RFL
Kigali

Wari uzi ko kudakora imyitozo ngororangingo bingana no kunywa itabi ?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:5/12/2018 18:50
0


Abantu ntibakunze kumenya ko gukora imyitozo biri mu bituma babasha kugira ubuzima bwiza ndetse ko byarushaho kubarinda indwara nyinshi zitandukanye, ahubwo ugasanga bakunda kujya kwivuza za ndwara ahio bahora banywa imiti nayo itari bubakize burundu kandi imyitozo ubwayo ari urukingo rw’izo ndwara



Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru The Time bugaragaza ko kudakora imyitozo ngororangingo bigira ingaruka zimeze nk’iz’umunywi w’itabi. Gukora imyitozo bifasha umutima gukora neza, bifasha inyama z’umubiri gukora neza, bifasha amagufwa gukomera, bifasha ibihaha kugubwa neza, birwanya umunaniro ukabije ndetse bigatera akanyamuneza.

Ubundi bushakashatsi bwo muri Cleveland Clinic bwakorewe muri  Etats-Uni mu mwaka wa 2014 bwasanze abantu benshi baza kwivuza zimwe mu ndwara zifata ibihaha n’umutima ari bo benshi ndetse basanga bene abo bantu badakunda gukora imyitozo. Muri make bene abo bantu ntaho baba bataniye n’abanywi b’itabi kuko usanga indwara bose barware ntaho ziba zitaniye.

Docteur Jabel, umwe mu bari bayoboye ubu bushakashatsi agargaza ko bamwe mu bantu bagerageje gukora imyitozo kuri tapis roulant ntaho bahurira na za ndwara twavuze haruguru, mu gihe ba bandi batabikora baba bafite ibimenyetso nk’iby’abanywi b’itabi neza neza.

Ibi kandi ngo bishatse kuvuga ko uko umuntu akora imyitozo kenshi ni nako yongera amahirwe yo kubaho. Dr. Jabel asoza avuga ko nukora imyitozo ngororangingo mu buryo buhoraho bizakurinda zimwe mu ndwara zidakira zirimo diabete, cancer, izifata umutima ndetse n’ibihaha. Ikindi cyiza kurushaho nuko uko ukora imyitzo ari nako iminsi yawe yo kubaho yiyongera.

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND