iTel
Kigali

Wari uzi ko abana bavukana imitwe minini ari na bo bakunze kuba abanyabwenge cyane iyo babaye bakuru?

Yanditswe na: Kaliza Liliane
Taliki:6/12/2018 15:50
0

Iyo umwana avutse, buri mubyeyi wese yifuza ko yazaba mwiza ku mubiri, ku mutima ndetse akazaba n’umunyabwenge mu byo akora, iyi akaba ari nayo mpamvu usanga buri mubyeyi wese akora uko ashoboye kugirango arere umwana we neza



Gusa nanone hari ibintu umubyeyi uwo aeri we wese adashobora kugiramo uruhare nkuko ubushakashatsi buherutse kubigaragaza

Aha rero abahanga bo muri kaminuza ya Édimbourg bavuga ko nubwo kugira umwana ufite umutwe munini cyane ugereranije n’iy’abandi bishobora guhangayikisha ababyeyi ariko ngo bari bakwiye kumenya ko icyo ari ikimenyetso cy’uko uwo mwana azaba umunyabwenge

Ubundi bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014 muri kaminuza ya Santiago muri Chili bwerekanye neza ko abana bafite imitwe minini bakunze kuba abahanga cyane, ubu bushakashatsi babukoreye ku bana 96bari munsi y’imyaka 18, aha rero baje gusanga amanota y’abana bafite imitwe minini ari meza cyane kurusha ay’abafite imitwe mitoya

Umwe mu bari bahagarariye ubu bushakashatsi yaboneyeho umwanya wo kubwira buri wese uzabubona ko na we akwiye kubigenzura ubwe akareba mu bantu azi, abo bigana cyangwa se baturanye, ati nugenzura neza uzasanga bene abo bantu bafite imitwe minini ari abahanga rwose

Ese ni gute wamenya ko umutwe w’umwana wawe ari munini?

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko umutwe usanzwe w’umwana ukivuka kugeza ku myaka itanu uba ungana na centimeter 31 kugeza kuri 56, iyo birengeje rero uwo mwana aba adasanzwe kandi azaba umunyabwenge nkuko ubushakashatsi bubigaragaza

Src: santeplusmag.com

 

 





Umwanditsi

Kaliza Liliane

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS