RFL
Kigali

Mani Martin agiye guhemba abanyempano babiri bahize abandi mu kuririmba no kubyina indirimbo ye ‘Ndaraye’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/12/2018 19:18
0


Umuhanzi Mani Martin yatangaje ko mu irushanwa yatangije ryo kubyina no kuririmba indirimbo ye ‘Ndaraye’ yabonye abagera ku icumi (10) baryitabiriye, ubu aritegura guhemba babiri bahize abandi.



Mu minsi ishize nibwo Mani Martin yatangije irushanwa rizasiga hamenyekanye umubyinnyi mwiza n’umuririmbyi mwiza w’indirimbo ye ‘Ndaraye’. Iyi ndirimbo “Ndaraye” yamaze gushyira hanze amashusho yayo. Guhemba abatsinze bizaba tariki 08 Ukuboza, 2018 bibere Le Must Club iherereye mu Kiyovu. Gutangira ni saa mbiri z’ijoro (20h:00’) kwinjira ni ibuntu. Mani Martin azaririmba muri iki gitaramo, mu gihe Dj Phil Peter na Dj Lenzo ari bo bazavangavanga umuziki.  

Mani Martin yabwiye INYARWANDA ko ‘abarushanijwe bose batumiwe, gusa abazahembwa ni babiri batsinze mu byicyiro byombi, kuririmba no kubyina’. Yavuze ko ‘umubyinnyi warushije abandi kubyina neza indirimbo ‘Ndaraye’ akanashimwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga azahabwa agashimwe gahwanye n'amafranga y'abanyarwanda ibihumbi mirongo itanu (50,000 Frw) n'aho uwayiririmbye neza akanashimwa na benshi uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga azakorerwa indirimbo kubufatanye na Mmempire iyo ndirimbo tuzayikorana (MANI Martin).

Iri rushanwa ryatangiye kuya 16 Ugushyingo 2018 risozwa kuya 23 Ugushyingo 2018. Abatsinze bazamenyekana kuya 08 Ukuboza 2018. Abitabiriye iri rushanwa ni 10 (ni bo barushanyijwe mbere y’uko umunsi w’isozwa ry’irushanwa ugera).

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NDARAYE'

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND