RFL
Kigali

Ese kuki kwitukuza byabaye icyorezo mu birabura?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/12/2018 18:48
0


Hirya no hino mu bihugu bitandukanye byo muri afrika usanga abantu benshi ariko biganjemo igitsinagore bashishikajwe no gushaka ubwiza bigatuma abatanejejwe n'uko bari bahitamo gushaka icyahindura uruhu rwabo bakaba inzobe.



Ntawe dutunze agatoki ariko ubanza ahari ibi bifitanye isano ya hafi n’ibibazo byo mu mutwe ndetse no  kutanyurwa. Abenshi mu bagarukwaho cyane n’iki cyorezo ni abagore, bishora muri byo bakeka ko bibaha ubwiza cyangwa abantu bakabashuka ko bibahindura beza. Nk'uko byatangajwe n’umuhanga mu buranga bw’abirabura mu gitabo yise Le livre de la Beauté Noire",ed Paris : J.C. Lattès, 2000. (222p.) ndetse twifashishije urubuga rwa afrika-wali-skyblog.com 

Ese mu byukuri ni iki gitera abantu kwitukuza?

Abahanga bagaragaraza impamvu nyinshi zitera abantu kwitukuza zishingiye ku mateka, imico n’imitekerereze. Ubukoroni n’ubucakara ni impamvu ikomeye yo kwitukuza. Abanyafurika bahorana ipfunwe imbere y’abanyaburayi, kuko abanyaburayi bigaragaza ko ari ibyitegererezo ku banyafurika ndetse ni nako byabaye muri Amerika mu gihe cy’ubucakara n’irondaruhu aho abirabura batotezwaga ndetse bagateshwa agaciro nko mu birango byo kwamamaza (bagaragaza ko ari abantu b’umukara bafite amazuru abwataraye, iminwa minini ndetse ko baberewe n’imurimo yo mu rugo no mu gikoni).

Ibi ni nabyo n’ubu bigikomeje mu itangazamakuru aho umukobwa w’inzobe cyangwa wa metises ashyirwa kuri paje ibanza mu binyamakuru, ku byapa byamamaza ndetse no muri za filime. Ariko kandi mu bice bimwe na bimwe abagabo ni bo batera iryo pfunwe aho bahora bagaragaza ko umugore w’inzobe ari we mwiza kuruta uwirabura kuko bafata kuba inzobe nk’ikimenyetso cy’ubusirimu n’ubwiza bityo abandi nabo bakijandika muri byo ngo babe beza bakirengagiza ingaruka n’ibyago bibikurikira kuko ingaruka nyinshi zidakira.

Ese ubundi kwitukuza ni iki?

Ni igikorwa cyo gukesha uruhu hifashishije ibikoresho by’uburyo butandukanye byo kwikiza ukwirabura bushwanyaguza utunyangingo twa melanine.

Ingaruka zikomeye kubitukuza:

Ibiheri : Biterwa n’ikoreshwa rya corticoids ikinyabutabure gitera kandi cyongera ububi by’uduheri two kuruhu.

Amabara k’uruhu:Uruhu zigira amabara menshi aho usanga hamwe ari inzobe, umukara, ikigina.

Kubyimbagana: umuntu agenda abyimba umubiri wose.

Gusatagurika: Kimwe mu byago bikomeye ku bantu bitukuje ni igihe hagize ikintu kimukomeretsa cyangwa se akabagwa, ndetse kuri benshi bibaviramo urupfu kuko uruhu rwatakaje ubushobozi bwo kwisana.
   
Amaribori: Kubera ko uruhu rurushaho gukanyarara

Diabete: Bitera cyangwa bikongera ubukana bwa Diabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso

Indwara z’umutima: Byongera ibyago byo gufatwa n’indwara z’umutima n’imitsi

Iyo wamaze kwitukuza igice kinini cy’uruhu ugashaka kubireka none uba umukara kuruta uko wahoze ndetse ni kimwe mu ngaruka zikomeye umuntu ahuranazo iyo ahagaritse kwitukuza kuko bisa naho umubiri ugiye gutangira kwisubiranya bityo ukwiye kubyakira no kwihanganira uko abantu bazakubona.

 Src:Le livre de la Beauté Noire",ed Paris : J.C. Lattès, 2000. (222p.)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND