishimira igitego 

Nshuti Dominique Savio yishimira igitego


Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego

Seninga Innocent wari imbere y’abafana, yakinaga na APR FC adafite Nzigamasabo Steve ufite amakarita atatu y’umuhondo, Mugenzi Bienvenue ufite ikibazo cy’imvune, Samson Irokon Ikecukwu uvuga ko atameze neza abatoza bakabihakana. Bugesera FC kandi ntabwo yari ifite Ndahinduka Michel uheruka kugira imvune bakina na AS Kigali.



Ntwari Jacques akurikiye umupira ahunga Byiringiro Lague (14)

Ibura ry’aba bakinnyi ryatumye abandi bakinnyi babona amahirwe kuko nibyo byatumye Ruberwa Emmanuel, Ntwari Jacques, Ntiginama Patrick na Bakundukize Emmanuel babanza mu kibuga nk’impinduka zakozwe mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga mu mukino uheruka.


11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga


Gukinira ku kibuga batamenyereye byatumye abakinnyi ba APR FC batakaza ingufu nyinshi 

Ku ruhande rwa APR FC, Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC uheruka gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1, yakinaga adafite Hakizimana Muhadjili ufite imvune, Kimenyi Yves (nawe yasoje umukino wa Rayon Sports ababara umugongo) ndetse na Rugwiro Herve baje biyongera kuri Nizeyimana Mirafa wahawe umutuku bakina na Rayon Sports ndetse na Butera Andrew wagiriye imvune mu mukino APR FC yasuyemo Club Africain muri Tunisia. APR FC yari yagaruye Imanishimwe Emmanuel uri kwezi kwa buki.


11 ba APR FC babanje mu kibuga


Abakinnyi ba APR FC basuhuza abafana mbere y'umukino

Ibura ry’aba bakinnyi ryatumye, Rusheshangoga Michel uheruka gutsinda igitego mu mukino bahuyemo na Rayon Sports ahita abanza mu kibuga akina mu mutima w’ubwugarizi afatanya na Buregeya Prince Caldo. Byiringiro Lague yaje mu kibuga ajya mu mwanya wa Hakizimana Muhadjili.




Imanishimwe Emmanuel akurikiye Rwigema Yves wanakinnye muri APR FC na Rayon Sports


Kwizera Janvier umunyezamu wa FC Bugesera


Munyabuhoro Jean d'Amour akuraho umupira wari uzanwe na Byiringiro Lague (14)

Mu mikinire y’amakipe yombi wabonaga Bugesera FC nk’ikipe iri mu rugo ifite uburyo ishakamo amanota atatu mu gihe APR FC nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere bahise bahindura uburyo bwo gukina kuko bakinaga imipira yo mu kirere nyuma yuko gukina umupira wo guhana hana babonaga Bugesera FC iri hejuru kuko isanzwe imenyereye ikibuga.


Iranzi Jean Claude inyuma ya Rwigema Yves wa FC Bugesera 


Rwigema Yves yagaragaje ko yanakina mu mpande kandi neza 


Imanishimwe  Emmanuel (24) atera umupira uca hafi ya Rwigema Yves (5) 


Iranzi Jean Claude (12) yasimbuwe na Blaise Itangishaka 

Igice cya mbere kirangiye, Jimmy Mulisa yakuyemo Iranzi Jean Claude na Mugunga Yves ahita ashyiramo Nshuti Dominique Savio na Itangishaka Blaise wahise ajya hagati aho Iranzi yakinaga bityo Nshuti Dominique Savio ajya ibumoso ahagana imbere.

Ibi byaje gutanga umusaruro kuko nibwo APR FC yatangiye kubona imipira myinshi igana ku izamu rya Bugesera FC biza kuba akarusho ubwo Nshimiyimana Amran yari asimbuwe na Ntwari Evode watanze akazi hagati afatanya an Itangishaka Blaise bose bari imbere ya Mugiraneza Jean Baptiste Miggy kapiteni wa APR FC.




Amakipe yombi yakinaga imipira yo hejuru


Iranzi Jean Claude (12) akurikiqe na Ntwari Jacques (23)


Izuba ryari rimereye nabi abafana 


Abasifuzi n'abakapiteni

APR FC yaje kubona igitego yo kwishyura ku munota wa 70’ nyuma yuko Nshuti Dominique Savio yari anyuze mu bugarira ba Bugesera FC akabatsinda igitego cyatumye APR FC izamura imbaraga ikanagira amahirwe yo kuba yatsinda umukino muri rusange.

Gusa Bugesera FC nabo bari bakaniye cyane. Seninga abonye ko APR FC ifite amayeri yo gukina imipira miremire, yakuyemo Bakundukize Innocent wakinaga ku ruhande rw’iburyo ajya imbere ashyiramo Niyitegeka Idrissa kugira ngo yongere ingufu hagati mu kibuga hari harimo Ntwari Jacques na Ntijyinama Patrick.

Nyuma gato kandi Seninga yaje kubona ko imipira miremire ya APR FC iva hagati ijya mu bataha izamu abakinnyi be b’inyuma batari kuyigeraho ngo batereshe umutwe. Byatumye ashyiramo Muhire Anicet bita Gasongo asimbura Ntijyinama Patrick bita Mbogamizi bityo aza hafi y’ubwugarizi atangira kubafasha mu kirere acunga cyane Mugiraneza Jean Baptiste bari mu cyiciro kimwe cy’uburebure. Rwigema Yves yaje gusimburwa na Jacques Ahishakiye akina imbere aciye iburyo umwanya n’ubundi Rwigema yakinaga.


Nshuti Dominique Savio ajya kwishyushya 

Nyuma y’iri nota rimwe, APR FC iraza ku mwanya wa mbere n’amanota 19 mu mikino irindwi (7) izigamyemo ibitego 11 mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 19  mu mikino irindwi izigamyemo ibitego birindwi (7). Bugesera FC yavuye ku mwanya wa cyenda (9) ijya ku mwanya munani (8) n’amanota 12.

Undi mukino wari utegerejwe, AS Kigali yatsinze Kiyovu Sport igitego 1-0 cyatsinzwe na Mbaraga Jimmy Traore ku munota wa 70’ w’umukino waberaga ku kibuga cya Mumena.

AS Kigali yahise ifata umwanya wa 12 n’amanota icumi (10) mu mikino icyenda (9) ikaba nta gitego izigamye cyangwa ibazwa. Kiyovu Sport iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 13 inganya na AS Muhanga ya gatanu.

Rusheshangoga Michel (22) ajya kireba Ruberwa Emmanuel wari uzamukanye umupira 

Abakinyi ba Bugesera FC bajya kumva inama z'abatoza 


Ntaribi Steven yari yabanje mu izamu rya APR FC 


Itangishka Blaise, Songayingabo Shaffy na Nsengiyumva Moustapha bajya kwishyushya 


Iranzi Jean Claude yakinnye hagati iminota 45'

PHOTOS: Saddam MIHIGO (INyarwanda.com)





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND