RFL
Kigali

Asaph Worship Band barashima Imana kuko yabiyeretse mu gitaramo cyabo 'Glorious worship Concert'-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/12/2018 20:22
0


Ku cyumweru tariki 2/12/2018 nibwo Asaph Worship Band bakoreye igitaramo gikomeye muri Kigali Marriott Hotel. Cyari igitaramo cya nyuma gisoza urugendo Asaph worship band yakoze uyu mwaka wose izenguruka igihugu yamamaza ubutumwa bwiza biciye mu ndirimbo ziri kuri album yabo ya 2; "Paid in Full".



Asaph Worship Band yuzuye amashimwe mu mitima yabo kuko iki gitaramo bari barafashe umwanya wo kugisengera kugira ngo Imana izigaragaze, igenderere ubwoko bwayo, ibubohore, ibuhe umugisha kandi icyubahiro cyose kibe icy'Imana none ni ko byagenze. Asaph Worship Band yatangarije Inyarwanda.com ko umwaka utaha wa 2019 izakomeza uyu murimo muri album yabo ya 3 bagiye gutangira gutegura muri studio.

Asaph Worship Band ikorera umurimo/iyobora guhimbaza no kuramya Imana muri Zion Temple Celebration Center Nyarutarama Campus. Album "Paid in Full" bamaze igihe bamurikira abantu hirya no hino mu gihugu, igizwe n'indirimbo 10 ari zo: Walls are falling down, Dance of freedom, Paid in Full, I will not fear, Nothing will stop me, Shimwa Yesu, Rule and Reign, My coming King, Send me Lord na Unstoppable Praise.

REBA UKO BYARI MU BIMEZE MU GITARAMO BAKOREYE I KIGALI

Asaph Worship BandAsaph Worship BandAsaph Worship BandAsaph Worship BandAsaph Worship BandAsaph Worship BandAsaph Worship BandAsaph Worship BandAsaph Worship BandAsaph Worship BandAsaph Worship BandAsaph Worship Band

Bahembukiye mu gitaramo cya Asaph Worship Band

UMVA HANO 'PAID IN FULL' YA ASAPH WORSHIP BAND







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND