RFL
Kigali

Itorero UMUT ARTS rigiye kwibutsa abanyarwanda uburyohe bw’ikinamico ikinwa imbonankubone

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:4/12/2018 6:05
1


Itorero UMUT ARTS rizwiho gukina amakinamico imbonankubone ,ryateguye igitaramo kizakinirwamo amakinamico agamije kwibutsa abanyarwanda uburyohe bw’ikinamico zikinwe imbonankubone ariko azanatangirwamo ubutumwa bwubaka umuryango nyarwanda.



Itorero UMUT ARTS ryigisha abanyarwanda gahunda zitandukanye ,rigatanga ubutumwa binyuze mu gukina amakinamico hirya no hino mu gihugu.Rigizwe n’umubare munini w’abahoze bakina mu itsina rizwi nka Stars du Theatre ryamenyekanye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda ahazwi kuri ubu nka Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

affiche

Mu gitaramo giteganijwe kuba taliki ya 16 Ukuboza uyu mwaka wa 2018 muri hoteli  Rainbow Kicukiro hagati y’isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba na saa moya z’umugoroba,abagize iri torero bazongera gukorera mu nganzo abakunzi b’ikinamico muri rusange. Usibye Amakinamico azibanda ku butumwa butandukanye bwubaka umuryango nyarwanda dore ko ari nayo ntero y’iri torero, abahanzi batandukanye baririmba mu njyana ya gakondo nka Deo Munyakazi bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo.

Silva

Sylvestre NSENGIMANA umuyobozi wa UMUT ARTS

UMUT ARTS rikomora inganzo yaryo ku izina ririranga akuko iri zina Umut ni ijambo ry’igitulikiya rivuga icyizere cyangwa hope mu rurimi rw’icyongereza, itorero UMUT ARTS ryashinzwe kugirango rireme cyane ikizere mu  bantu batandukanye cyane urubyiruko umuyobozi w’iri torero aganira na Inyarwanda yagize ati:

Abantu benshi hano hanze barababaye, usanga badafite icyizere cy’ejo hazaza,njye natangiye iki iri torero ntashak kuryamisha impano yanjye kuko nari nsanzwe ndi umukinnyi ariko mfite intego yihariye yo gutanga ubutumwa bw’ihumure mu banyarwanda, bunarema imbaraga mu rubyiruko.

SYLVESTRE

Nsengimana uyobora UMUT ARTS yizera ko intego afite azayigeraho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TURATSINZE Jean Bosco5 years ago
    Dushimiye abateguye iki gikorwa n'ubutumwa UMUT ARTS isanzwe itanga. Ntawakwitesha amahirwe nkaya.Gusa ari ibishoboka mwatumenyesha uwemerewe invitation naho yayikura.Murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND