RFL
Kigali

Bugesera: Mu kumurika igice cya 3 cy’ikinamico Umurage, abakinnyi basuye abaturage ba Gashora bakina ikinamico imbonankubone

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:7/12/2018 19:02
0


Abakinnyi b'ikinamico Umurage mu kumurika igice cya gatatu cyayo bagiye kugitangiriza mu karere ka Bugesera aho bakoze ubukangurambaga babinyujije mu mikino ifasha mu kwigisha no guhindura imyumvire y’abaturage. Iki gikorwa bagikoze kuri uyu wa Kane tariki 06/12/2018.



Abayobozi ndetse na bamwe mu bakinnyi bamenyerewe mu ikinamico Umurage kuri uyu wa Kane bamuritse ku mugaragaro umukino, igice cya gatatu cy’ikinamico yabo mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Gashora mu Kagali ka Mwendo.

Ni igikorwa cyari cyitabiriwe n’abaturage benshi, abakinnyi b’ikinamico umurage bakinnye umukino ugaragazamo imwe mu mibereho y’imiryango itandukanye mu Rwanda harimo gukoresha abana imirimo ivunanye, ibibi byo gucuruza abana, ibyiza byo kwitabira gahunda za Leta, kutareberera uri mu makosa, kwirinda inda zitateganyijwe n’ibindi dore ko ukinjira aho iki gikorwa cyabereye hari aho batangiraga udukingirizo mu kurushaho gukumira ikibazo cy’inda zitateganyijwe no kwirinda ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu gihe kwifata byaba byabaye ingume hakwiye gukoreshwa agakingirizo.

Umc

Abakinnyi b'ikinamico Umurage bagiye gukinira i Gashora

Umuyobozi mukuru wa SHF Rwanda, Manace Gihana Wandela, yahamije ko nka bamwe mu bafatanyabikorwa ba UmC, ibi bikorwa bakora binyuze mu ikinamico bifite inyungu bitanga kuko bituma ubutumwa butambuka dore ko byaba mu kuboneza urubyaro, kwita ku muryango n’ibindi birushaho gutera intambwe umunsi ku wundi aho yagize ati:

Iyi gahunda izamara igihe kinini, inyungu za mbere ni imyumvire yihuse kuko abantu baba bumva ubutumwa bunyuze mu mikino kuko bibafasha guhidura ubuzima bw’abaturage…Ikinamico ni kimwe mu buryo tuzakoresha, hari n’ubundi buryo bwinshi burimo n’ibiganiro mu ngo zabo bakigishwa ibintu bitandukanye byarushaho kuzana impinduka.

Umc

Umuyobozi mukuru wa SHF Rwanda, Manace Gihana Wandela avuga ko izi kinamico zifite umumaro

Ubusanzwe Ikinamico Umurage inyura ku maradiyo atandukanye yo mu Rwanda, Umuyobozi mukuru wa UmC, Kwizera Jean Bosco yadusobanuriye inyungu ndetse n’impamvu bahisemo kwegera abaturage bagakina ikinamico mu buryo bw’imbonankubone atari kuri Radiyo agira ati “Impamvu Umurage unyura kuri Radio ni uko zumvwa n’abantu benshi cyane kandi abantu bakunda ikinamico. Kubireba imbonankubone rero bituma abantu babyumva cyane kurushaho kuko ubuzima babamo buba buri gukinwa babyirebera bikabakora cyane ku mutima bityo bagahinduka byihuse.”

Umuyobozi wa UmC ahamyako ibice 2 byatambutse byagaragaje impinduka nziza ari nayo mpamvu bakomeje bakazana iki gice cya 3 bizeye cyane ko hari ibindi nacyo kitazakora nko kwigisha ababyeyi batwite ko bakwiye kujya kwa muganga kenshi, kwirinda no kurwanya SIDA, kwirindainda zitateganyijwe n’ibindi bizagenda binyuzwa mu ikinamico nk’uburenganzira bw’umwana, kurwanya ihohoterwa n’ibindi biri mu buzima bwa buri munsi.

Umc

Umuyobozi mukuru wa UmC, Kwizera Jean Bosco yasobanuye impamvu bahisemo kwegera abaturage

Hagarutswe ku kibazo cyo kuboneza urubyaro kikiri ingutu nk’uko byavuzwe n’uwari intumwa ya Minisiteri wubuzima, Dr. Rutagengwa William, Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Bugesera, washimangiye ko uburyo bwo kuboneza urubyaro bugendera ku miterere y’umuntu bidakwiye ko hari abumva amabwire bakarekana no kujya kwa muganga kuko buri wese ashobora kugira uburyo bwe.

Rutagengwa kandi yavuze ku kibazo cy’abana bakunze kugaragara kwa muganga batwite inda zitateganyijwe agira ati “Icyo kibazo cy’inda zitateganyijwe ndetse no kwigisha ibijyanye no kwita ku mubyeyi n’umwana, nibyo koko ikibazo cy’inda zitateganyijwe kirahari kandi kiza mu uryo bwinshi ariko ishingiro ryacyo rikomeye rihera mu miryango, uko bitabwaho, uko barerwa, kuganira mu miryango n’ibindi birimo ibishuko.”

Umc

Inzego zitandukanye z'abafatanya z'abafatanyabikorwa bahamyako ikinamico Umurage ifite umumaro

Umuyobozi w’ibitaro bya Bugesera yakomeje avuga ku by’imyumvire anashimira abanyarwanda ko bumva cyane ko atari ibyigomeke. Yagize ati:“Inda zitateganyijwe no kutipimisha ku gihe bijya bitera ibindi bibazo ari nayo mpamvu twizera ko iyi kinamico izazana impinduka nziza binyuze mu ruhare rwa Leta, abafatanyabikorwa n’ibigo byigenga imbaraga zigashyirwa mu ruhare rw’umuryango, imiryango yigishwe cyane ababyarira mu ngo ntibizasubire, inda zipimwe 4 nk’uko bisabwa imwe mu myumvire idakwiye icike.”

Umc

Abakinnyi b'ikinamico Umurage bakina imwe mu mibereho y'imiryango nyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND