RFL
Kigali

VIDEO: Abakinnyi ba filime bakomoje ku buzima bwabo bw’urukundo bagira n’inama baha abakundana

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:5/12/2018 16:57
1


Hari bamwe mu bakinnyi ba Filime bamenyekanye bakina inkuru z’urukundo, ibi bigatera abakunzi babo kwifuza kumenya ubuzima bwabo mu rukundo. INYARWANDA yaganiriye na bamwe mu bakinnyi ba Filime mu Rwanda batubwira uko bahagaze mu buzima bw’urukundo ndetse bagira inama abakundana n’ababiteganya.



Iki ni ikibazo kitorohera ibyamamare kugisubiza, gusa biba biri ngombwa kugira ngo bakureho amazimwe ndetse n’abiyitirira ko bakundana nabo hirya no hino. Kuri uyu munsi Inyarwanda yaganiriye na Assia, Shaffy na Muniru batubwira byinshi ndetse n’uko bahagaze mu rukundo.

Habiyakare Muniru ni umwe mu bashoramari ba filime mu Rwanda, araziyobora mu ifatwa ry'amashusho ndetse akanazikina, yagiye agaragara muri filime zakunzwe ndetse zikanamwubakira n’izina rikomeye harimo iyitwa ‘Butorwa’. Muniru yabwiye Inyarwanda ko yubatse afite urugo n’abana b'abahungu, atubwira ko yishimira uko umugore we ajya amufasha mu bikorwa bya filime akora, yanatubwiye n’ibyiza byo gukina filime utari ingaragu. Yagize ati:

Ni byinshi nkundira umugore wanjye, noneho turebye mu kazi kacu nkora ka filime yaramfashije cyane, yagiye amba hafi angira inama kugeza n’ubu umugore turunganirana. Inyungu navuga zo gukina filime warubatse ntabwo urebuzwa buri mukobwa uhise, uriyubaha cyane.

Muniru yakomeje kudutangariza ko yishimira uburyo umugore we amufashamo, ndetse ko bimutera kubimwubahira.

Habiyakare Muniru ashima cyane uburyo umugore we amwubaha

Undi twaganiriye nawe ni Rukundo Arnold ni umushoramari wa filime mu Rwanda ndetse aranazikina, yamenyekanye ku izina Shaffy aho yagiye akundwa n’ingeri zitandukanye ubwo bamubonaga muri filime ‘Ntaheza hisi’. Tuganira na Shaffy yatubwiye ko ari mu rukundo gusa yanze kutubwira amazina ye, anatubwira n’icyo yagendeyeho ajya gukundana n’uyu mukobwa. Yagize ati:

Narakundanye yewe nagize ibihe byiza by’urukundo, nanjye mfite umukunzi. Ntabwo nigeze ngendera ku isura jya kumukunda, icyo nagendeyeho ni umutima we kuko akenshi tubona abakobwa barara mu kabari batajya batekereza ikintu runaka bakora, muri macye jye namukundiye umutima we mwiza kuba yakumva ibintu akibishyira mu gaciro.

Shaffy tumubajije inama yagira abakundana bagendeye ku bintu umuntu atunze, yavuze ko atabona uko abyita, gusa yagiriye inama abakundana barebeye ku mafaranga cyangwa ibindi bintu kujya bashishoza kuko ibintu bishira vuba kandi ibintu n’ibishakwa. Yavuze ko kandi hubaka umutima. 

Shaffy akundana n'umukobwa yabonyeho umutima mwiza

Mutoni Assia ni we tugiye gusorezaho. Uyu azwi nk’umushoramari wa filime mu Rwanda ndetse akanazikina yamenyekanye muri City Maid, Seburikoko na Jibu film yashoyemo imari. Tuganira na Mutoni Assia yatubwiye ko ari mu rukundo nawe ntiyatubwira amazina y’uwo bari kumwe mu rukundo. Twamubajije ku bijyanye n'abamwiyitirira ko bari mu rukundo nawe asubiza agira ati: "Ahh Wasanga ari umwe muri abo"

Mutoni Assia tumubajije bimwe mu bintu yagenderaho ahitamo umusore bakundana. Ati:

Umusore nakunda ni umusore utari icyamamare, icya mbere akaba ari ‘Smart’ mu mutwe ndetse ugira isuku ikindi ni umusore usenga utinya Imana, usengera mu idini rya Islam byaba akarusho icyo yaba akora cyose nta kibazo.

Yakomeje avuga ko umusore yaba ari gikara cyangwa inzobe ibyo ntacyo bivuze.

Mutoni Assia ngo abavuga ko ari mu rukundo nabo haba harimo umwe muri abo 

Aba ni bamwe mu bakinnyi ba filime mu Rwanda, banatangiye uyu mwuga kuva kera, bagikomeje kugerageza gukora ibikorwa bitandukanye kugira ngo abakunzi babo bakomeze kubabona muri uyu mwuga. Bimwe mu bikorwa bya Sinema aba bakinnyi ba filime tumaze kuvuga haruguru bari kugaragaramo duhereye kuri Assia ari muri Seburikoko, Muniru ahugijwe cyane no gukora filime z’urwenya ari gutegura naho Shaffy ari gutegura filime yise Abubu igiye kujya ica kuri televiziyo z’inaha mu Rwanda.

Kanda hano urebe ikiganiro kirambuye twagiranye na Muniru, Assia na Shaffy







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MC.MATATA JADO5 years ago
    SHAFFY NUMUSAZA KBS MBONA IBYO AKINA NUBUNDI ABIKORA





Inyarwanda BACKGROUND