Mbarushimana Abdou umutoza mukuru wa AS Muhanga aranenga abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bamwiciye imibare y’umukino bitewe n’uburyo bagiye baryama mu kibuga inshuro nyinshi mu gihe babaga basatiriwe cyane na AS Muhanga.
Mu kiganiro
yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona
yatsinzwemo na Rayon Sports igitego 1-0, Mbarushimana Abdou yavuze ko abakinnyi
be abashima uburyo bitwaye mu mukino ariko ko bagiye bagorwa n’uburyo abakinnyi
ba Rayon Sports batinzaga umukino babicishije mu kuryama mu kibuga.
“Ni umukino wari mwiza ukomeye twanabonyemo amahirwe yo gutsinda ibitego. Wari umukino ukomeye n’ubwo wabonaga abakinnyi ba Rayon Sports banyuzamo bakaryama bagatinza umukino. Gusa wari umukino mwiza n’ubwo dutsinzwe biraduha imbaraga zo kwitegura umukino ukurikira”. Mbarushimana
Mbarushimana Abdou umutoza mukuru wa AS Muhanga
Bashunga Abouba umunyezamu wa Rayon Sports yaranzwe no gutinza umukino mu minota ya nyuma ibintu n'abafana ba Rayon Sports batishimiye kuko bashakaga igitego kirenze 1-0
Mbarushimana
Abdou akomeza avuga ko muri iyi minsi afite ikibazo mu bwugarizi aho abakinnyi
be batari guhuza neza mu mikinire kuko ngo yatangiye kubibona ubwo bakinaga na
Sunrise FC i Muhanga.
“Ndacyafite
ikibazo cy’ishyaka mu bwugarizi. Ngiye kubikoraho kuko n’ubruyo twatsinzwemo
igitego ntabwo higeze habaho kongera kwisuganya kuko Djabel ntabwo yatakaje
umupira wari mu buryo bwe bwiza bwo kongera kuwukina. Ni icyo kibazo dufite naho
ubundi dukina nk’uko abandi basanzwe bakina”. Mbarushimana
Mbarushimana avuga ko ubwugarizi bwe agiye kubukoramo umuganda agakosora byinshi
Mbarushimana
Abdou avuga ko kuba AS Muhanga iri mu makipe ataratsindwa imikino myinshi atari
igitangaza ahubwo ko yibaza impamvu yatsinzwe imikino ibiri mu icyenda kuko
yumva ko bakabaye batsinda buri mukino kugira ngo shampiyona izarangire bari
ahantu heza.
TANGA IGITECYEREZO