RFL
Kigali

John Terry na Alessandro Marchi bavutse ku itariki nk’iyi: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/12/2018 12:13
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 49 mu byumweru bigize umwaka tariki 7 Ukuboza, ukaba ari umunsi wa 341 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 24 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1787: Leta ya Delaware, imwe muri leta zigize Leta zunze ubumwe za Amerika yabaye leta ya mbere mu gusinya ku itegekonshinga rya Leta zunze ubumwe za Amerika.

1946: Inkongi y’umuriro yibasiye hoteli ya Winecoff Hotel yo mu mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia muri Amerika ihitana abantu bagera ku 119, ikaba ariyo mpanuka ya mbere ya hoteli yahitanye abantu benshi mu mateka ya Amerika.

1988: Mu gihugu cya Armenia habaye umutingito ukaze wiswe uwa Spitak, ukaba waraguyemo abagera ku bihumbi 25, ukomerekeramo abagera ku bihumbi 30, usiga abagera ku bihumbi 500 batagira aho bikinga, mu baturage babarirwaga muri miliyoni eshatu n’igice.

1988: Nyuma y’uko igihugu cya Palestine kigabanyijwe hakavaho Israel, uwayoboraga Palestine, Yasser Arafat yemeye amasezerano ashyiraho iki gihugu cya Israel.

Abantu bavutse uyu munsi:

1302: Azzone Visconti, umuyobozi w’umutaliyani akaba ariwe washinze umujyi wa Milan mu Butaliyani yabonye izuba aza gutabaruka mu 1339.

1920: Tatamkulu Afrika, umusizi w’umunya Afurika y’epfo nibwo yavutse aza gutabaruka mu 2002.

1955: Priscilla Barnes, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1975: Jamie Clapham, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1976: Ivan Franceschini, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1978: Mr. Porter, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya D12 nibwo yavutse.

1979: Jennifer Carpenter, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1980: John Terry, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1989: Alessandro Marchi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1894: Ferdinand de Lesseps, umudiplomate akaba n’umushoramari w’umufaransa akaba ari mu bafashije ibikorwa by’ikorwa cy’umuyoboro wa Suez mu Misiri yaratabarutse ku myaka 89 y’amavuko.

1993: Félix Houphouët-Boigny, perezida wa mbere wa Cote D’ivoire yaratabarutse ku myaka 88 y’amavuko.

2012Ammar El Sherei, umuhanzi ufatwa nk’ikitegererezo mu muziki wa Misiri yaratabarutse ku myaka 64 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi wa Mutagatifu Ambrose

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe indege za gisivile (International Civil Aviation Day).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND