Umuhanzi w’umunyarwanda Cedric Tumukunde ukoresha izina ry’ubuhanzi Cedric [KgBoy] yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Fake Love’. Iyi ndirimbo igizwe n’iminota itatu n’amasagonda icumi (3min:10’).
Cedric atuye muri Canada mu mujyi wa Ottawa, yavukiye i Kigali akurira i Kanombe. Amashuri yisumbuye yayize kuri Groupe Scolaire Saint Joseph Birambo i Gicumbi ndetse na Ecole Technique St Kizito i Save.
Yabwiye INYARWANDA, ko yageze muri Canada muri 2015 agisoza amashuri yisumbuye, ubu ni umunyeshuri muri Canada. Yavuze ko yakunze umuziki kuva cyera ageze mu mashuri yisumbuye ari nabwo yatangiye kuririmba muri korali muri 2012.
Yagize ati “Muzika nayikunze kuva kera nkiri umwana
ngeze muri ‘Superieur’ nibwo natangiye kuririmba muri korali hari muri 2012...
Kuva nkiri umwana ariko inzozi zanjye zari ukuzaba umuhanzi. Ndumva igihe ari
iki.”
Cedric washyize hanze indirimbo 'Fake love'.
Avuga ko iyi ndirimbo ye nshya ‘Fake Love’
yayikubiyemo ubutumwa bw’ ‘umukobwa wakunze umuhungu urukundo rwa “fake”
rugendanye n’ibintu bifatika. Indirimbo irangira nibaza uwo naha urukundo
nkamwihebera ndetse nawe akanyihebera tukubaka umuryango,”
Iyi ndirimbo ye nshya yageze ku rubuga rwa Youtube kuya 04 Ugushyingo 2018. Ni yo ndiriimbo ya mbere yakoze, avuga ko akomeje gukora umuziki ashingiye ku bindi bikorwa byinshi bijyanye n’umuziki ari gutungunya.
Iyi ndirimbo yitwa ‘Fake Love’ amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Bob, amashusho yayo akorwa na Musa by R-day Entertainment.
TANGA IGITECYEREZO