RFL
Kigali

Ibizwi n’abantu ba hafi kuri Aline Gahongayire w’imyaka 32-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/12/2018 8:37
0


Aline Gahongayire[alga_love] umunyamuziki mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, atangirwa ubuhamya na benshi bamuzi bavuga ko yisangije imibereho itangaje yisanisha n’abababaye mu bihe by’ibyishimo bye ndetse n’igihe ababaye. Ngo akunda abandi kurusha uko yikunda!



Imyaka 32 irashize Aline Gahongayire abonye izuba. Yanyuze mu buzima byamushyize mu biganza by’itangazamakuru. Paji y’ubuzima bwe ihera mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yirunduriyemo, ihindurwa n’ubuzima bw’urukundo yanyuzemo bwarangiye ashwanye n’uwo barwubakanye, ahorana igikomere cy’umwana we witabye Imana akivuka……

Ubuzima bwe burakomeza bukagera ku rugendo rw’itangazamakuru, hiyongeraho n’ishingano zo kwita ku bana n’ababyeyi yahurije mu muryango Ineza yitiriye imfura ye yitabye Imana [Imana imuhe iruhuko ridashira]. Ababanye nawe n’abakibana nawe bahamya ko ari ‘umubyeyi’ mwiza kuri benshi yasubije icyizere cy’ubuzima.  

Gahongayire yizihiza isabukuru y'amavuko yashyigikiwe na benshi.

Abaganiriye na INYARWANDA bahuriza ku kuba yita ku bantu ku batishoboye, ngo ntiyirebaho, ubuzima bwe yabuhariye kubusangira n’abandi.

Manzi [Umushoferi] umaze icyumweru atwara mu mudoka Aline Gahongayire avuga ko yagiriwe umugisha wo gutwara umukozi w’Imana ukikijwe. Ngo umuvuduko agenderaho iyo amutwaye ntushobora kurenga 40 ku isaha. Yagize ati “Ni umugisha kuri njyewe, kuba ntwaye umuntu nka Aline Gahongayire, umuntu ukijijwe, umuntu w’umunyangeso nziza. Nanjye biramfasha nk’umuntu w’umusore….Ndamushimira cyane kandi musabiye n’umugisha,” 

Ben [Umushushanyi w’imyenda usanzwe unambika Gahongayire] yavuze ko imyaka ine ishize aziranye n’uyu munyamuziki ariko ngo yamwigiyeho byinshi yitwaza nk’impamba y’ubuzima. Yavuze ko uko iminsi ishira indi igataha, Aline Gahongayire ahora ari mu mushya mu maso. Ati "Ahora ari umushya. Ni umuntu najya menyera. Uko uyu munsi umubonye si ko ejo umubona,”

“Biratangaje cyane kuba wagira isabukuru y’amavuko ukaba wasohoka, ugafata indege ukajya muri ‘vacance’ cyangwa ugasangira n’inshuti ariko we ashaka abantu bababaye,”      

Remmy Fils, gafotozi unatunganya amashusho menshi ya Aline Gahongayire avuga ko yamubonyeho umwihariko ashingiye ku kuba uyu munyamuziki yita cyane ku mashusho n’amajwi ashyira hanze. Ngo ni kenshi amufotora cyangwa se akamufata amashusho nyuma Aline akaza kumuhamagara amushimira.  

Ati “Muziho ibintu byinshi cyane cyane ariko Aline dukorana ibintu bya Video, ‘ama-event’ menshi byaba ibiganiro, ni byinshi nyine byose arambwira ngo ni ‘bon’. Ariko ubona ama-‘Video’ aba yabyitayeho, ‘ama-audio’ ye uba wumva yayitayeho harimo imbaraga yayanditse neza. Namubwira akomereze aho ngaho,” 

Umubyeyi uri mu muryango Ineza washinzwe na Gahongayire avuga ko imyaka ibaye itatu baziranye, ariko ngo yamubonyeho urukundo rudasanzwe, amuragiza Imana. Yagize ati “Aline Gahongayire muziho umurimo w’urukundo n’uburwaneza no kugira neza…Imana ikomeze kumukoresha kandi ikomeze iby’ubutwari nk’umunyarwandakazi ku banyarwanda no ku gihugu cy’u Rwanda muri rusange,’

Aline Gahongayire yizihije isabukuru y’amavuko kuya 12 Ukuboza 2018. Ni mu birori binogeye ijisho yasangiyemo n’abana ndetse n’ababyeyi afasha bahuriye mu muryango Ineza. Muri muzika, aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ndanyuzwe” yanditswe na Producer Ishimwe Karake Clement.

AMAFOTO:

Producer Kamarade na Aline Gahongayire.

Ben Fashion Designer usanzwe wambika Aline Gahongayire

Young Grace nawe yitabiriye isabukuru ya Gahongayire.

Remmy ukunda gufotora Gahongayire.

Byari ibirori.

">REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BAMWE MU BAZI ALINE GAHONGAYIRE

">

AMAFOTO: Remmy Fils






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND