RFL
Kigali

Natacha Ndahiro, umwe mu bakobwa bazwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda yinjiye mu itangazamakuru -IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/12/2018 17:05
3


Muri iyi minsi imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu bintu byamaze gufata umwanya mu buzima bwa benshi, gusa hari bamwe bazimenyekanaho kurusha abandi harimo na Natacha Ndahiro. Uyu mukobwa kuri ubu yinjiye mu mwuga w'itangazamakuru.



Natacha Ndahiro benshi ntabwo bamuzi amaso ku yandi icyakora amafoto ye abenshi barayatunze cyangwa bahura nayo kenshi ku mbuga nkoranyambaga dore ko ari umwe mu bakobwa bakunze kuvugwaho ubwiza bukurura abatari bacye bakamukurikira cyane kuri Instagram. Uyu mukobwa kuri yamaze gutangariza Inyarwanda.com ko yinjiye mu itangazamakuru.

Aganira na Inyarwanda Natacha Ndahiro yavuze ko akunda gukoresha cyane Instagram nk'urubuga rumuhuza n'inshuti n'abavandimwe. Uyu mukobwa uri mu banyarwandakazi batari benshi bakurikirwa cyane kuri Instagram yabwiye Inyarwanda.com ko atemeranya n'abavuga ko abakobwa bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane bicuruza, aha akaba ahamya ko abicuruza babinyujije ku mbuga nkoranyambaga n'ubusanzwe baba basanganywe uwo muco.

Uyu mukobwa kuri ubu uri kurangiza kaminuza mu bijyanye na Marketing yabwiye Inyarwanda.com ko yatangiye gukora akazi k'itangazamakuru kuri Contact Fm aho anateganya gutangira kuri Contact Tv mu minsi ya vuba. Avuga ko yakundaga itangazamakuru kuva akiri umwana kubera ukuntu yakundaga Evelyne Umurerwa bityo bituma akura yumva nawe yazaba umunyamakuru ndetse kuri ubu akaba ari gukabya inzozi.

Kuri ubu Natacha Ndahiro akora kuri Contact Fm ikiganiro cyitwa "Side to Side". Natacha Ndahiro yabwiye Inyarwanda.com ko gukoresha imbuga nkoranyambaga bishobora kuba akazi, ko uzikoresha neza yabasha kwamamaza aha akaba yitanzeho urugero aho ajya abona akazi ko kwamamariza kompanyi zinyuranye. Yatangaje ko hari n'igihe yigeze kwamamaza kompanyi imuha 1500$ mu gihe cy'amezi atatu ayamamaza ku mbuga nkoranyambaga.

Yakanguriye urubyiruko ko rudakwiye kureba ubuzima abo bita ibyamamare bugaragaza ku mbuga nkoranyambaga cyane ko akenshi bakunze kugaragaza ubuzima bwiza gusa batajya bagaragaza ubuzima babayemo nyir'izina.Aha Natacha Ndahiro yatanze urugero ko umuntu ashobora kubona icyamamare cyambaye ikariso kuko ayamamaza akinjiza undi nawe akiha kuyambara gusa ntacyo bimumariye. Natacha Ndahiro ni umuvandimwe wa Willy Ndahiro wamenyekanye cyane muri filime nyarwanda, by'umwihariko muri filime "Ikigeragezo cy'ubuzima" yakinnyemo yitwa Paul cyangwa papa Samuela.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NATACHA NDAHIRO UMWE MU BAKOBWA B'UBURANGA BARANGAZA ABATARI BAKE KU MBUGA NKORANYAMBAGA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dodos 5 years ago
    Ko ndeba Yabaye igikara ugereranyije nariya mafoto?
  • 5 years ago
    NI igikara nubusanzwe ariko, kandi niko asa no ku mafoto ni mwiza cyane uyu mwana.
  • sindayigaya peter claver 5 years ago
    Urasobanutse urashoboye rwose komerezaho





Inyarwanda BACKGROUND