RFL
Kigali

Rugabisha afatanyije na Alto Bello bashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Inshuti’-YUMVE

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:6/12/2018 18:45
2


Rugabisha aheruka kumvikana mu ndirimbo 'Hero Mama' yanatangiranye umwuga wo kuririmba ku mugaragaro, muri iki cyumweru turimo yasohoye indirmbo yise 'Inshuti'.



Nizeyimana Kassim umaze kumenyekana ku izina ry’ubuhanzi rya Rugabisha, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Inshuti’. Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo Rugabisha avuga ko bwiganjemo amagambo yabwirwa umuntu watoranyijwe nk’inshuti y'akadasohoka. Yagize ati;

Ubutumwa buri mu ndirimbo yanjye bushingiye ku rukundo nabwiraga abantu ko kubona Inshuti bidahagije, ahubwo kubona inshuti nyanshuti ari cyo kirenze ibindi byose.

Iyi ndirimbo yakozwe na Holybeat, Rugabisha akaba asaba abakunzi be kuyisangiza inshuti n’abavandimwe akabizeza ko amashusho yayo azaza vuba.

Umuhanzi Rugabisha washyize hanze indirimbo 'Inshuti' 

Tariki ya 27 Mata 2018 ni bwo Rugabisha yatangiriye urugendo rwe mu ruhando rwa muzika nyarwanda ku mugaragaro, atangirira ku ndirimbo 'Hero Mama', akaba yakurikijeho iyo yise 'Inshuti' ikaba iya kabiri kuri ubu afite.

Ifoto yamamaza iyi ndirimbo

Kanda hano wiyumvire indirimbo Inshuti ya Rugabisha


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Njyewe 5 years ago
    Abahanzi bazamuka baratanga icyizere rwose, bakuru banyu nibabavire munzira ahubwo babareberere kuko muri icyimenyetso cyiza mumuziki nyarwanda, impano ziracyariho ....Courage basore
  • Jacqueline5 years ago
    Courage Rugabisha,, Kira ujyejuru Muhungu wanjye Ilana yo mwijuru ibigufashemo.Nkwifurije IHIRWE murugendo utangiye.





Inyarwanda BACKGROUND