RFL
Kigali

Byamaze kumenyekana ko abantu bakunda imboga ari abanyabwenge kurusha abakunda inyama

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:6/12/2018 18:59
0


Burya ngo kugira akamenyero ko kurya imboga cyane bituma umuntu agira ubwenge bwinshi bitewe n’intungamubiri ziba mu mboga nk'uko umwe mu bashakashatsi Satoshi Kanazawa abivuga.



Satoshi akomeza avuga ko n'ubwo abantu turya byose, ni ukuvuga inyama ndetse n’imboga ariko noneho imboga ni zo zifite akamaro cyane ko zigira intungamubiri umubiri wacu ukenera, byingeye kandi ngo umuntu kunda kurya imboga cyane aba afite amahirwe yo kubaho igihe kirekire.

Ubundi bushakashatsi bwakorewe mu kigo National Child Development Study, buvuga ko abantu bakuze ku myaka 42 bakunda kurya imboga cyane , ngo baba bafite ubwenge bungana n’ubw’umwana ukiri muto mu gihe abakunda kwirira inyama nta bwenge bwinshi baba bafite.

Ibi bigaragazwa ahanini n’uko nubwo inyama nazo zifite intungamubiri ari ko si nyinshi ndetse ntan’aho zihuriye n’iz’imboga kuko abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko umuntu aramutse abuze inyama ntacyo yaba ariko abuze imboga ashobora guhura n’indwara zitandukanye zitewe no kubura vitamin ziba mu mboga.

Kanazawa kandi avuga ko kurya inyama buri munsi bingana no kunywa isigara 20 bishatse kuvuga ko nta keza k’inyama n'ubwo abenshi tuzikunda, gusa aha ntibivuze umuntu akwiye kuzivano kuko nazo zikenewe ariko abantu bakwiye kuzirya gacye gashoboka ubundi bakihata imboga cyane ko tumaze kubona ko ari isoko y’ubwenge karemano.

Src:Amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND