RFL
Kigali

Biratangaje: ku myaka 107 y’amavuko, amaze imyaka 96 akora umwuga wo kogosha imisatsi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/12/2018 15:22
0


Umusaza w’imyaka 107 witwa Anthony Mancinelli amaze imyaka 96 akora umwuga wo kogosha abantu imisatsi. Uyu musaza azwiho ubuhanga benshi mu bamugana bavuga ko badapfa kubona bandi bogoshi mu mujyi wa New York aho uyu musaza akorera.



Anthony Mancinelli akorera mu nzu yogosha imisatsi ahitwa New Windsor ho mu mujyi wa New York. Kimwe n’abandi bogoshi, aba yicaye ategereje kubona umukiya waza kwiyogoshesha. Uyu musaza ahamya ko kogosha ari akazi akunda cyane dore ko akamaze mo igihe kirekire gishoboka, yagatangiye afite imyaka 11 gusa none ubu akaba agejeje kuri 107.

Chris Dunne ni umwe mu bakiliya bogoshwa n’uyu musaza, akaba ahamya ko nta wundi muntu ujya umwogosha neza ngo anyurwa kimwe n’uyu musaza w’imyaka 107. Mancinelli avuga ko kwicara mu rugo nk’abandi basaza byamunaniye, ndetse ngo gukomeza gukora akazi yakoraga akiri na muto bimufasha kudasaza cyane no gutakaza imbaraga.

Image result for The barber who's been cutting hair for 96 years

Anthony yatangiye kogosha afite imyaka 11 gusa hakoreshwa imashini zidakoresha umuriro w'amashanyarazi

Uyu musaza afite agahigo ka Guiness World Records nk'umuntu wogosha imisatsi ushaje kurusha abandfi ku isi. uyu musaza akora iminsi 5 mu cyumweru, agakora amasaha 6 buri munsi. benshi bamubaza niba hari ibanga yaba afite rituma adasaza cyane nk'abandi, akavuga ko iyo aza kurigira yari kurisangiza abo mu muryango we bitahiye, uhereye ku mugore we. Uyu mugore we ngo amaze imyaka 14 ndetse ngo uyu musaza abona ibindi bintu byose mu buzima bigenda nk'uko bisanzwe, uretse kuba akumbuye umugore we.

Ngo buri gitondo mbere yo kujya mu kazi anayrukira aho yashyinguye umugore we akamusura akabona gukomeza gahunda ze z'umunsi. Iyo agiye guhaha, ngo hari benshi bamukurikira ngo barebe ibyo ahaha nabo bakaba ari byo bakurikiza ngo barebe ko bazaramba kandi bakomeye nk'uko uyu musaza ameze.

SRC: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND