RFL
Kigali

Police FC yakoze imyitozo ya nyuma inagaragaza abakinnyi 11 bashobora kuzitabazwa imbere ya FC Marines-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/12/2018 20:47
0


Kuri uyu wa Gatanu nibwo Police FC yakoze imyitozo ya nyuma muri gahunda yo kwitegura umukino utoroshye bafitanye na FC Marines kuri uyu wa Gatandatu ku kibuga cya Kicukiro bakina umunsi wa Gatandatu wa shampiyona.



Ni umukino Police FC isabwa gutsinda kugira ngo yongere igarure umutima w'intsinzi kuko iheruka gutsindwa na Kirehe FC i Nyakarambi (1-0).

Police Fc bishimira igitego

Inama ya mbere y'imyitozo

Inama ya mbere y'imyitozo

Ni Police FC irimo impinduka mu bakinnyi umutoza Albert Mphande afite kuko abakinnyi barimo Songa Isaie, Ndayishimiye Antoine Dominique, Muhinda Bryan na Ndayisaba Hamidou ntabwo bari mu bakinnyi 18 bagomba gucakirana na FC Marines itozwa na Rwasamanzi Yves.

Abakinnyi 18 Albert Mphande agomba kwitabaza kuri uyu wa Gatandatu barimo amasura mashya y'abakinnyi bazamutse bavuye muri Interforce FC, ikipe ibarizwa mu maboko ya Polisi y'igihugu ariko igakina mu cyiciro cya kabiri. Aba bakinnyi barimo Munyemana Alexandre na Niyondamya Patrick. Aba biyongeraho Mitima Isaac wahoze ari kapiteni wa Intare FA nyuma akaza gutizwa muri Police FC nubwo atarafatisha neza mu mutima w'ubwugarizi.

Iyabivuze Osee wavuye muri Sunrise FC  akora imyitozo

Iyabivuze Osee wavuye muri Sunrise FC  yahise agira ikibazo mu kibero

Iyabivuze Osee wavuye muri Sunrise FC akora imyitozo

Gusa Police FC izaba iri muri uyu mukino idafite Ndayishimiye Celestin ufite ikibazo mu ivi, Munezero Fiston uri mu maboko y’abagenzacyaha cyo kimwe na Olivier Usabimana ufite ikibazo cy’imvune kitarakira neza.

Abakinnyi 18 bari mu mwiherero barimo; Niyondamya Patrick, Bwanakweli Emmanuel, Nduwayo Danny Bariteze, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Mushimiyimana Mohammed, Cyubahiro Janvier, Iyabivuze Osée, Ishimwe Issa Zappy, Bahame Alafat, Eric Ngendahimana, Cyubahiro Janvier, Nzabanita David, Uwimbabazi Jean Paul, Peter Otema , Mpozembizi Mohammed, Mitima Isaac, Manzi Huberto Sinceres na Munyemana Alexandre.

Mitima Issac (23) myugariro wa Police FC wavuye mu Intare FA

Mitima Issac (23) myugariro wa Police FC wavuye mu Intare FA

Mitima Issac (23) na Eric Ngendahimana (24)

Mitima Issac (23) na Eric Ngendahimana (24)

Ishimwe Issa Zappy (26) Peter Otema (17) na Mpozembizi Mohammed (21)

Ishimwe Issa Zappy (26) Peter Otema (17) na Mpozembizi Mohammed (21)

Imyitozo aba bakinnyi bakoze yari igamije ahanini mu gushaka kwiga uko bazajya bagumana umupira bakawirukankana bawujyanye imbere ndetse no kunononsora uburyo bugezweho bwo gutera koruneri aho badapfa gutera umupira muremure ugana imbere ahuwa abakinnyi babiri bakaba bahana umupira mbere yuko barekura ishoti ricaracara imbere y’izamu (Cross).

Umuntu arebye uko iyi myitozo yakozwe, hari abakinnyi wabonaga abatoza b’ikipe bibandaho cyane binatanga amahirwe yuko bazabanza mu kibuga kuri uyumukino.

Ishimwe Issa Zappy azamukana umupira inyuma iburyo

Ishimwe Issa Zappy azamukana umupira inyuma

Abakinnyi bafite amahirwe yo kubanza mu kibuga barimo; Bwanakweli Emmanuel (GK), Hakizimana Kevin, Mpozembizi Mohammed, Eric Ngendahimana, Ishimwe Issa Zappy, Bahame Alafat, Nzabanita David, Alexandre Munyemana, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Mitima Isaac na Manzi Huberto Sinceres.

Bahame Alafat ku mupira

Nduwayo Danny Bariteze umunyezamu wa Police FC

Bahame Alafat ku mupira

Bahame Alafat ku mupira   

Peter Otema ku mupira

Peter Otema ku mupira

Peter Otema ku mupira hagati mu kibuga 

Nzarora Marcel  umunyezamu wa Police Fc  ntabwo ari muri 18 bazakina na Espoir FC

Nzarora Marcel umunyezamu wa Police Fc ntabwo ari muri 18 bazakina na Marines FC

Cyubahiro Janvier Savio umwe mu bakinnyi bashya ba Police FC

Cyubahiro Jacques wakiniye AS Kigali na APR FC

Cyubahiro Janvier wakiniye AS Kigali 

Hakizimana Kevin bita Pastole wavuye muri Mukura VS

Hakizimana Kevin bita Pastole wavuye muri Mukura VS

Eric Ngendahimana (24) kapiteni wa Police Fc ashaka inzira

Eric Ngendahimana kapiteni wa Police FC

Police FC basohoka mu kibuga

Ni imyitozo itari ikakaye

Police FC basohoka mu kibuga

Police FC basohoka mu kibuga

Police FC basohoka mu kibuga

Ni imyitozo itari ikakaye 

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC 

Manzi Hubert Sincere wavuye muri Sunrise FC

Manzi Hubert Sincere wavuye muri Sunrise FC akaba ari myugariro wa Police FC unabanza mu kibuga 

Abakinnyi bigorora

Abakinnyi basuhuzanya

Abakinnyi bigorora

Maniraguha Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC atera imipira iteretse igana mu izamu

 Maniraguha Jean Claude umutoza w'abanyezamu ba Police FC

Police FC basohoka mu kibuga

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa kabiri muri Police FC

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa mbere muri Police FC

Bwanakweli Emmanuel umunyezamu wa mbere muri Police FC

Bwanakweli Emmmanuel (Ibumoso) na Mugenzi we Nduwayo Danny Bariteze (Iburyo)

Bwanakweli Emmmanuel (Ibumoso) na Mugenzi we Nduwayo Danny Bariteze (Iburyo)

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa akata umupira

Muvandimwe Jean Marie Vianney bita Kurzawa myugariro w'ibumoso muri Police FC

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza

Albert Mphande umutoza mukuru wa Police FC atanga amabwiriza 

Dore uko umunsi wa 7 uteye (15h30’):

Kuwa Gatanu tariki ya 7 Ukuboza 2018

-Gicumbi FC 1-1 Musanze (Gicumbi)

-Bugesera Fc 1-0 SC Kiyovu (Nyamata)

Kuwa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018

-Mukura VS vs AS Muhanga (Stade Huye)

-Amagaju Fc vs Kirehe FC (Nyagisenyi)

-Sunrise Fc vs APR FC (Wimuwe)

-Police FC vs Marines FC (Stade Kicukiro)

-Espoir FC vs Etincelles FC (Rusizi)

Ku Cyumweru tariki ya 9 Ukuboza 2018

-Rayon Sports FC vs AS Kigali (Stade de Kigali)

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND