RFL
Kigali

VIDEO: Kumenya se w’umwana ntibigisaba kujya imahanga, ikizamini cya DNA wagikoresha no mu Rwanda

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/12/2018 6:43
1


DNA ni kimwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza se w’umwana ndetse bikanifashishwa mu gihe hashakishwa uwakoze icyaha hagendwe ku bimenyetso fatizo byatanzwe. Kuri ubu mu Rwanda bisigaye byoroshye kandi bihendutse kubona DNA.



Umwe mu bakora muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhangamuri (Rwanda Forensic Laboratory) akaba umu Specialist, Pascal Bavugirije yagize ubusobanuro atanga ku bijyanye no gupima DNA avuga ko bimwe mu byo bifashisha ari ibimenyetso bazaniwe ndetse n’ibyo bo bishakira. Muri DNA hashobora kugaragazwa isano iri hagati y’umuntu n’undi nk’umwana ushaka kumenya se cyangwa umubyeyi ushaka kumenya umwana ndetse zikaba zanakorwa hashaka kumenya uwakoze icyaha runaka.

Ni kenshi byavuzwe ko bihenze cyane gukora ibi bizame ndetse binasaba kujya mu bihugu bya kure. Mu kiganiro kirambuye Bavugirije Pascal yagiranye na Yvonne Murekatete, umunyamakuru wa INYARWANDA yahamije ko bitakigoye kubona DNA dore ko n’amacandwe yo mu kanwa ndetse n’ibyuya byakifashishwa kubona DNA ati:

Ibimenyetso ni icyo bita Body Fluid iyo ari yo yose ku muntu ushaka kumenya isano, dufata amacandwe (cellule zo mu kanwa) tukazikoresha nk’ibimenyetso mpaka tubonye igisubizo. Bashobora kuzana amaraso, umwenda uriho icyuya cyangwa icyuma byadufasha guhuza icyaha n’uwagikoze.

DNA

Pascal Bavugirije yasobanuye ko amacandwe n'icyuya byafasha kumenya DNA

Ku kibazo cyo kumenya isano ry’umwana n’umubyeyi mu gihe umubyeyi yaba yaritabye Imana nabyo birashoboka hagendewe ku bandi bavukana nawe ndetse hanagendewe kuri nyakwigendera ubwe igihe cyose yaba ameze ashyinguye iyo aho yashyinguwe hazwi kandi hakorerwa isuku bamubonaho ibimenyetso byo kwifashishwa mu gukora isuzuma.

Uburyo n’inzira byo gupima DNA ni bumwe gusa bitandukanira mu bikoresho n’ibimenyetso byifashishwa. Abakora ibi bizame mbere yo kwinjira muri Laboratory babanza kwirinda cyane ko habaho kwanduzanya bikanabafasha kurinda ubusugire bwa DNA z’abandi, mu byifashishwa kwirinda, harimo kwipfuka amazuru, kwambara inkweto zabugenewe ndetse na gants.

DNA

Umwe mu bapima DNA ahamya ko n'iyo umuntu yaba yaritabye Imana, DNA ye yagaragara

Nk’uko Bavugirije yabigaragaje anasobanurira umunyamakuru wa INYARWANDA kugira ngo igisubizo nyakuri cya DNA kigaragare neza kandi gisukuye hari inzira 3 ikizame kinyuzwamo haherewe ku gusukurwa, gupima no gucukumbura hagatangwa ibisubizo nyakuru bya DNA bikunze kubanza kongerwa ubwinshi.

Ubwo umunyamakuru yabazaga niba kongera DNA bidatuma zitakaza umwimerere wazo yasubijwe mu buryo bumara impungenge ati “Ubundi DNA y’umuntu irihariye, kuba wayongera nta ngaruka bigira. Agace gato tuba tubonye bisaba kukongera ikaba nyinshi kugira ngo hatagira ibyo ubura. Bigufasha gutanga ibisubizo bizima kandi byuzuye by’umwimerere.”

Muri Rwanda Forensic Laboratory iherereye Kacyiru mu mujyi wa Kigali, nibura gupima DNA mu gushaka amasano cyangwa gupima ibimenyetso by’ahakorewe icyaha bigahuzwa n’umuntu ukekwa byishyuzwa ibihumbi 270 Frw. Umuyobozi mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory, ACP Dr Sinayobye avuga ko mu minsi ishize ubwo batangiraga bamaze gutanga serivisi za DNA zigera ku 10 kandi byarakunze, ku buryo bamaze kwakira ubusabe bw’abantu benshi bifuza izi serivisi.

Kanda hano urebe uko bapima DNA mu buryo bwihariye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mulema Deo5 years ago
    Ibyerekeye nogupima DNA Ni intambwe nziza cyane igiiye gucemura amwee mumacimbirane yari asanzwe agaragara Mungo, rero icyo nabasaba ababishinzwe gukora ubuvugizi kugirango igiciro cyukuyikoresha cyakwiyongera guhenduka kugirango nabafite amikoro maceya babashe kuyoboka ubu buryoo nakwitaa INOZAMURYANGO





Inyarwanda BACKGROUND