Nyampinga w’Umurage 2015 (Miss Heritage), Bagwire Keza Joannah ari mu mubare w'abarangije amasomo yabo muri Kaminuza ya Mount Kenya University aho akuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na 'Logistique'.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ukuboza 2018 ni bwo Bagwire Keza Joannah wahagarariye u Rwanda muri Miss Heritage 2015 yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza aho yize ibijyanye na Logistique muri Mount Kenya University. Uyu mukobwa wamamaye cyane ubwo yitabiraga Miss Rwanda 2015 yavutse tariki 14 Mata 1996, avukira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo umurenge wa Remera akagali ka Kinunga. Ni umwana w’imfura mu muryango w'iwabo, akaba umwe mu bana babiri iwabo bibarutse dore ko afite musaza we muto.
Mu mwaka wa 2002 ni bwo Bagwire Keza Joannah yari atangiye amashuri ye abanza. Yayigiye ku Kicukiro ku kigo cya St Joseph. Nyuma y’imyaka itandatu y’amashuri abanza Bagwire Keza Joannah yahise atangira amashuri yisumbuye kuva muri 2008 kugeza muri 2011 yiga mu ishuri rya Mater Dei i Nyanza. Kuva muri 2012 kugera mu mpera za 2014 uyu mukobwa yatangiye kwiga icyiciro cye cya kabiri cy’amashuri yisumbuye i Nyanza na none mu ishuri rya Saint Esprit, aha akaba yarigaga MEG (Math, Economy & Geography), akaba ari naho yakuye impamyabumenyi imusoreza amashuri ye yisumbuye.
Keza Joannah n'umuvandimwe we
Miss Keza Joannah na Miss Flora inshuti magara ubwo bari bagiye gufata impamyabumenyi amaze igihe akorera
TANGA IGITECYEREZO