RFL
Kigali

Nkomezi Alex wagiriye imvune mu mukino wa Mukura VS na Free State Stars basanze amagufwa y’urutoki yatandukanye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/12/2018 11:26
2


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 UKuboza 2018 ubwo Mukura Victory Sport yatsindaga Free State Stars igitego 1-0 kuri sitade Huye, Nkomezi Alex ukina hagati ha Mkura Victory Sport yagize ikibazo cy’imvune ku ntoki, abaganga baza gusanga igufwa rya rumwe mu ntoki ze yaratandukanye.



Ubwo umukino wari urirambanyije, NKomezi Alex yaje kugongana n’umukinnyi wa Free State Stars FC ahita aryama hasi. Abaganga baratabaye bamufasha kuhahoza arongera asubira mu kibuga. Gusa nyuma y’umukino, uyu mukino yafashe urugendo agana mu mujyi wa Kigali guca mu cyuma kugira ngo barebe ikibazo yagize bitewe nuko yaribwaga cyane.

Nyuma yo guca mu cyuma byakorewe mu bitaro byo kwa Nyirinkwaya, imashini zerekanye ko rumwe mu rutoki rw’ikiganza cy’iburyo rwagize ikibazo gikomeye kuko amagufwa yaryo yatandukanye bityo bihita biba ngombwa ko kuri uyu wa Kane asubirayo bakayasubiza mu mwanya wayo.

Nkomezi Alex (30) abuza abakinnyi ba Free State Stars gutambuka

Ifoto igaragaza urutoki rwa Nkomezi Alex

Ifoto igaragaza urutoki rwa Nkomezi Alex 

Aganira na INYARWANDA, Nkomezi Alex yavuze ko abaganga bamuhaye icyizere bamubwira ko iyi mvune izamara icyumweru akabona gutangira imyitozo mu buryo bwimbitse.

Nkomezi Alex ubwo yari aryamye hasi amanitse akaboko

Nkomezi Alex ubwo yari aryamye hasi amanitse akaboko 

Nkomezi Alex ateruye umupira hagati mu kibuga

Nkomezi Alex ateruye umupira hagati mu kibuga 

Nkomezi Alex acungana n'uburyo umupira uri gutemberr

Nkomezi Alex acungana n'uburyo umupira uri gutembera mu kibuga 

Nkomezi Alex ajya inama n'abatoza

Nkomezi Alex ajya inama n'abatoza 

Nkomezi Alex (30) abuza abakinnyi ba Free State Stars gutambuka

Nkomezi Alex (30) yari yafunez hagati abuza abakinnyi ba Free State Stars gutambuka   

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fidele5 years ago
    nigute umuntu agira luxation akava i huye akajya kuyivuriza i kigali asize CHUB NA hOP kABUTARE? Nta baganga bari kukibuga Igihe habaga umukino?
  • Plaisir5 years ago
    Uyu mwana akina Neza cyane Arusha ba Migi na ba Yannick! Akwiriye kujya Mu Mavubi pe. Imana imworohereze akire vuba





Inyarwanda BACKGROUND