RFL
Kigali

"Uyu munsi turatahana urankiza ubushagarira" Dream Boys mu ndirimbo nshya bise 'Niko ye' -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:14/12/2018 9:50
0


Dream Boys ni itsinda rimaze igihe muri muzika y'u Rwanda, aba bahanzi bamamaye mu ndirimbo zinyuranye zabo kuri ubu bashyize hanze indirimbo yabo nshya iyi ikaba ari indirimbo bise 'Niko ye' iyi ndirimbo iri mu njyana ibyinitse baririmbamo amagambo yo kureshya umukobwa umusore yifuza gutahana basohokanye cyangwa bahuriye mu kabari.



Muri iyi ndirimbo nshya ya Dream Boys humvikanamo inkuru y'umusore uhuriye mu kabari cyangwa mu kabyiniro n'inkumi yari asanzwe abona ku mbuga nkoranyambaga agahora amwifuza bahura agahita atangira kumugurira icyo ashaka cyose icyakora ku mugambi wo gutahana iyi nkumi,aha bakaba baririmba bumvikanisha ko uyu musore aba yifuza gutahana n'iyi nkumi bagira bati" Uyu munsi turatahana urankiza ubushagarira,..."

Dream Boys

Dream Boys

Iyi ndirimbo nshya yakozwe na Bob Pro , uyu akaba umwe mu bakora bakanatunganya indirimbo bagezweho cyane mu Rwanda. "Niko ye" indirimbo nshya ya Dream Boys igiye hanze ikurikira izo bari bari bamaze iminsi bashyize hanze zirimo ; Romeo na Juliet bakoranye na Riderman, wagiye kare,nimba umu star n'izindi zinyuranye bakoze muri 2018.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA DREAM BOYS 'NIKO YE'

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND