RFL
Kigali

Tonzi agiye gukora igitaramo gikomeye 'Spread love Christmas' azasangiriramo Noheli n'abana bafite ubumuga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/12/2018 14:20
3


Tariki 20 Ukuboza 2018 kuri Tedga's Hall ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali hazabera igitaramo kidasanzwe cyateguwe n'umuryango Birashoboka Dufatanyije watangijwe na Tonzi afatanyije na Mariam Nteziyaremye usanzwe uba mu Bubiligi ariko muri iyi minsi uri kubarizwa mu Rwanda.



Ni igitaramo Tonzi azasangiramo Noheli n'abana bafite ubumuga barererwa mu kigo cyitwa Izere Mubyeyi giherereye mu Busanza mu Karere ka Kicukiro. Ni nyuma yo gusanga muri iyi minsi mikuru ya Noheli n'Ubunani, aba bana babura ubitaho n'ubereka urukundo. Biteganyijwe ko muri iki gitaramo aba bana nabo bazagaraza impano zitandukanye kandi zidasanzwe bafite yaba mu kuririmba, kubwiriza ijambo ry'Imana, imikino, ubugeni....Iki gitaramo cyahawe izina rya “Spread Love Chrismas Concert” kizatangira Saa Munani z'amanywa.

Tonzi

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi bibiri ku bana (2,000Frw) ndetse n'ibihumbi bitanu (5,000Frw) ku bantu bakuru. Tonzi avuga ko kugura itike yo kwitabira muri iki gitaramo ari 'ukunyanyagiza urukundo mu bana bafite ubumuga.' Kompanyi zirimo Alpha Entertaiment Event-Production, Holy Spirit na RwandAir ziri mu baterankunga b'imena b'iki gitaramo cyateguwe n'umuryango Birashoboka Dufatanyije.

Uwitonze Clementine uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Tonzi yatangaje ko ku munsi w'igitaramo ni ukuvuga tariki 20 Ukuboza 2018 hazabanza kubaho umwanya wo gusangira Noheli ndetse no kwidagadura. Nyuma yaho ahagana saa munani z'amanywa ni bwo hazabaho igitaramo cy'imbaturamugabo aho aba bana bafite ubumuga bazahabwa umwanya uhagije buri umwe akagaragaza impano afite.

Tonzi

Tonzi hamwe na Mariam

Muri “Spread Love Chrismas Concert” Tonzi azaba ari kumwe n'abahanzi batandukanye barimo; Mariam ufite ubumuga bw'ingingo, Brian Blessed, Shema Toussain, Babou, Livingston, Ijwi Family, Healing Stars Drama Team n’abandi. Tonzi aganira n'abanyamakuru yavuze ko ari iby'agaciro kubona aba bana bahabwa umwanya bakagaragaza impano bafite. Yagize ati:

Ni iby’agaciro kubona abana nk’aba bahabwa umwanya bakazifatanya n’abandi bana bakumva uburyohe bw’urukundo, bakumva uburyohe bw’ibikinisho, bakumva ko na bo bemewe kandi ko badatsikamiwe. N’abafite ubumuga bafite ubushobozi, iyo ubahaye umwanya babasha kugaragaza impano zabo bakagira icyo bakora nk’uko abandi bakora.

Tariki 28/11/2018 ni bwo umuhanzikazi Mariam yageze mu Rwanda yakiranwa urugwiro na Tonzi wari uri kumwe na bamwe mu bana bafite ubumuga barererwa mu kigo Izere Mubyeyi.  Akigera i Kanombe ku kibuga cy'indege, Mariam yasazwe n'ibyishimo yatewe n'uburyo yakiriwe dore ko yasanganiwe n'abana bafite ubumuga bakamuririmbira bamuha ikaze mu Rwanda. Yavuze ko byamukoze cyane ku mutima. Ati: "Nakozweho cyane ku bw'abana mbonye, bankoreye suripurize idasanzwe. Ntabwo nari mbyiteze". Yunzemo ko afite amatsiko menshi y'igitaramo bazakorana n'abana bafite ubumuga.

Tonzi yakiriye i Kanombe Mariam yatumiye mu gitaramo cyo gusangira Noheli n'abana bafite ubumuga-AMAFOTO

Ubwo Tonzi yari yagiye kwakira Mariam i Kanombe

Tonzi yabwiye Inyarwanda.com ko yateguye igitaramo 'Spread Love Christmas Concert' mu rwego rwo gusangira Noheli irimo ubuzima n'abana bafite ubumuga. Ubwo yabazwaga na Inyarwanda.com impamvu yatumiye Mariam, Tonzi yagize ati; "Mariamu ni umwe mu bo natumiye, akaba aje nk'umuririmbyi ndetse akaba afite messsage nyinshi ashaka kwereka abantu ko ushobora kuba ufite ubumuga ariko ukiyubaka ukagira icyo umarira umuryango mugari. N'ubwo bafite ubumuga ariko tuzabereka ko bashobora kwigira binyuze mu mpano zabo."

Tonzi

Aba bana bafite impano zidasanzwe 

TonziTonzi

Tonzi hamwe n'abana bafite ubumuga mu kiganiro n'abanyamakuru

Reba hano C'est Possible ya Tonzi ft Mariam & Livingstone 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muhizi5 years ago
    Nishimiye iki gitaramo cyane. None kowavuze abantu bazakiririmbamo simbone Bernar? Ntabwo ari mu bazaturirimbira!
  • Keza5 years ago
    Hummmmm igitaramo cya sa munani se kibaho cg ni giterane cyo gufasha abafite ubumuga? Tonzi nk'umuntu usobanukiwe ibya muzika, ntabwo batarama ku maywa,uradutuburiye rwose. Keza
  • Kamana5 years ago
    ....abana babura ubitaho n'ubereka urukundo..... Icyo kigo kibarera wasanze kidashoboye kubitaho no kubagaragariza urukundo? Bimenyeshe MIGEPROF rero! Gushyanuka.com





Inyarwanda BACKGROUND