iTel
Kigali

Korali Narada igiye guhurira mu giterane na Frere Manu, Thacien Titus na Stella Manishimwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/12/2018 19:13
0

Korali Narada ibarizwa mu itorero rya ADEPR Katabaro paruwase ya Kimisagara igiye guhurira mu giterane na bamwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda barimo Thacien Titus, Stella Manishimwe na Frere Manu.



Igiterane korali Narada yatumiwemo cyitwa Wokovu Evangelical Week 2018, kikaba cyarateguwe na ADEPR Kimisagara/Kamuhoza. Iki giterane kizaba tariki tariki 13-17/12/2018 buri munsi kuva Saa Cyenda z'amanywa kugeza Saa Moya z'umugoroba kibere kuri ADEPR Kamuhoza. Insanganyamatsiko yacyo iragira iti: "Yesu Kristo ari ku irembo".

Abakozi b'Imana bazigisha ijambo ry'Imana ni; Pastor Safari, Rev Seth, Rev Antoine, Pastor Desire na Ev Yvonne. Abahanzi batumiwe ni Frere Manu, Stella Manishimwe na Thacien Titus. Amakorali yatumiwe ni; Korali Narada (Katabaro), Abatoranyijwe choir (Mukove), Abaragwa choir (Kimisagara ya 2). Abandi baririmbyi batumiwe ni; Senga, Jehovayire, Ezobu, Light Worship Team n'abandi. 

Image result for Umuhanzi Thacien Titus amakuru

Thacien Titus azaririmba mu giterane cyatumiwemo korali Narada

Bizimana Gady Umuyobozi wa korali Narada yatangarije Inyarwanda.com ko biteguye cyane kuririmba muri iki giterane. Yavuze ko abaririmbyi babo b'abanyeshuri bamaze kugera mu biruhuko bakaba nabo bazafatanya muri iki giterane. Yagize ati: "Imyiteguro irarimbanije ama repetition ni menshi abaririmbyi baje muri vacance ubu abana bakiri bato baririmba neza baraje mbese ubu Narada igicaniro cy'ububyutse kirimo kwaka pe."

Bizimana Gady yakomeje agira ati: "Iki gitaramo twagitumiwemo n'ubuyobozi bw'umudugudu wa ADEPR Kamuhoza muri Paroisse ya Kimisagara. Gusa mu ibaruwa hari handitsemo ko ari ibitaramo bisanzwe bikorwa mu itorero rya ADEPR mu Rwanda ku bufatanye n'umuhanzi Frere Manu uzwiho indirimbo za Wokovu. Ni yo mpamvu byiswe Wokovu Celebration." Yunzemo ati: "Tuzaririmbamo iminsi ibiri.. Samedi na Dimanche tugisoza kuko kizamara iminsi 4. Birumvikana ko byateguwe na paroisse ya Kimisagara hamwe n'ubuyobozi bw'umudugudu wa Kamuhoza."

Narada Choir

Narada choir bishimiwe gutumirwa muri iki giterane

Korali Narada yavutse tariki 24 Ukuboza mu mwaka w’1999. Kugeza ubu iyi korali imaze imyaka 19 kuva ibonye izuba. Korali Narada igizwe n’abaririmbyi 65. Abayigize ni ingeri zose dore ko harimo urubyiruko n’abantu bakuru. Kujya muri iyi korali ngo ni ubuntu, icyakora usabwa kuba ukijijwe uri n’umukristo wa ADEPR. Mu ndirimbo iyi korali iririmba yibanda cyane ku zibumbatiye ubutumwa bwo gushima Imana no kwihanisha abantu. Indirimbo zabo zose ngo ni bo baziyandikira. Bifuza gutera imbere mu muziki wabo bakagera ku rwego rushimishije.

Image result for Frere Manu umuhanzi

Frere Manu wafatanyije na ADEPR Kamuhoza gutegura iki giterane

Narada Choir

Igiterane Narada choir yatumiwemo

UMVA HANO 'IGICANIRO' INDIRIMBO YA KORALI NARADA

 





Umwanditsi

Mupende Gedeon Ndayishimiye

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS