RFL
Kigali

Eliazar, umuyobozi w’ihuriro ry’abanyamuziki Gatolika yasohoye indirimbo nshya ya Noheli yise ‘Umukiza yavutse’-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/12/2018 21:35
0


Umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyamuziki Gatolika mu Rwanda akanaba n’umuhanzi w’indirimbo z’Imana yashyize hanze amajwi y’Indirimbo nshya ya Noheli yise ‘Umukiza yavutse’. Ni indirimbo igizwe n’iminota n’iminota itandatu n’isegonda rimwe (6min:01’).



Hashize ibyumweru bitatu uyu munyamuziki ukomeye muri Kiliziya Gatolika, Eliazar Ndayisabye ashyize hanze amajwi y’Indirimbo “Gloria”. Icyo gihe yabwiye INYARWANDA,  ko ko atangiye gutunganya alubum ye ya mbere yitwa ‘Rwanda Singiza Imana’ ikaba izaba igizwe n’indirimbo icumi (10).

Uyu muhanzi akomeje gushyira hanze indirimbo zigera ku mitima ya benshi mu bakristu ba kiliziya Gatolika aho mu rwego rwo kubafasha kwizihiza neza Noheri yabahaye indirimbo yise “Umukiza yavutse”. Iyi ndirimbo yuje amagambo yo guhimbaza Imana ku Munsi Mukuru wa Noheri. Eliazar yatubwiye ko ari gutegurira abakunzi b’Indirimbo z’Imana amashusho y’iyi ndirimbo akazajya ahagaragara mbere y’umunsi Mukuru wa Noheri.

Eliazar aherutse gushyira hanze indirimbo 'Gloria'

Yavuze ko mu bimuraje inshinga muri iki gihe ari “Ubumwe bw’abanyamuziki ba Kiliziya Gatolika dore ko anabahagarariye ku rwego rw’Igihugu. Mu mitunganyirize y’amajwi y’iyi ndirimbo umukiza yavutse, Eliazar yatangaje ko yafatanyije n’umuhanzi w’indirimbo z’Imana Ruzigamanzi Robert Bellarmin, Iraguha Aime Marius uririmba muri The Bright Five singers, umu-soliste Uwamahoro Marie Mireille uririmba muri chorale Mater Dei na Epiphanie nawe uririmba muri Chorale Mater Dei akanaririmba muri Choeur International.

Iyi ndirimbo yumvikanamo inozajwi riri ku rwego ruhanitse yatunganyijwe na Producer Emmy wo muri Studio yitwa Universal Records. 

">UMVA HANO INDIRIMBO 'UMUKIZA YAVUTSE' YA ELIAZAR

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND