Ni igikorwa cyabaye mu mugoroba w’uyu wa 6 tariki 08/12/2018 muri Hotel des Milles Collines. Abanyempano 25 mu kuririmba bari baje guhatanira gukomeza mu irushanwa ryari rifite abakemurampaka barimo na Ian Mbugua wamenyekanye cyane muri Tusker Project Fame.
Iki gitaramo cyo gutoranya 18 muri 25 bagomba gukomeza muri iri rushanwa kucyinjiramo byari ubuntu ndetse benshi mu bitabiriye bari bafite abafana batumiye. Byari biteganyijwe ko igitaramo gitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba 18:00 zuzuye nyamara cyakereweho amasaha agera kuri 2 kuko cyatangiye saa mbili (20:00), gusa abari bacyijemo bari bategereje n’amatsiko menshi. Ubwinshi bw’abitabiriye busa n’ubwatunguye abateguye igitaramo ku buryo uwaje nyuma ya saa kumi n’ebyiri byamugoye cyane kubasha kwinjira kuko imyanya yari yamaze kuzura.
Iyi band niyo yasusurutsaga abitabiriye igitaramo mbere y'uko igikorwa nyamukuru gitangira
Ibyo kunywa nabyo byari bihari
Cyakora hageragejwe kuzana izindi ntebe abantu bagenda binjira gusa biba iby’ubusa ugereranyije n’abari bakiri hanze bategereje. Igitaramo cyatangiye benshi binjiye bicaye ndetse hari n’abahagaze inyuma batabashije kubona ibyicaro. Abakemurampaka Ian, Tonzi na Producer Nicholas binjiye bahabwa ikaze n’umusangiza w’amagambo Friday James washyushyaga imbaga ayitegura ibirori benshi bari bategereje .
Ku muryango kwinjira byari bigoranye kuko imbere hari hamaze kuzura mu minota micye nyuma ya saa kumi n'ebyiri
Ubwo abakemurampaka bahasesekaraga
Bamaze kugera mu byicaro, baganira ho gato
Abantu bari baje ari benshi kureba impano zo muri 'I Am the Future'
Benshi mu bitabiriye iri rushanwa bari urubyiruko ndetse bose bagerageza gushyiramo imbaraga nyinshi mu miririmbire yabo kugira ngo babashe kubona amahirwe yo gukomeza.
Abakerewe kuhagera barebye igitaramo bahagaze
Dore uko bakurikiranye ku rubyiniro:
Mutimutuje Yvette
Rugira Divin
Niyitegeka Yayeli
Umwiza Liliane
Opportune Chastia
Gusenga Marie France
Mubogora Desire
Uwingabire Rebecca
Muvandimwe Rodrigue
Iradukeje Gael Marie
Tuyishime Emmanuel
Iyamuremye Jacques
Uwamahoro Janviere
Ugirimbabazi Nadine
Speed Person
Bisengimana Yves
Igirimbabazi Annick
Irimaso Joyeux Gilbert
Kagaju Ange Rita
Irakarama Laura Goodness
Mutware Justin
Habumugisha Pierre
Mugisha Lionel
Gisaka Empire
Bright 5 Singers
Nyuma y’uko bose bamaze kuririmba, abakemurampaka babanje gusobanura ko iri rushanwa ari iryo kuririmba, bityo ko abaraperi bahise bakurwamo ako kanya. Hasobanuwe ko impamvu batoranijwe bwa mbere ari uko gushakisha impano mu turere dutandukanye hari aho bageraga bakabura abanyempano bagafata abaraperi bashoboye, ariko ngo kuko iri rushanwa rigamije kureba impano zo kuririmba abaraperi batabasha gukomeza.
Hagiye hatangazwa abandi bavuyemo, gusa umwana muto w’umukobwa Irakarama Laura Goodness ntiyabashije kwakira igisubizo yahawe abwirwa ko atabashije guhabwa amahirwe yo gukomeza mu irushanwa. Uyu mwana ukiri muto cyane w’umukobwa yaririmbye imwe mu ndirimbo zikomeye ku isi, iyo ni ‘I Will Always Love You’ ya Whitney Houston. Akimara kubwirwa ko atazakomeza yahise aturika ararira cyane mugenzi we bari begeranye agerageza kumuhoza ariko biranga Friday James ahita aza kumufata aramuherekeza.
Abakemurampaka bafata imyanzuro nyuma y'uko buri wese amaze kugaragaza ubuhanga bwe mu kuririmba
Uzegukana iri rushanwa azahembwa miliyoni 15 (15,000,000) z'amanyarwanda ndetse uzamukurikira nawe ahembwe miliyoni 7 (7,000,000). Ababashije gukomeza bahise basubira muri bootcamp ndetse ku wa gatandatu utaha bakazongera kurushanwa ngo hakomeze gushakishwa uzabahiga akegukana izo miliyoni.
Dore abatabashije gukomeza:
Rugira Divin, Speed Person, Gisaka Empire, Irakarama Laura Goodness, Iyamuremye Jacques, Habumugisha Pierre na Muvandimwe Rodrigue
Laura yaturitse ararira kubwo kutakira ko avuye mu irushanwa
25 bitabiriye irushanwa mbere y'uko 7 muri bo basezererwa
Abakomeje bafashe ifoto y'urwibutso n'abakemurampaka
Mushyoma Boubou wa EAP na Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid bari bitabiriye iki gitaramo
Mighty Popo na Phionah nabo bari bahari
Friday James niwe wari umusangiza w'amagambo (MC) muri iki gitaramo
Muyoboke Alex na Mani Martin nabo bari bahari
Amafoto: UDAHOGORA Vanessa Peace/ Inyarwanda
TANGA IGITECYEREZO