RFL
Kigali

VIDEO: Ikiganiro cyihariye na Prosper Nkomezi ufite inzozi zo kuba umuhanzi uri ku rwego rw’isi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/12/2018 10:33
0


Prosper Nkomezi ni izina rishya mu matwi y’abakunzi benshi b’umuziki nyarwanda, gusa riri kumenyekana ku muvuduko wo hejuru mu bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Inyarwanda.com twaganiriye na we tumubaza byinshi ku muziki we.



Prosper Nkomezi ni umusore w’imyaka 23 y’amavuko umaze umwaka umwe gusa mu muziki. Ni imibiri yombi, afite igara rito, agahorana umunezero ku maso. Iyo muganira wumva ari umusore ucisha macye. Amashuri abanza kimwe n’ayisumbuye, yayigiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu mashuri yisumbuye yize Imibare n’Ubugenge (Math-physique). Umwaka utaha wa 2019 ni bwo uyu musore ateganya gutangira kaminuza.

Prosper Nkomezi

Prosper Nkomezi ubwo yari mu busabane n'Imana

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Inyarwanda.com, Prosper Nkomezi yadutangarije ko yatangiye umuziki muri 2017 ahera ku ndirimbo yise ‘Sinzahwema’, iyi abantu benshi bakunda indirimbo ze bakaba bayizi nka ‘Amamara’. Amaze gukora indirimbo 8 ziri kuri album ye ya mbere, gusa esheshatu ni zo ziri hanze, izo akaba ari: Sinzahwema, Humura, Ibasha gukora, Singitinya, Urarinzwe na Nzayivuga aherutse gushyira hanze. 

Mu gitaramo 'Hari amashimwe Live Concert' Aime Uwimana yakoze tariki 14 Ukwakira 2018, Prosper Nkomezi ari mu bahanzi baririmbye, akora ku mitima ya benshi bari aho dore ko habaye n'agashya, aho yavuye kuri stage abantu bagakomeza kuririmba indirimbo ze. Aha ni naho izina rye ryamenyekaniye cyane dore ko ari cyo gitaramo cya mbere gikomeye yari aririmbyemo byongeye hakaba hari hakoraniye itangazamakuru n'abakunzi benshi b'umuziki wa Gospel. Nyuma y'aho kugeza uyu munsi, uyu musore yakomeje gutumirwa mu bitaramo binyuranye kandi bikomeye.

Ni abahe bahanzi Prosper Nkomezi afatiraho icyitegererezo?

Prosper Nkomezi yadutangarije ko ku bijyanye n’amashusho y’indirimbo ze, atangira kuyakora vuba. Yagize ati: “Vuba aha ngaha hari n’igihe umwaka warangira hari amashusho nakoze.” Twamubajije abahanzi afatiraho icyitegererezo, adutangariza ko hanze y’u Rwanda ari Benjamin Dube, naho mu bahanzi nyarwanda akaba ari Gentil Misigaro yashyize ku mwanya wa mbere hagakurikiraho Aime Uwimana. Mu bahanzi bo mu karere u Rwanda ruherereyemo, yavuze ko akunda cyane Dudu. Yagize ati: "Ni abantu nubaha cyane muri uyu muziki."

Prosper Nkomezi

Prosper Nkomezi yabwiye INYARWANDA ko yakuze akunda indirimbo cyane, gusa ngo nta na rimwe yigeze yumva ko ashobora kuvamo umuririmbyi. Mu mashuri abanza n’ayisumbuye ngo ntabwo yiyumvaga nk’umuntu uzaba umuhanzi. Uyu musore avuga ko mu bicurangisho by’umuziki, azi gucuranga piano, gusa ngo akunda na gitari, bityo akaba yifuza kuyiga. Yanatangaje ko abonye umwanya yakwiga umuziki mu ishuri ry’umuziki na cyane ko avuga ko umuziki wa Gospel uramutse ukozwe neza watunga nyirawo.

Kwishimirwa mu bitaramo ngo bisobanuye byinshi kuri we

Prosper Nkomezi kuri ubu ari gutumirwa hirya no hino mu bitaramo n’ibiterane. Ari mu bahanzi batekerezwaho mbere y’abandi mu baba bateguye ibitaramo. Mu byo amaze kwitabira cyane cyane ibiheruka nk’icyo yatumiwemo na Aime Uwimana, Prosper Nkozi yishimirwa n’umubare munini w’abakunzi b’umuziki wa Gospel. Abasesenguzi b’umuziki bamushyira ku rutonde rw’abahanzi bafite ejo heza mu muziki nyarwanda.

UMVA HANO 'NZAYIVUGA' INDIRIMBO NSHYA YA NKOMEZI

Inyarwanda twabajije uyu muhanzi uko abyakira iyo abona atumirwa cyane ndetse no kwishimirwa mu gihe ari kuri stage. Yadusubije agira ati: "Akenshi iyo mbibonye kuriya mpa Imana icyubahiro, nabitangiye mbona bisa nk’ibidafashe ariko kugeza ubu nabonye ko harimo imbaraga z’Imana kandi hari n’ahandi ngomba kuzagera kandi nzabiharanira nzahagera."

Prosper Nkomezi yifuza kuba umuhanzi uri ku rwego rw’isi

Tumubajije urwego yifuza kugeraho mu muziki we, yagize ati: “Nifuza ko Prosper mu gihe kiri imbere azaba ari umuhanzi uri ku rwego rw’isi,..abumva ikinyarwanda n’abatacyumva bakabasha guheshwa umugisha n’ibihimbano Imana izaba yancishijemo hakaba n’abantu bazakira yaba indwara, yaba ikindi kintu icyo ari cyo cyose binyuze mu butumwa bwiza ndirimba.” Abajijwe igihe yumva izo nzozi ze zizasohorera, yagize ati: “Bizaba vuba, si cyera, sinavuga umwaka, ariko yaba ejo yaba mu myaka ibiri, Imana irashoboye kubikora.” Twamubajije icyo yumva kizamufasha kugera kuri izo nzozi, adusubiza agira ati: “Ni ugukora cyane no kubisengera.”

Prosper Nkomezi

Prosper Nkomezi mu gitaramo yatumiwemo na Aime Uwimana

Prosper Nkomezi avuga ko umuziki wa Gospel urimo gutera imbere. Ngo si nka cyera kuko kuri ubu umuhanzi akora igitaramo cyikitabirwa cyane. Twamubajije imbogamizi yahuye nazo mu muziki, avuga ko iyo ugitangira biba bigoye kuko hari igihe ukora indirimbo, abantu ntibahite bayiyumvamo. Yavuze ko ababyeyi be bamushyigikiye mu muziki akora. Yasabye abahanzi bagenzi be gukomeza gukora cyane no gusenga. Abakunzi b’umuziki we yabasabye kubikomeza mu rwego rwego gushyigikira Gospel. Yabateguje igitaramo azamurikiramo album ye ya mbere umwaka utaha. Ati: "Igitaramo kiraje vuba, batangire bitegure, umwaka utaha ni bwo nzakora igitaramo cyo kumurika album yanjye ya mbere."

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA PROSPER NKOMEZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND