Bikunze kugaragara nk’ibigoye cyane kubona umuntu ugukunda by’ukuri muri iki gihe. Ibyo bituma bamwe bitiranya urukundo n’irari ariko icyiza cy’urukundo ni uko iyo birangiye urubonye ubyishimira ukanasenga ngo ntirugashire.
Inkuru nziza ku bakobwa rero, ni uko hari
ibimenyetso 5 muri byinshi bishobora kukwereka ko umusore mukundana azagukunda
kandi by’iteka;
1.Ntazahunga
ibibazo bije
Umugabo utazagusiga mu kaga, ibibazo bije mu rukundo
rwanyu akemera ko mubivugaho kandi akemera kubishyiramo imbaraga ngo bikemuke
azaba agunda by’iteka.
2.Ibibazo
byawe abigira ibye
Ntago umugabo ugukunda by’iteka azemera ko unyura mu
bibazo wenyine, ikiguhangayikishije nawe kizamuhangayikisha kandi azaguhora
hafi anakore ibishoboka ngo agufashe kubisohokamo.
3.Azakora
ibishoboka byose ngo yikosore
Niba yakoze ikosa, akaba aziko yakubabaje ntazatuza
atarikosora ngo anagusabe imbabazi kuko azakomeza kurwana n’umutima kuko
urukundo rwanyu ntiyakemerera icyaruhungabanya. Uwo mugabo aragukunda by’ibihe
byose.
4.Azi
ibyo witaho cyane
Kuko yita cyane ku tuntu duto ndetse ntiyirengagize
n’ibinini uha umwanya wawe. Yamenya byoroshye ibyo ukunda ndetse n’ibyo witaho
cyane ukabiha umwanya munini wawe.
5.Ntakubona
nk’intungane
Urukundo rurihangana kandi umugabo ugukunda by’iteka
ntazumva ko uzahora utuganye muri byose udakosa. Nukosa azakumva kandi
akubabarire kuko aziko nta wudakosa ahubwo uzisanga ari guseka amwe mu makosa
yawe wenda yanamubabaje ariko ntazabikomeza.
Duhereye kuri iki kimenyetso cya 5, mukobwa ibi
ntibiguha kujya uhora umukosereza kukoa gukunda, Oya! Nubona umuhungu ukwereka
ibi bimenyetso uzamenye ko uwo atazakureka rwose kandi nawe ntuzamubere mubi.
Ibisigaye, Imana izakomeza urukundo rwanyu nimuyemerera.
TANGA IGITECYEREZO