RFL
Kigali

True Promises Ministries yateguye igitaramo gitangira umwaka wa 2019 mu ntego yo gushima Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/12/2018 14:56
2


Ture Promises Ministries ikunzwe mu ndirimbo Mana Urera n'izindi zinyuranye, igiye gukora igitaramo cy'amashimwe izafatanyamo n’abandi bahanzi batandukanye. Ni igitaramo cyo gushima Imana no kuyiragiza umwaka mushya wa 2019.



Iki gitaramo kizaba tariki ya 6 Mutarama 2019 guhera saa cyenda za nimugoroba kuri Kigali Serena Hotel mu ihema rinini.Ni igitaramo cyiswe, “Himbaza Live Concert” gifite intego yo gushima Imana binyuze mu kuramya no guhimbaza aho buri wese azafata umwanya wo gutekereza ku mirimo Imana yakoze ku buzima bwe mu myaka yashize agashima Imana.

Insanganyamatsiko y’iki gitaramo iboneka muri Zaburi 34:4 “Mufatanye nanjye guhimbaza Uwiteka,Dushyirane hejuru izina rye.” Umuvugizi Mukuru wa True Promises Ministries, Bonnke Mbonigaba yabwiye Inyarwanda.com ko muri iki gitaramo bazaba bari kumwe naAlarm Ministries, New Melody, Sam Rwibasira, Arsene Tuyi na Gisele Precious Nsabimana.

Twamubajije impamvu muri iki gitaramo bibanze ku bahanzi b'abanyempano ikomeye ariko bataramenyekana cyane mu muziki, asubiza ko basanze ari byiza gushyigikira abahanzi b'abanyempano na cyane ko na True Promises iyo itaza kubona abayishyigikira bitari kuyorohera kugera ku rwego igeze ubu.

Abajijwe impamvu nta matsinda menshi batumiye, yavuze ko kuri iyi nshuro ari ko babyifuje.Muri iki gitaramo, umuvugabutumwa azaba ari Evangelist Huduma James wo mu Itorero Foursquare Kimironko. Yakomeje avuga koHimbaza live concert ari umwanya mwiza wo kuzirikana ibitangaza,uburinzi no kugira neza kw’ Imana ku bwoko bwayo.

Yagize ati: "Hari impamvu nyinshi zo guhimbaza Uwiteka mu minsi yose tugihumeka umwuka w’abazima.Ishimwe ry’Uwiteka rigomba guhora mu kanwa kacu iteka ryose.Imitima yacu ikwiye kwirata Izina rya Yesu Christo kandi n’abababaye dukwiye kubagezaho Amakuru meza yo kugira neza kw’Imana."


True Promises Ministries

Yongeyeho ko muri iki gitaramo hazabaho n’ umwanya urambuye wo kuririmba indirimbo zabo za kera.Kwinjira muri iki gitaramo ni ukugura itike aho imeza y’abantu 8 bazajya bishyura ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160,000), mu myanya y’imbere ni ibihumbi icumi (10,000), mu gihe ahasanzwe ari ibihumbi bitanu(5,000) n’ibumbi bibiri (2000) ku banyeshuri biga mu mashuri abanza(Primary) n’ayisumbuye (Secondary).

Kuva mu mwaka wa 2009 mu Kwezi kw’ Ugushyingo, itsinda rya True promises rimaze gushyira hanze imizingo 2, umwe w’amashusho ugizwe n’indirimbo 13 n’ uw’amajwi ugizwe n’indirimbo 11.Mu mwaka wa 2019, True Promises irateganya n’ibindi bitaramo bikomeye harimo n’icyo kwizihiza isabukuru y’Imyaka 10 iri tsinda rimaze ribayeho.


Igitaramo True Promises bagiye gukora mu ntangiriro za 2019






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • munyana raphael5 years ago
    True promises turayikunda rwose Imana ishimwe ko iduhaye igitaramo nkiki
  • munyana raphael5 years ago
    True promises turayikunda rwose Imana ishimwe ko iduhaye igitaramo nkiki





Inyarwanda BACKGROUND