Simon Kabera, Papi Clever, Gisele Precious na korali Abakorerayesu bazaririmba mu gitaramo cyateguwe na korali Penuel ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Rukurazo iherereye muri Kimironko inyuma ya Gereza.
Korali Penuel yateguye iki gitaramo
Ni igitaramo cyiswe 'Uko ni ukuri live concert' kizaba tariki ya 09/12/2018 kuva Saa Saba z'amanywa. Kizabera kuri ADEPR Rukurazo ku Kimironko. Insanganyamatsiko y'iki gitaramo cyabo iragira iti 'Byose biranyumvira' ikaba iboneka muri Matayo 8:26. Fidele Kwizera umwe mu bayobozi ba korali Penuel yabwiye Inyarwanda.com ko bazaba bari kumwe na Simon Kabera umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda. Abandi bahanzi bamaze kumenyekana bazaririmba muri iki gitaramo ni Papi Clever na Gisele Precious ukongeraho na korali Abakorerayesu yo muri ADEPR Rukurazo.
Papi Clever azaririmba mu gitaramo cya Korali Penuel
Penuel, ni korali yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu mwaka wa 2000, icyo gihe yari Itsinda ry’abanyeshuri bagera kuri 7 bigaga mu mashuri yisumbuye. Aba bari bakiri ingimbi n’abangavu batangiye kujya basaba umwanya wo gushima Imana mu materaniro, bakabikora mu gihe babaga basoje amasomo yabo baje mu biruhuko. Nyuma baje gutangiza korali y'abanyeshuri bagenda baguka gutyo kugeza uyu munsi, bakaba bageze kuri byinshi birimo indirimbo z’amashusho.
Simon Kabera yatumiwe muri iki gitaramo
TANGA IGITECYEREZO