RFL
Kigali

Miss Bagwire Keza Joannah yahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/12/2018 12:21
3


Nyampinga w’Umurage 2015 (Miss Heritage), Bagwire Keza Joannah ari mu mubare w'abarangije amasomo yabo muri Kaminuza ya Mount Kenya University aho akuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na 'Logistique'.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ukuboza 2018 ni bwo Bagwire Keza Joannah wahagarariye u Rwanda muri Miss Heritage 2015 yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza aho yize ibijyanye na Logistique muri Mount Kenya University. Uyu mukobwa wamamaye cyane ubwo yitabiraga Miss Rwanda 2015 yavutse tariki 14 Mata 1996, avukira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo umurenge wa Remera akagali ka Kinunga. Ni umwana w’imfura mu muryango w'iwabo, akaba umwe mu bana babiri iwabo bibarutse dore ko afite musaza we muto.

Mu mwaka wa 2002 ni bwo Bagwire Keza Joannah yari atangiye amashuri ye abanza. Yayigiye ku Kicukiro ku kigo cya St Joseph. Nyuma y’imyaka itandatu y’amashuri abanza Bagwire Keza Joannah yahise atangira amashuri yisumbuye kuva muri 2008 kugeza muri 2011 yiga mu ishuri rya Mater Dei i Nyanza. Kuva  muri 2012 kugera mu mpera za 2014 uyu mukobwa yatangiye kwiga icyiciro cye cya kabiri cy’amashuri yisumbuye i Nyanza na none mu ishuri rya Saint Esprit, aha akaba yarigaga MEG (Math, Economy & Geography), akaba ari naho yakuye impamyabumenyi imusoreza amashuri ye yisumbuye.

JoannahJoannahJoannah

Keza Joannah n'umuvandimwe we

Joannah

Miss Keza Joannah na Miss Flora inshuti magara ubwo bari bagiye gufata impamyabumenyi amaze igihe akorera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fils5 years ago
    First of all congs to her.Ariko ndabona uburyo yambaye bitiyubashye ama***hanze ama ***hanze ntago ariby i Rwanda rwose jye mbona harabana babakobwa benshi bamukunda kandi bamureberaho rero agomba gutanga urugero rwiza muri byose mu mico no mumyambarire of course.
  • Mia5 years ago
    Amabere ko yagiye cyane or barayakuruye cyane Ugomba kujya ureka kwerekana amabere yawe Ni ibanga dore nkubu tubonye ko yaguye cyane Kandi iyo utayatangaza ntawari ubizi
  • Titi5 years ago
    Nagukundaga none ngucitseho kubera ukuntu wambaye. Iryobere ryashizeyo koko iyo uribika ? Inshuti yawe niba ariyo yakugiriye inama yokwambara gutyo irakwanga. Ikibero cyawe ntigishamaje. Uberwa wambaye wikwije. Half naked not for !





Inyarwanda BACKGROUND