RFL
Kigali

Hamenyekanye 18 bazakomeza mu irushanwa “I am The Future” ryitabiriwe n’abantu benshi babuze n’aho bakwirwa

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/12/2018 2:23
0


Ni igikorwa cyabaye mu mugoroba w’uyu wa 6 tariki 08/12/2018 muri Hotel des Milles Collines. Abanyempano 25 mu kuririmba bari baje guhatanira gukomeza mu irushanwa ryari rifite abakemurampaka barimo na Ian Mbugua wamenyekanye cyane muri Tusker Project Fame.



Iki gitaramo cyo gutoranya 18 muri 25 bagomba gukomeza muri iri rushanwa kucyinjiramo byari ubuntu ndetse benshi mu bitabiriye bari bafite abafana batumiye. Byari biteganyijwe ko igitaramo gitangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba 18:00 zuzuye nyamara cyakereweho amasaha agera kuri 2 kuko cyatangiye saa mbili (20:00), gusa abari bacyijemo bari bategereje n’amatsiko menshi. Ubwinshi bw’abitabiriye busa n’ubwatunguye abateguye igitaramo ku buryo uwaje nyuma ya saa kumi n’ebyiri byamugoye cyane kubasha kwinjira kuko imyanya yari yamaze kuzura.

I am the future

Iyi band niyo yasusurutsaga abitabiriye igitaramo mbere y'uko igikorwa nyamukuru gitangira

I am the future

Ibyo kunywa nabyo byari bihari

Cyakora hageragejwe kuzana izindi ntebe abantu bagenda binjira gusa biba iby’ubusa ugereranyije n’abari bakiri hanze bategereje. Igitaramo cyatangiye benshi binjiye bicaye ndetse hari n’abahagaze inyuma batabashije kubona ibyicaro. Abakemurampaka Ian, Tonzi na Producer Nicholas binjiye bahabwa ikaze n’umusangiza w’amagambo Friday James washyushyaga imbaga ayitegura ibirori benshi bari bategereje .

I am the future

Ku muryango kwinjira byari bigoranye kuko imbere hari hamaze kuzura mu minota micye nyuma ya saa kumi n'ebyiri

I am the future

Ubwo abakemurampaka bahasesekaraga

I am the future

Bamaze kugera mu byicaro, baganira ho gato

I am the future

Abantu bari baje ari benshi kureba impano zo muri 'I Am the Future'

Benshi mu bitabiriye iri rushanwa bari urubyiruko ndetse bose bagerageza gushyiramo imbaraga nyinshi mu miririmbire yabo kugira ngo babashe kubona amahirwe yo gukomeza.

I am the future

Abakerewe kuhagera barebye igitaramo bahagaze

Dore uko bakurikiranye ku rubyiniro:

Mutimutuje Yvette

I am the future

Rugira Divin

I am the future

Niyitegeka Yayeli

I am the future

Umwiza Liliane

I am the future

Opportune Chastia

I am the future

Gusenga Marie France

I am the future

Mubogora Desire

I am the future

Uwingabire Rebecca

I am the future

Muvandimwe Rodrigue

I am the future

Iradukeje Gael Marie

I am the future

Tuyishime Emmanuel

I am the future

Iyamuremye Jacques

I am the future

Uwamahoro Janviere

I am the future

Ugirimbabazi Nadine

I am the future

Speed Person

I am the future

Bisengimana Yves

I am the future

Igirimbabazi Annick

I am the future

Irimaso Joyeux Gilbert

I am the future

Kagaju Ange Rita

I am the future

Irakarama Laura Goodness

I am the future

Mutware Justin

I am the future

Habumugisha Pierre

I am the future

Mugisha Lionel

I am the future

Gisaka Empire

I am the future

Bright 5 Singers

I am the future

Nyuma y’uko bose bamaze kuririmba, abakemurampaka babanje gusobanura ko iri rushanwa ari iryo kuririmba, bityo ko abaraperi bahise bakurwamo ako kanya. Hasobanuwe ko impamvu batoranijwe bwa mbere ari uko gushakisha impano mu turere dutandukanye hari aho bageraga bakabura abanyempano bagafata abaraperi bashoboye, ariko ngo kuko iri rushanwa rigamije kureba impano zo kuririmba abaraperi batabasha gukomeza.

Hagiye hatangazwa abandi bavuyemo, gusa umwana muto w’umukobwa Irakarama Laura Goodness ntiyabashije kwakira igisubizo yahawe abwirwa ko atabashije guhabwa amahirwe yo gukomeza mu irushanwa. Uyu mwana ukiri muto cyane w’umukobwa yaririmbye imwe mu ndirimbo zikomeye ku isi, iyo ni ‘I Will Always Love You’ ya Whitney Houston. Akimara kubwirwa ko atazakomeza yahise aturika ararira cyane mugenzi we bari begeranye agerageza kumuhoza ariko biranga Friday James ahita aza kumufata aramuherekeza.

I am the futureAbakemurampaka bafata imyanzuro nyuma y'uko buri wese amaze kugaragaza ubuhanga bwe mu kuririmba

Uzegukana iri rushanwa azahembwa miliyoni 15 (15,000,000) z'amanyarwanda ndetse uzamukurikira nawe ahembwe miliyoni 7 (7,000,000). Ababashije gukomeza bahise basubira muri bootcamp ndetse ku wa gatandatu utaha bakazongera kurushanwa ngo hakomeze gushakishwa uzabahiga akegukana izo miliyoni.

Dore abatabashije gukomeza:

Rugira Divin, Speed Person, Gisaka Empire, Irakarama Laura Goodness, Iyamuremye Jacques, Habumugisha Pierre na Muvandimwe Rodrigue

I am the future

Laura yaturitse ararira kubwo kutakira ko avuye mu irushanwa

I am the future

25 bitabiriye irushanwa mbere y'uko 7 muri bo basezererwa

I am the future

Abakomeje bafashe ifoto y'urwibutso n'abakemurampaka

I am the futureMushyoma Boubou wa EAP na Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid bari bitabiriye iki gitaramo

I am the future

Mighty Popo na Phionah nabo bari bahari

I am the future

Friday James niwe wari umusangiza w'amagambo (MC)  muri iki gitaramo

I am the future

Muyoboke Alex na Mani Martin nabo bari bahari

I am the future

Amafoto: UDAHOGORA Vanessa Peace/ Inyarwanda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND