RFL
Kigali

Rayon Sports 1-0 AS Muhanga: Mbarushimana aranshinja Rayon Sports kumwicira umukino-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/12/2018 11:22
0


Mbarushimana Abdou umutoza mukuru wa AS Muhanga aranenga abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bamwiciye imibare y’umukino bitewe n’uburyo bagiye baryama mu kibuga inshuro nyinshi mu gihe babaga basatiriwe cyane na AS Muhanga.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona yatsinzwemo na Rayon Sports igitego 1-0, Mbarushimana Abdou yavuze ko abakinnyi be abashima uburyo bitwaye mu mukino ariko ko bagiye bagorwa n’uburyo abakinnyi ba Rayon Sports batinzaga umukino babicishije mu kuryama mu kibuga.

“Ni umukino wari mwiza ukomeye twanabonyemo amahirwe yo gutsinda ibitego. Wari umukino ukomeye n’ubwo wabonaga abakinnyi ba Rayon Sports banyuzamo bakaryama bagatinza umukino. Gusa wari umukino mwiza n’ubwo dutsinzwe biraduha imbaraga zo kwitegura umukino ukurikira”. Mbarushimana


Mbarushimana Abdou umutoza mukuru wa AS Muhanga 



Bashunga Abouba umunyezamu wa Rayon Sports yaranzwe no gutinza umukino mu minota ya nyuma ibintu n'abafana ba Rayon Sports batishimiye kuko bashakaga igitego kirenze 1-0 

Mbarushimana Abdou akomeza avuga ko muri iyi minsi afite ikibazo mu bwugarizi aho abakinnyi be batari guhuza neza mu mikinire kuko ngo yatangiye kubibona ubwo bakinaga na Sunrise FC i Muhanga.

“Ndacyafite ikibazo cy’ishyaka mu bwugarizi. Ngiye kubikoraho kuko n’ubruyo twatsinzwemo igitego ntabwo higeze habaho kongera kwisuganya kuko Djabel ntabwo yatakaje umupira wari mu buryo bwe bwiza bwo kongera kuwukina. Ni icyo kibazo dufite naho ubundi dukina nk’uko abandi basanzwe bakina”. Mbarushimana



Mbarushimana avuga ko ubwugarizi bwe agiye kubukoramo umuganda agakosora byinshi

Sarpong Michael yatsinze igitego cya Rayon Sports ku munota wa 48'

Mbarushimana Abdou avuga ko kuba AS Muhanga iri mu makipe ataratsindwa imikino myinshi atari igitangaza ahubwo ko yibaza impamvu yatsinzwe imikino ibiri mu icyenda kuko yumva ko bakabaye batsinda buri mukino kugira ngo shampiyona izarangire bari ahantu heza.


 Niyonzima Olivier Sefu imbere ya Hakundukize Adolphe (8)


Kagaba Obed (16) ukina inyuma ibumoso muri AS Muhanga agenzura umupira ahunga Sarpong Michael

Rucogoza Elias (4) imbere ya Jonathan Da Silva 



Munyaneza Jacques umunyezamu wa AS Muhanga 


11 ba AS Muhanga babanje mu kibuga 



Manzi Thierry atabara kuko abakinnyi ba AS Muhanga bari bashyizemo imbaraga bashaka igitego


Abafana ba Rayon Sports ntabwo bari baje ku bwinshi


Manzi Thierry myugariro akaba na kapiteni wa rayon Sports agenzura umupira 


Eric Rutanga Alba yohereza umupira imbere uva ibumoso



Mu minota ya nyuma AS Muhanga yagombaga no kuba yabona igitego



Turatsinze John myugariro wa AS Muhaga ashyira hasi Michael Sarpong


Lomami Andre rutahuzamu wa AS Muhanga yishyushya 




Rucogoza Elias usanzwe akina mu mutima w'ubwugarizi muri uyu mukino yakinaga hagati (Milieu Defensif)

Abakinnyi ba AS Muhanga bumva inama z'umutoza 

PHOTOS: Sadam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND