RFL
Kigali

Umunyarwenya Eddie Murphy yujuje abana 10 ku isi nyuma yo kubyarana n’abagore 5

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/12/2018 16:44
0


Umukinnyi w’amafilimi akaba n’umunyarwenya w’umunyamerika Eddie Murphy aherutse kwibaruka umwana w’umuhungu, akaba imbyaro ye ya 10 nyuma y’abandi bana 9 yabyaye ku bagore 5 batandukanye. Uyu mwana ni uwa kabiri n’umukunzi we Paige Butcher.



Amazina ye yose ni Edward Regan Murphy ariko azwi cyane nka Eddie Murphy ni umunyarwenya wabitangiye cyera, dore ko azwi muri filime zakunzwe cyane nka Coming to America (Un Prince a New York), The Nutty Professor, Shrek, Mr. Church, Meet Dave n’izindi nyinshi zitandukanye. Kuri ubu ari mu rukundo na Paige Butcher bamaze kubyarana ubwa kabiri, dore ko uretse uyu mwana baherutse kubyara, bari basanzwe bafitanye undi mwana w’umukobwa w’imyaka 2.

Paige Butcher and Eddie Murphy reportedly welcomed a son, Max Charles Murphy, on November 30, 2018. It's the 10th child for Murphy and the second he and Butcher share. They are also the parents of a 2-year-old daughter, Izzy Oona Murphy.

Eddie Murphy n'umukunzi we Paige Butcher bamaze kubyarana kabiri

Eddie Murphyw'imyaka 57 n’umukunzi we w'imyaka 39 bibarutse uyu mwana w’umuhungu kuwa 5 tariki 30/11/2018 bamwita Max Charles Murphy, iri zina ryo hagati rikaba ryaramuhawe mu rwego rwo guha icyubahiro umuvandimwe wa Eddie Murphy witabye Imana mu mwaka ushize azize kanseri y’amaraso.

Uyu mwana yabaye imbyaro ya 10 ya Eddie Murphy, yaje asanga abandi bavandimwe 9 bavutse ku bagore 5 batandukanye Eddie Murphy yagiye akundana nabo n’ubwo umwe gusa ari we babanye nk’umugore n’umugabo. Imfura ya Eddie Murphy yavutse mu 1989, akaba afite abandi bana batandukanye, abenshi yababyaranye n’umugore bamaranye imyaka 13, Micole Mitchell.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND