RFL
Kigali

Valeria wo muri Puerto Rico yambitswe ikamba rya Miss Supranational 2018 ahigitse abarimo umunyarwandakazi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/12/2018 6:12
1


Umukobwa witwa Valeria Vazquez wo muri Puerto Rico yegukanye ikamba rya Miss Supranational 2018 yanikiye abakobwa barimo n’Umunyarwandakazi Uwase Tina wari uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa y’Ubwiza yabaga ku nshuro ya cumi (10).



Valeria Vázquez yambitswe ikamba rya Miss Supranational 2018 ahigitse abakobwa 71 mu birori bikomeye byabereye Krynica muri Poland. Valeria Vázquez yambitswe ikamba na Jenny Kim wo muri Korera wabaye Miss Supranational 2017. Ibi birori byayobowe na Davina Reevs ndetse na Ivan Padrez.

Ikinyamakuru Times.com cyanditse kiti ‘Ijoro ryari iri, nyuma y’igihe kinini cyari gitegerejwe’. Cyavuze ko uyu mukobwa yari yambaye ikanzu ishashagirana ivangiyemo amabara ya ‘silver’, agaragara nk’umwamikazi utambirije ibirungo by’ubwiza, mu birori byaranzwe n’umuziki unyura amatwi n’inseko y’ababyitabiriye, uyu mukobwa abwiwe ko ari we Miss Supranational 2018 yagaragaje amarangamutima asobanura ko ari inzozi zibaye impamo.

Ibi birori byatangijwe no kuvuga umukobwa wari umaranye iri kamba umwaka wose, yatambutse imbere yambaye ikanzu ndende nziza, abari bayoboye uyu muhango baboneraho no gutangaza abagize akanama nkemurampaka kahisemo Miss Supranational 2018.

Valeria yambitswe ikamba n'uwo asimbuye.

Abashyushyarugamba (MC) babajije Miss Supranational 2017 uko yiyumva agiye gutanga ikamba, avuga ko ‘biryana ariko kandi biryohera ho gacye bitewe n’uko undi mwamikazi ari we uhawe ikamba’. Ati “Ntabwo biryoshye kubera ko nashobora kugumana iri kamba ubuziraherezo. Mbabwije ukuri iri kamba nzarikumbura, nzakumbura abo twakoranye bose n’abantu banjye. Ndashaka kubabwira ko bakwishima bagaseka bakishimira ibihe byabo kuko iri kamba ntirizagaruka ukundi,”

Irushanwa ryatangijwe abakobwa bambara umwenda uranga umuco w’igihugu bakomokomo, maze akanama nkemurampaka gatangaza abakobwa icyenda bakomeza barimo abari bahagarariye: Miss Mexico, Miss Russia, Miss Korea, Miss Vietnam, Miss Guatemala, Miss Laos, Miss Indonesia, Miss Panama ndetse na Miss Haiti.

Srinidhi Shetty wegukanye Miss Supranational 2016 yabwiye Miss Supranational 2018 ko akwiye gukora ibyo akunda akirinda abamushyiraho igitutu. Ati “Ndashaka kubwira umukobwa wegukanye ikamba muri iri joro ko akwiye gukunda no guharanira ibyo akora, ntuzigere wemera igitutu. Uzishimishe kandi ukora byinshi. Uzakore ibyo ukunda wirengagize igitutu,”

 

Miss Supranational 2018 yagaragiwe n'ibisonga bine.

Abakobwa bari bahataniye ikamba kandi biyerekanye mu mwambaro wo gusohokana ninjoro, maze akanama nkemurampaka gatangaza abakobwa 25 bakomeje barimo: Miss Venezuela, Miss Melarus, Miss Russia, Miss Mauritius, Miss Netherlands, Miss Puerto Rico, Miss Equatorial Guinea, Miss Philippines, Miss Ukraine, Miss Slovak Republic, Miss United States, Miss India, Miss Australia, Miss Mexico, Miss Pakistan, Miss Romania, Miss Vietnam, Miss Malaysia, Miss Nigeria, Miss Denmark, Miss Indonesia, Miss Columbia, Miss Brazil, Miss Poland ndetse na Miss Myanmar.

Bongeye kwiyerekana mu mwambaro wifashishwa n’abashyira ibyo kurya abantu ahantu hatandukanye maze hatsinda: Miss United States, Miss Romania, Miss Puerto Rico, Miss Brazil, Miss Indonesia, Miss Poland, Miss Mexico, Miss Vietnam, Miss Philippines ndetse na Miss Venezuela. Byarangiye irushanwa risigayemo abakobwa batanu bahataniye ikamba ari bo: Miss Mexico, Miss United States, Miss Poland, Miss Indonesia ndetse na Miss Puerto Rico.

Miss Supranational 2018 yagaragiwe n’ibisonga bine: Igisonga cya Kane yabaye umukobwa wo muri Mexico, igisonga cya Gatatu yabaye uwo muri Indonesia, Igisonga cya kabiri ni Poland [Magdalena], Igisonga cya mbere aba Miss United States [Katrina Jayne Dimaranan]

Abakobwa batanu bahataniye ikamba.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Ariko mwaretse kwisuzuguza mwitabira izi ngirwamarushanwa ko ati politiki y abazungu yo kwitora kandi aribo badafite uburanga bushamaje ku isi.abazungu ni bo bari hasi y abandi mu buranga rero bashyizeho aya marushanwa ngo bajye bitora bityo isi ibabone nkaho ari beza rero rwose muvemo ntimuzongere kuko abiraburakazi ni beza bs mbere kuri iyi si, n abanyamahanga birukira guterwa inda n abirabura ngo babone kubyara abana bavanzemo ikirabura bityo bibaheshe ubwiza bw abirabura, umuzungu uvanze n umushinwa nta bwiza bw umwihariko agira, ariko umushinwa cg umuzungu cg umuhinde uvanze n umwirabura agaragaza ubwiza bw umwirabura kuko genes z abirabura ziganza iz abandi; rero rwose muzinukwe ayo marushanwa kuko ni ayo kubica nu mitwe yanyu ngo mwibone nkaho mutari beza nyamara murusha isi yose uburanga, niyo mpamvu mutazapfa kubona umwiraburakazi yatowe, kuko nyine abarusha kandi burya ukurwanya ntiyagutora kandi yanashoye amafaranga ye.muri beza mureke kwisuzuguza mujya gucirwa imanza n abo bazungu bari munsi yanyu muri ubwo buranga, uyu munsi basigaye bakora ama plastic surgery biha iminwa, amabuno, cheekbone byanyu ngo barebe ko nabo babugira.





Inyarwanda BACKGROUND