RFL
Kigali

Scott William Winters umukinnyi wa filime w'icyamamare muri Amerika ari mu Rwanda aho yanasuye urwibutso rwa Gisozi-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/12/2018 11:19
1


Scott William Winters ni yo mazina ye, akaba ari umukinnyi ukomeye wa filime wabaye icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuri ubu uyu mugabo ari kubarizwa mu Rwanda aho yanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.



Scott William Winters nyuma yo kwibonera n'amaso ibyabereye mu Rwanda, yagize ubutumwa agenera abayituye isi bose. Uyu mugabo wavutse mu mwaka 1965 yatangiye gukina filime mu 1996, kuri ubu amaze gukina muri filime zirenga mirongo itatu zirimo izizwi cyane nka 24h yakunzwe cyane no mu Rwanda. Yakinnye kandi muri The Americans. Iyo aheruka kugaragaramo ni iyiswe NCIS yasohotse muri uyu mwaka wa 2018 kimwe n'izindi zamamaye cyane.

Scott William Winters wamamaye cyane mu gukina filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri ubu ari mu Rwanda aho ku wa kane tariki 6 Ukuboza 2018 yasuye Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi. Aha akaba yatanze ubutumwa bujyanye no guhamagarira amahanga kuza gusura u Rwanda bakihera ijisho ibyabereye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Scott William Winters

Scott William Winters yasuye Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi

Ikijyanye na gahunda zazanye uyu mukinnyi wa filime mu Rwanda cyo nta kinini cyatangajweho cyane ko no ku mbuga nkoranyambaga z'uyu muhanzi nta makuru na mba agaragaraho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • viateur5 years ago
    Yaje mugiterane cy'ivugabutumwa kirimo kubera Irunda (Igihara)





Inyarwanda BACKGROUND