RFL
Kigali

Social Mula na Ama G The Black bagiye kujyana mu nkiko akarere ka Nyanza

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/12/2018 16:04
2


Kuri uyu wa Mbere tariki 3 Ukuboza 2018 mu murenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza mu ntara y'Amajyepfo habereye ibirori byo kuzirikana umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA. Muri ibi birori byakunze kwamamazwa ko hazaririmba Social Mula na Ama G The Black nyamara aba bose bamamazwaga batarigeze bamenyeshwa iki gikorwa.



Nk'uko bigaragara mu itangazo ryari ryagenewe radiyo gare y'i Nyanza kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA abahanzi Ama G The Black na Social Mula ni bo bagombaga kuririmbamo ndetse ni nako byamamajwe kuri radiyo yo muri gare. Icyatunguranye ni uko uko aba bahanzi bamamazwaga bo nta makuru na macye bari babifiteho cyane ko nta muntu wigeze abibabwiraho.

Nyuma y'uko umunsi nyiri izina ugeze aba bahanzi ntibahamagarwe cyane ko haririmbye Dream Boys barahiriye kujyana mu nkiko akarere ka Nyanza bagashinja kubamamaza mu bikorwa byako nyamara ntikabamenyeshe. Inyarwanda.com tuganira na Ama G The Black yagize ati"Umufana wanjye yanyoherereje itangazo amenyesha ko nakabaye njya kuririmba i Nyanza ko bimaze iminsi bivugwa cyane kuri radiyo yo muri gare ya Nyanza,... ntacyo nari mbiziho ndetse nagerageje kubaza uko byagenze ariko n'ubu nta gisubizo ndabona."

Ibi Ama G The Black avuga bimeze nk'ibyo Social Mula nawe atangaza cyane ko bose bahuriza ku kuba baramamajwe muri iki gikorwa nyamara nta kintu na kimwe babiziho nta n'umuntu wigeze abibaganirizaho. Ama G The Black yagize ati" Uzi ukuntu abafana bacu ubu baba badufashe nk'abantu batagira gahunda? Bo ntibazi ibyabereye hejuru iyo. Ese kuki ari twe bamamaje iyo bamamaza abo bakoresheje?"

Ama G The Black

Ama G The Black na Social Mula bamamajwe nk'abazaririmba muri iki gikorwa hajyayo Dream Boys

Uyu muraperi uri mu bakunzwe mu Rwanda yabwiye Inyarwanda.com ko yamaze kuganira n'umunyamategeko ugomba kumufasha ndetse ko ari kuganira na Social Mula bamaze kwemeranya ko bagiye gutanga ikirego ngo akarere ka Nyanza karyozwe gukoresha amazina yabo babamamaza mu bintu batigeze babamenyesha.

Bizimana Egide Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Busasamana wanasinye kuri iri tangazo yabwiye Inyarwanda.com ko bo batangira gutegura uyu munsi bashakaga ko Ama G The Black na Social Mula ari bo bataramira abaturage b'i Nyanza icyakora nyuma ngo abafatanyabikorwa bafatanyije kuri uriya munsi ni bo baje kubahindura bityo ntibakwirirwa banamenyesha aba bari batekerejweho na mbere. Yagize ati:

Bitangira twashakaga gukorana n'abo bahanzi icyakora nyuma abafatanyabikorwa twakoranye batumenyesha ko abo bazakorana atari abo twe twavuze. Ibi byatumye tutirirwa tubamenyesha cyangwa ngo tubahamagare kuko bari bamaze gusimbuzwa.

Ama G na Social Mula batangarije Inyarwanda.com ko igihe kigeze ngo umuhanzi aharanire uburenganzira bwe, iyi ikaba impamvu nyiri izina igiye gutuma bajyana akarere ka Nyanza mu nkiko ngo barenganurwe. Inyarwanda.com twagerageje kuvugana n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, NTAZINDA Erasme ntibyadukundira kuko atigeze yitaba telefone ye igendanwa. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • janvier5 years ago
    ibyo bireze uretse ni nyanza gusa nahandi mubindi bice by'igihugu bireze bakampamaza igitaramo bakavuga amazina y'abahanzi bakomeye kugira ngo twitabire kubwinshi
  • JOSIANE5 years ago
    Radio Gare ya Nyanza ntabwo yamamaje abo bahanzi kuko iryo tangazo nta reception ya Radio Gare iriho ntaniryahageze ahubwo ryari ribateganirijwe ko rizajyayo ariko ntiryamamajwe kuri iyo Radio nkorera muri Gare ya Nyanza jye ntabyo numvise babyamamaza.





Inyarwanda BACKGROUND