RFL
Kigali

Hari gutekerezwa uburyo hakorwa telefoni nyafurika ishobora guhangana n’izikomeye zisanzwe ku isoko

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:3/12/2018 18:10
1


Mu gihe abashinwa, abanyakoreya n’abanyamerika bihariye isoko rya telefoni ku isi muri rusange, abashoramari na za guverinoma zo muri Afurika bari gutekereza ku gukora telefoni nyafurika izayobora isoko ndetse ikaba yanakoherezwa mu bihugu byo hanze ya Afurika.



Mu gihe amasosiyete y’itumanaho nka MTN yagiye agerageza gukora za telefoni, kugeza ubu ntiwavuga ko muri Afurika hari ikirango cyizwi (brand) cya telefoni ihakorerwa. Telefoni zigaruriye isoko ry’isi yose ntizasize Afurika, dore ko Samsung na Apple kugeza ubu ari zo telefoni zigaruriye isoko ku isi hose. Izindi telefoni zigurwa ku bwinshi muri Afurika ziba zaraturutse mu Bushinwa, igihugu cyigaruriye isoko rya Afurika mu bijyanye na byinshi mu bikoresho by’ibanze.

Ibihugu nka Misiri na Kenya n’ikigo cy’itumanaho byagiye bigerageza gukora telefoni zikorewe mu rugo. Mara, ikigo cya Afurika cy’ishoramari cyahawe inkunga na banki ya Afurika itsura amajyambere (ADB)  muri uku kwezi muri gahunda yo gukora telefoni izajya ihaza isoko rya Afurika ndetse ikaba yanacuruzwa i Burayi.

Iri shoramari rigiye gukorwa hizewe ko hazaboneka telefoni ijyanye n’igihe ifite interineti, ifite imikorere yihariye (specialized operating systems), uburyo bwo kubasha gukoresha imbuga nkoranyambaga zizwi cyane, umuriro uramba muri telefoni, muri macye, ikaba ari telefoni yakozwe n’abanyafurika ikorewe muri Afurika kandi ikorewe abanyafurika.

Nyamara n’ubwo ibi byumvikana nk’ibiryoheye amatwi, gushora imari mu gukora telefoni muri Afurika ni umushinga wo kwitonderwa, cyane cyane ko n’ubundi kugeza ubu abarenga ½ cy’abatuye Afurika bose badatunze telefoni. Gusa nanone kuko telefoni yabaye igikoresho kirenze kuba ari iyo kuvugiraho gusa, telefoni nyafurika ishobora kuzaba umushinga mwiza igihe hitawe cyane ku kamaro yagira mu koroshya serivisi zikenerwa umunsi ku wundi n’abanyafurika.

Image result for mobile phones in africa

Hari gutekerezwa gukora telefoni nyafurika

Ikindi cyiza cyo kuba haboneka telefoni nyafurika ni ugukuza ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika, dore ko na byinshi bigiye bifitanye amasezerano asinye y’ubuhahirane ku bicuruzwa bikorerwa muri  ibyo bihugu. Nta wakwibagirwa kandi ko ibi byatanga akazi ku banyafurika batandukanye, kubyara inganda mu bihugu bitandukanye. Mu gihe iyi telefoni yaba yakozwe yitondewe kandi ifite ibizakurura abanyafurika kuyihaha, nta kabuza ko yaba ari imwe mu ntambwe ziremereye Afurika yaba iteye muri iki kinyejana.

Ikindi giteye inkeke muri uyu mushinga ni ubwinshi n’ubwiza utibagiwe n’ikoranabuhanga rihambaye izindi telefoni zigaruriye isoko mpuzamahanga nka Apple y’abanyamerika na Samsung y’abanyakoreya zikoranye. Kubasha gukora ikintu cyiza kizatuma umuntu ajya mu iduka ntaterere ijisho kuri aya matelefoni yandi akagura telefoni yakorewe muri Afurika ni intambwe itari ngufi.

 

Bitageragejwe Afurika yazahora yibara inyuma y’abandi?

Iki kibazo gishingiye ku myumvire y’umunyakenya Kamau Gachigi wizera ko Afurika ishobora kubigeraho igakora telefoni yazakundwa. Atangira avuga ko ikintu cya mbere kiba gikwiye kwitabwaho atari umusaruro wa nyuma (uko telefoni yasohoka imeze) ahubwo hakitabwa ku gushaka no gukusanya ubumenyi  n’ibikorwa remezo byatuma koko umunyafurika nawe yabasha gukora telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bikiri inzozi.

Ibi Gachigi abivuga ashingiye ku kuba n’ubundi inganda zimwe na zimwe zitwa ko ari izo muri Afurika zikenera abakozi bo mu bihugu by’amahanga byateye imbere n’ubundi mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Mugenzi we Mark Kaigwa, umuyobozi wa Nendo, ikigo gikora ubushakashatsi bushingiye ku ikoranabuhanga, we yizera ko gukora uyu mushinga nta gaciro waba ufite mu gihe abashaka kuwushyira mu bikorwa baba badatekereza kuri bagenzi babo b’abashinwa bamaze kwigarurira isoko rya telefoni muri Afurika, dore ko kugera ubu Tanssion ari yo kompanyi icuruza telefoni cyane kurusha izindi muri Afurika, niyo ikora telefoni za Tecno. Abashinwa kandi nibo ba nyiri Huawei nayo ifite isoko rinini muri Afurika, Samsung y’abanyakoreya nayo ikagwa mu ntege mu kwigarurira isoko.

Image result for Tecno

Transsion ikora Tecno niyo iyoboye isoko rya telefoni muri Afurika

Kuba ibihugu byo muri Afurika hari bimwe mu byo bitarageraho byagezweho n’ibihugu byateye imbere ntibisobanuye ko nta kigomba gutangira kikageragezwa nk’uko Gachigi abivuga, dore ko we yizera ko uburyo bwiza bwo gutera imbere ku bihugu ari uguhanga ibintu bitari bihari.

SRC: Quartz Africa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kabeni5 years ago
    Ayo ma sosiyeti abitekereza ni Aya bande? Mu vuge ko ari telefone ziza korerwa muri afrika kuko Ayo ma sosiyeti ayoborwa nabo.





Inyarwanda BACKGROUND