RFL
Kigali

FOOTBALL: Bugesera FC irakira Kiyovu Sport mu gihe Rayon Sports izasura AS Kigali ku munsi wa 7 wa shampiyona

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/12/2018 17:50
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ukuboza 2018 mu Rwanda haratangira imikino y’umunsi wa karindwi (7) wa shampiyona, imikino izabimburirwa n’uwo Bugesera FC yakiramo Kiyovu Sport ku kibuga cya Nyamata saa cyenda n’igice (15h30’).



Kiyovu Sport iheruka gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona, izaba ishaka gukomeza gutsinda kugira ngo abafana bayo bagume mu kanyamuneza k’amanota atatu baheruka gukura kuri sitade ya Kigali.

Kuri ubu Kiyovu Sport iri ku mwanya wa gatandatu (6) n’amanota icumi (10) mu mikino itandatu (6) imaze gukina. Kiyovu Sport izigamye ibitego bitatu (3) kuko yinjije birindwi (7) ikaba yarinjijwe ibitego bine (4). Nizeyimana Djuma ukina asatira izamu acuiye mu ruhande rwa Kiyovu Sport, ni we uyoboye abafite ibitego byinshi kuko nyuma yo gutsinda ibitego bibiri kuri Rayon Sports, Nizeyimana arayoboye n’ibitego bitanu (5).

Mugenzi Bienvenue yateze Habyarimana Innocent bimuviramo ikarita y'umuhondo

Mugenzi Bienvenue yateze Habyarimana Innocent wa Kiyovu Sport ubwo baheruka guhura mu gikombe cy'Amahoro 2018

Bugesera FC ku kibuga cyayo nayo nta kipe ijya ipfa kuhava bitewe n’uburyo habangamye ku makipe aba amenyereye gukinira ku bibuga bijya kuba byiza. Bugesera FC itozwa na Seninga Innocent, iri ku mwanya wa munani (8) n’amanota umunani (8) mu mikino itandatu (6) imaze gukina. Bugesera FC ifite umwenda w’ibitego bine (4) kuko batsinzwe ibitego birindwi (7) bishyuramo bitatu (3).

Rachid Kalisa imbere ya Ndikumasabo Steven

Rachid Kalisa imbere ya Nzigamasabo Steve

Kuri uyu wa Gatanu, ntabwo hazakinwa umukino umwe kuko Gicumbi FC izakira Musanze FC ku kibuga cy’i Gicumbi. N’ubwo Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, ntabwo Musanze FC ifite amanota imbumbe muri uyu mukino kuko uzaba ari umukino w’ishiraniro ry’amajyaruguru (Northern Derby).

Imikino y’umunsi wa karindwi (7) izakomeza kuwa Gatandatu ubwo ikipe ya Police FC izakira Marines FC ku kibuga cya Kicukiro. Umukino wa Mukura Victory Sport na AS Muhanga uzakinwa kuwa Gatandatu kuri sitade Huye mu gihe umukino wa Sunrise FC na APR FC wimuriwe ku munsi utaramenyakana. Espoir FC igomba kwakira Etincelles FC ku kibuga cy’i Rusizi.

Ku Cyumweru hateganyijwe umukino umwe rukumbi uzahuza Rayon Sports na AS Kigali kuri sitade ya Kigali saa cyenda n’igice (15h30’), umukino Rayon Sports isabwamo amanota atatu (3) kugira ngo ihoze abafana bayo baheruka gutsindwa na Kiyovu Sport. Ku rundi ruhande, Masud Djuma wahoze muri Rayon Sports akanayiha igikombe cya shampiyona 2016-2017 azaba akora ibishoboka byose ngo abe yabona amanota atatu (3) ya mbere muri shampiyona.

AS Kigali yatsinze Rayon Sports mu mukino warangiye buri kipe isigaranye abakinnyi 10-AMAFOTO

Mu mwaka w'imikino 2017-2018 umukino wa Rayon Sports na AS Kigali wabaga ukomeye 

Dore uko umunsi wa 7 uteye (15h30’):

Kuwa Gatanu tariki ya 7 Ukuboza 2018

-Gicumbi FC vs Musanze (Gicumbi)

-Bugesera Fc vs SC Kiyovu (Nyamata)

Kuwa Gatandatu tariki ya 8 Ukuboza 2018

-Mukura VS vs AS Muhanga (Stade Huye)

-Amagaju Fc vs Kirehe FC (Nyagisenyi)

-Sunrise Fc vs APR FC (Wimuwe)

-Police FC vs Marines FC (Stade Kicukiro)

-Espoir FC vs Etincelles FC (Rusizi)

Ku Cyumweru tariki ya 9 Ukuboza 2018

-Rayon Sports FC vs AS Kigali (Stade de Kigali)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND