RFL
Kigali

Kidum, Cecile Kayirebwa, Nzayisenga Sophie, Inganzo ngali n'abandi benshi bagiye guhurira mu gitaramo i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/12/2018 8:37
0


Muri izi mpera z’umwaka abakunzi b’imyidagaduro mu Rwanda ndetse n’abakunda kwizihiza iminsi mikuru mu buryo bwihariye bongeye gutegurirwa Rwanda Konnect Gala, igitaramo kizahuriza hamwe ibihangange mu muziki nka Kidum, Kayirebwa n’abandi.



Rwanda Konnect Gala ni igitaramo ngaruka mwaka gihuza abanyarwanda n’abanyamahanga baba baturutse impande zitandukanye baje kwizihiriza iminsi mikuru y’impera z’umwaka mu Rwagasabo. Biba ari ibirori bidasanzwe birangwa no gusabana no guhuza abataherukanaga, bigasusurutswa na muzika ndetse n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bitandukanye.

Kuri iyi nshuro nk’uko twabitangarijwe na Liliane Umutesi, umuyobozi wa Kigali Line Up, iri gutegura Rwanda Konnect Gala Edition yayo ya kabiri, iy’ uyu mwaka iteganyijwe ku itariki 21 Ukuboza 2018, ikazabera muri Kigali Exhibition and Conference Village, mu Akagera Hall, ahazwi nka Camp Kigali guhera ku isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6PM).

Abazitabira iki gikorwa uyu mwaka bazasusurutswa n’ibihangange nka Cecile Kayirebwa ukundwa na benshi mu njyana n’umudiho nyarwanda biranga ibihangano bye kuva mu myaka yo ha mbere na Niyimbona Jean Pierre Kidum, umunyamuziki mpuzamahanga w’umurundi wamamaye kubera ubuhanga mu ndirimbo z’urukundo n’izimakaza amahoro ndetse n’uko aririmba akanacuranga mu buryo bwa LIVE, akanezeza abitabira ibitaramo atumirwamo.

Kidum

Kidum, Cecile Kayirebwa, Inganzo Ngali, Nzayisenga Sofia nabandi bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo

Hazaseruka kandi itorero Inganzo Ngali, umunyarwenya, umukinnyi akaba n’umwanditsi w’amakinamico Gratien Niyitegeka wamamaye nka Seburikoko; Group Umuti mu Nganzo icuranga Live, ikaba ari group ifite abahanzi kuva ku myaka 6 kugeza kuri 73,  ndetse hazaba hari na Sophie Nzayisenga ucuranga inanga.

Kwinjira muri ibi birori ni ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10.000Rwf) ku muntu umwe, n’ibihumbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda (150,000Rwf) ku bantu umunani (8) bazaba bafite ameza amwe yihariye ariho n’icyo kunywa.

Rwanda Konnect Gala igiye kuba ku nshuro yayo ya kabiri, ni igikorwa giteganyijwe kuzajya kiba buri mwaka. Mu kugitegura hakaba hazirikanwa iteka ku myidagaduro idasigana n’umuco nyarwanda ariko hanitabwa ku bakunda injyana za kizungu n’izigezweho mu rwego rwo gufasha abacyitabiriye kwinjira neza mu minsi mikuru isoza umwaka. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND