Umuhanzikazi Asinah n'inshuti ze zirimo Shaddyboo umaze kuba icyamamare kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga kimwe na Sacha Katee ni bamwe mu bitabiriye igitaramo cya Yvan Buravan. Uko bari bambaye biri mu byarangaje abatari bacye biganjemo itangazamakuru wabonaga ribahanze amaso ngo ribafate amafoto.
Imyambarire y'aba bakobwa wabonaga yarangaje abantu yatumye tubegera mu gitaramo hagati maze tugirana ikiganiro kigufi baduhishurira byinshi ku makanzu bari bambaye. Muri iki kiganiro cyihariye Inyarwanda.com yagiranye n'aba bakobwa ihereye kuri Asinah watangaje ko yambitswe na Sacha Katee, yadutangarije ko iyi myenda yambaye ari imyenda ihenze aho ijipo yari yambaye yonyine yo yamuhagaze ibihumbi ijana (100000frw) mu gihe akenda yari yambaye hejuru ko avuga ko yamuhagaze ibihumbi makumyabiri (20000frw).
Shaddyboo nawe wari wabukereye aganira na Inyarwanda.com ku myambaro yari yaserukanye muri iki gitaramo cya Yvan Buravan yatangaje ko ari imyambaro yamuhenze nawebavuga ko yambitswe na Sacha Katee. Tumubajije igiciro yaba yarayiguze cyangwa yayambariye Shaddyboo yavuze ko iryo ari ibanga rye.
Nyuma umunyamakuru yegereye Sacha Katee mu kiganiro twagiranye tumubaza niba koko yarinjiye mu mwuga wo kwambika ibyamamare, yaduhamirije ko muri iyi minsi yinjiye muri uyu mwuga. Twamubajije igiciro yambikiye Shaddyboo aduhamiriza ko imyenda Shaddyboo yari yambaye ifite agaciro k'amafaranga ibihumbi magana atatu (300000frw).
Twibukiranye ko aba bose bari baserukiye mu gitaramo cya Yvan Buravan cyo kumurika Album ye ya mbere yise 'Love Lab' akaba yayimuritse ku wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018 muri Camp Kigali, igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.
Shaddyboo hagati ya Asinah na Sacha Katee babyina mu gitaramo cya Yvan Buravan
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ASINAH, SACHA KATEE NDETSE NA SHADDYBOO
TANGA IGITECYEREZO