RFL
Kigali

Asinah, Shaddyboo na Sacha Katee bavuze ku gaciro k'imyenda baserukanye yarangaje imbaga mu gitaramo cya Yvan Buravan -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/12/2018 9:19
6


Umuhanzikazi Asinah n'inshuti ze zirimo Shaddyboo umaze kuba icyamamare kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga kimwe na Sacha Katee ni bamwe mu bitabiriye igitaramo cya Yvan Buravan. Uko bari bambaye biri mu byarangaje abatari bacye biganjemo itangazamakuru wabonaga ribahanze amaso ngo ribafate amafoto.



Imyambarire y'aba bakobwa wabonaga yarangaje abantu yatumye tubegera mu gitaramo hagati maze tugirana ikiganiro kigufi baduhishurira byinshi ku makanzu bari bambaye. Muri iki kiganiro cyihariye Inyarwanda.com yagiranye n'aba bakobwa ihereye kuri Asinah watangaje ko yambitswe na Sacha Katee, yadutangarije ko iyi myenda yambaye ari imyenda ihenze aho ijipo yari yambaye yonyine yo yamuhagaze ibihumbi ijana (100000frw) mu gihe akenda yari yambaye hejuru ko avuga ko yamuhagaze ibihumbi makumyabiri (20000frw).

Shaddyboo nawe wari wabukereye aganira na Inyarwanda.com ku myambaro yari yaserukanye muri iki gitaramo cya Yvan Buravan yatangaje ko ari imyambaro yamuhenze nawebavuga ko yambitswe na Sacha Katee. Tumubajije igiciro yaba yarayiguze cyangwa yayambariye Shaddyboo yavuze ko iryo ari ibanga rye.

Nyuma umunyamakuru yegereye Sacha Katee mu kiganiro twagiranye tumubaza niba koko yarinjiye mu mwuga wo kwambika ibyamamare, yaduhamirije ko muri iyi minsi yinjiye muri uyu mwuga.  Twamubajije igiciro yambikiye Shaddyboo aduhamiriza ko imyenda Shaddyboo yari yambaye ifite agaciro k'amafaranga ibihumbi magana atatu (300000frw).

Twibukiranye ko aba bose bari baserukiye mu gitaramo cya Yvan Buravan cyo kumurika Album ye ya mbere yise 'Love Lab' akaba yayimuritse ku wa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018 muri Camp Kigali, igitaramo cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru.

shaddyboo

shaddyboo

shaddyboo

shaddyboo

shaddyboo

Shaddyboo hagati ya Asinah na Sacha Katee babyina mu gitaramo cya Yvan Buravan

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ASINAH, SACHA KATEE NDETSE NA SHADDYBOO

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ak 475 years ago
    Bajye babeshya mwe mutagenda hano Kampala iyo kanzu igura imitwaro 2 avunja 5000 mumanyarwanda.
  • Keza5 years ago
    Asinah yari yambaye neza cyaneeee
  • hum5 years ago
    hahaha uwa za banyereka mumaze kuba inkecuru niba muzajya mukomeza kubeshya bigeze aho. hihi magana atatu. 300k my ass
  • billy5 years ago
    ntanisoni ibihumbi magana 300k??? bazabeshye abandi
  • Clancy5 years ago
    Nugehendwa bibaho!
  • 5 years ago
    ark ubwo koko abo bakobwa babona twikoreye amashu????? ntanisoni ibihumbi 100??? asinah ntukiyemere ntago urenze murutwa na saccha pe





Inyarwanda BACKGROUND