iTel
Kigali

Manchester United na Arsenal zagabanye amanota y’umunsi wa 15 wa shampiyona-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/12/2018 5:36
0

Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ukuboza 2018, ikipe ya Manchester United yakiriye Arsenal umucyeba w’ibihe byose banganya ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Old Traford aho Manchester United isanzwe yakirira imikino.



Arsenal yari umushyitsi niyo yafunguye amazamu ku munota wa 26’ ku gitego cyatsinzwe na Shkodran Mustafi mbere yuko Antony Martial yishyurira Manchester United ku munota wa 30’ w’umukino.

Alexandre Lacazette wari winjiye mu kibuga asimbura Alex Iwobi, yaje kubonera Arsenal igitego cya kabiri ku munota wa 68’ mbere y’amasegonda 13” kugira ngo Jesse Lingard yishyurire Manchester United.

Jesse Lingard celebrates after scoring the equaliser in Manchester United's draw with Arsenal on Wednesday night 

Lingard wheels away in celebration after rescuing a point for Jose Mourinho's men in the Premier League clash 

Jesse Lingard yishimira igitego 

The England international capitalised on some sloppy defending from the Gunners to draw United level for a second time 

Jesse Lingard atsinda igitego cya kabiri cya Manchester United 

Uyu mukino wihutaga ku mpande zombie, waranzwe n’amakarita y’imihondo kuko hatanzwe amakarita atandatu yagabanyijwe amakipe yombi ku kigero kingana.

Shkodran Mustafi, Hector Bellerin na Lucas Torreira ba Arsenal buri umwe yahawe ikarita y’umuhondo mu gihe ku ruhande rwa Manchester United zahawe Marcos Rojo, Jesse Lingard na Nemanja Matic.

Bernd Leno (left), Sead Kolasinac (centre) and Sokratis look dejected after failing to prevent Lingard finding the net

Bernd Leno umunyezamu wa Arsenal, Sead Kolasinac  (hasi) na Sokratis (uhagaze) nyuma yo kwinjizwa igitego cya 2 

Mu gusimbuza, Jose Mourinho utoza Manchester United yatangute akuramo Antony Martial wagaragaje ikibazo cy’imvune ashyiramo Romelu Lukaku ku munota wa 63’, Marcos Rojo asimburwa na Marouane Felaini ku munita wa 73’ mu gihe Paul Pogba yinjiye ku munota wa 76’ asimbuye Jesse Lingard.

Unai Emery umutoza mukuru wa Arsenal yatangiye aha umwanya Stephan Lichtsteiner asimbura Rob Holding ku munota wa 36’, Henrikh Mkhitaryan asimbura Aoron Ramsey ku munota wa 46’ mu gihe lexandre Lacazette yasimbuye Alex Iwobi ku munota wa 65’.

Nyuma yo gusarura inota rimwe, Arsenal iri ku mwanya wa gatanu (5) n’amanota 31 mu mikino 15 imaze gukina mu gihe Manchester United yagize amanota 23 ayishyira ku mwanya wa munani (8) ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona. Manchester City iri ku mwanya wa mbere n’amanota 41 mu mikino 15 imaze gukina.

David de Gea (right) dives the wrong way as Lacazette's effort takes a big deflection off Rojo and heads towards goal

Alexandre Lacazette agana izamu nubwo Marcos Rojo yaryamye ngo atabare bikanga 

Lacazette (centre) lies in pain as he is congratulated by his team-mates for his role in giving the visitors the lead

Lacazette yatsinze igitego ahita agira ikibazo ku mutwe 

Pierre-Emerick Aubameyang laughs as Lacazette (left) celebrates giving Arsenal the lead for the second time  

Alexandre Lacazette (Ibumoso) na Pierre-Emerick Aubameyang (Iburyo) bishimira igitego

Spanish goalkeeper David de Gea (left) attempts to catch Mustafi's (right) bouncing header as Ander Herrera watches on

David de Gea umunyezamu wa Manchester United yagiye ayitabara kenshi 

Herrera (right) fails to clear the ball off the line after De Gea (left) had allowed it to slip through his hands 

Ander Herrrera (21( yatabaye izamu biranga igitego cya mbere kijyamo 

Mustafi (left) celebrates with Torreira after breaking the deadlock midway through the first half at Old Trafford 

Mustafi (20) yishimira igitego yatsindiye Arsenal

Herrera (centre) watches on as Anthony Martial (left) smashes his low cross in the net to bring United level 

Ubwo Antony Martial yatsindaga igitego cya Manchester United 

Martial (centre) wheels away in celebration after applying a simple finish to level the scores shortly before half-time 

Antony Martial yushimira igitego

The French forward (left) is congratulated Jesse Lingard (2nd left) after scoring his eighth goal of the season on his birthday

Abakinnyi ba Manchester United bishimira igitego

The French forward celebrates after helping United respond quickly to going behind in the Premier League clash

Antony Martial yishimira igitego

English defender Rob Holding leaves the field on a stretcher after being injured by a strong challenge from Marcus Rashford

Myugariro Rob Holding ajyanwa hanze nyuma yo kugira ikibazo

Matteo Guendouzi falls to the ground in pain following an extremely reckless foul from full-back Marcos Rojo (bottom)

Ni umukino w'ishiraniro rirambye biba bisaba kwitanga 

Rojo (left) walks away after being shown a yellow card by referee Andre Marriner for his dangerous challenge 

Marcos Rojo ahabwa ikarita y'umuhondo

Jose Mourinho (left) and Unai Emery (right) watch on during Wednesday's huge Premier League encounter

Jose Mourinho (Ibumoso) umutoza wa Manchester United na Unai Emery (Iburyo) umutoza wa Arsenal

Dore uko indi mikino yagenze:

-Burnley 1 - 3 Liverpool

-Everton 1 - 1 Newcastle United

-Fulham 1 - 1 Leicester City

-Wolverhampton Wanderers 2 - 1 Chelsea FC

-Tottenham Hotspur 3 - 1 Southampton

PHOTOS: DailMailOnline





Umwanditsi

Mihigo Saddam

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2019 Inyarwanda Ltd
RSS