RFL
Kigali

Ikiganiro n'umusore wambitse impeta umukunzi we mu gitaramo cy’Itorero Inyamibwa-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/12/2018 3:37
1


Umusore witwa Rusagara Rodrigue yatunguranye mu gitaramo cy’Itorero Inyamibwa yambika impeta umukunzi we Mpingazima Joselyne imuteguza guhamya isezerano ryo kubana nk’abashakanye. Ni mu gitaramo ‘Inkera I Rwanda’ cy’ubudasa Itorero Inyamibwa ryekaniyemo umukino ‘Rwimitana’ watanze ishusho kuri gahunda nyinshi za Leta y’u Rwanda.



Guhamya urukundo rw’abo imbere y’imbaga, ni ibintu byazamuye amarangamutima y’abari bitabiriye igitaramo ‘Inkera I Rwanda’ binyuze mu mukino ‘Rwimitana’, iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri iki tariki 09 Ukuboza 2019 ahazwi nka Camp Kigali.

Mu gitaramo hagati, Intore Masamba yafashe indangururamajwi ajya ku rubyiniro aririmba indirimbo ‘Muhororo’, ageze hagati aravuga ati ‘bambwiye ko hano hari umukobwa witwa Mpinganzima’. Akivuga ibi uyu musore wari n’umusangiza w’amagambo(MC)  yahise atera ivi asaba umukunzi we ko yamubera umugore, ibintu byakoze ku marangamutima ya benshi.

Rodrigue[Yari umusangiza w'amagambo muri iki gitaramo, MC] yatunguye umukunzi we amwambika impeta.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Rodrigue yavuze ko yamenyanye n’uyu mukobwa muri 2011. Ngo ubwo bategura iki gitaramo cy’Itorero Inyamibwa nibwo yanogeje umugambi wo kuzambikira umukunzi impeta muri iki gitaramo. Ati “..Maze igihe mbitegura. Tugitangira gutegura igitaramo byahise binzamo. Twari dusanzwe dukundana ari umubyinnyi nanjye ndi umubyinnyi ndavuga nti buriya nzagaragaza ko mukunda  ku munsi w’igitaramo cyacu,”

Mpinganzima Joselyne wambitswe impeta na Rodrigue yavuze ko amukunda byimazeyo. Avuga ko mu byo yamukundiye harimo kuba ‘ari imfura’, ‘akunda gukora’, ‘arasabana’, ‘arubaha’ n’ibindi byinshi byinyongera bisembura urukundo rwabo. Rodrigue avuga ko yamenyekanye n’uyu mukobwa muri 2011, gukundana byo ngo hashize igihe kirekire.

Ati “Hashize igihe ntabwo umuntu yavuga ngo ni igihe kingana iki. Hashize igihe kirekire, tuziranyi kuva mu 2011, uyu munsi ni 2018 imyaka irindwi ni myinshi. Urumva twarakundana n’igihe cyose… Kuva tuziranye twarakundana,”

Uyu mukobwa yatubwiye ko byamutunguye kwambikwa impeta muri iki gitaramo, kuko ngo ntabyo yacyekaga. Ati “ Eeeh byantunguye biratabaho! Ntabyo nari nzi, sinari mbyiteguye, gusa byanshimishije cyane.”

Bavuze ko kwambikana impeta ari intago y’ubuzima, umwaka wa 2019 ngo uzasiga bombi biyeretse inshuti n’imiryango bahamye isezerano ryabo. Uyu musore kandi yambitse impeta umukunzi we, ababyeyi babireba kuko bari muri iki gitaramo.

Minisitiri Nyirasafari Esperance uyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo wari umushyitsi Mukuru muri iki gitaramo, yavuze ko bishimiye intambwe yatewe na Mpinganzima ndetse  Rodrigue, avuga ko bazabashyigikira no mu bukwe bwabo. Yabifurije kuzagira urugo rwiza no kubya hungu na kobwa.

AMAFOTO:

Masamba yazamutse ku rubyiniro aririmba indirimbo 'Muhororo', ati bambwiye ko hano hari umukobwa witwa 'Mpinganzima'.

Bagenzi be bahise batangira kumubyinira.

Uyu mukobwa wambitswe impeta ni umubyinnyi mu Itorero Inyamibwa.

Byari umunezero ku mpande zombi.

Umukobwa byamurenze....

Kanda hanondetse na hanourebe amafoto menshi

AMAFOTO: Cyiza Emmanuel-INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ikirezi florence5 years ago
    Ariko ibinyoma biraha Koko musore we ese miss heritage2016 (lydie) wakwanze kugirango Atsinde irushanwa rya nyampinga . none ngo 2011? Waba umuhehesi wa musore we uwo mukobwa amaze amezi 3 mu itorero njye turabyinana ndabizi mwahararanye mukwa 9 rero ntukabeshye rekeraho bana nawe ariko tuza





Inyarwanda BACKGROUND