RFL
Kigali

“Hari impamvu nyinshi umugore yahitamo kutagira abana” Umukinnyi wa filime Nse Ikpe-Etim yavugiye abagore

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:13/12/2018 17:28
1


Mu gihe abenshi bibaza kimwe mu byo umugore abereyeho ari ukubyara akagira abana, umukinnyi wa filime wo muri Nigeria yavuze ko hari impamvu nyinshi bitari ngombwa ko abagore bose babyara kubera impamvu zitandukanye.



Nse Ikpe-Etim umunya Nigeria watangiye gukina filime mu mwaka w’2008 aho yahereye mu yitwa Reloaded ndetse akanatsindira bimwe mu bihembo by’umukinnyi wa filime mwiza mu bihembo bya AMAA (Africa Movie Academy Awards), ku myaka ye 44 ni umugore umaze imyaka 5 abana n’umugabo.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram rero, Nse Ikpe-Etim yagaragaje ko abagore batabereyeho kubyara gusa, bashobora kureka kubyara kubera impamvu zabo bwite bahisemo cyangwa batahisemo kandi bidakwiye ko bahozwa ku nkeke babazwa impamvu batabyaye dore ko avuga ko atari itegeko ko abagoe bose babyara.

Umukinnyi wa filime Nse Ikpe Etim

Ni igitekerezo yanditse mu rurimi rw’icyongereza tugiye kugenekereza tukagishyira mu Kinyarwanda aho avuga ko niba umugore yumva atiteguye kubyara yahitamo kubireka nta nkomyi ati; “Umugore ni umuntu. Umuntu wakifatira imyanzuro y’icyo ashaka gukoresha umubiri we mu gihe cye. Rero ni ubujiji bukabije cyane kwyumvisha ko abagore bose baba ababyeyi. Hari impamvu umugore yahitamo kutagira abana.Ubugumba bumaze gusakara kurenza uko tubizi,kandi guhutiraho babaza abagore impamvu badafite abana ntibyumvikana. Hari n’abagore bahisemo kutabyara kuko bumva batakirengera gutwita, ntibashaka kubyara nyine kandi ibyo nta kibazo kibirimo. Icyo umugore ahisemo gukora–Kugira abana cyangwa kutabagira; cyangwa niba bafite ikibazo cy’ubugumba nta wundi bireba ni amahitamo ye.”

Nse

Nse Ikpe Etim avuga ko atari itegeko ko abagore bose babyara

Nse Ikpe-Etim yakomeje avuga ko ibyishimo bidasaba ikiguzi ndetse kutabyara atari ikosa na gato“Ibyishimo nibyo by’ingenzi. Gushimira no kwishima nta kiguzi. Nsenga nizeye ko rimwe tutazacira urubanza rurenganya abagore batashatse abagabo n’abatarabyaye. Byaravuzwe ngo niba abana bagushimisha, ndagusengeye ubabone. Niba utabishaka cyangwa bidashoboka ko ugira abana, wibuke ko wabona ibyishimo kandi ntiwemerere umuntu wese kugutesha agaciro. Ishimire ubuzima, kandi wishimire ibyiza biri ku isi. Kuri njye, urukundo n’urumuri ni ukuri kandi icyo nahoze nshaka ni ukubaho mu byishimo n’ukuri kuzuye.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 07810787195 years ago
    Namusabaga number ye gusa





Inyarwanda BACKGROUND