RFL
Kigali

Umunyapolitiki wo muri San Francisco arashaka gusibisha izina rya Mark Zuckerberg ku bitaro byamwitiriwe

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:2/12/2018 10:30
0


Aaron Peskin usanzwe ari umunyapoliti mu mujyi wa San Francisco yasabye umucamanza w’uyu mujyi gusiba izina rya Mark Zuckerberg uyobora Facebook ku izina ry’ibitaro Zuckerberg San Francisco General Hospital nyuma y’aho abakozi b’ibi bitaro nabo bigaragambije bamagana iri zina .



Abakozi b’ibitaro byitiriwe Mark Zuckerberg washinze isosiyete ya Facebook byitwa Zuckerberg San Francisco General Hospital Hospital And Trauma Center baherutse kwigaragambya basaba ko izina ry’uyu muherwe ryakurwa muri izi zina ry’ibitaro byabo ngo kuko rituma serivisi batangwa zitizerwa.

Aba bakozi barifuza gukurirwaho iri zina rya Zuckeberg kuko bituma abakiriya babo babatakariza icyizere nk’uko bagitakarije isosiyete ya Facebook Mark Zuckerberg ayoboye. Aba bakozi n’abarwayi b’ibi bitaro babishingira ku byaha byo gushyira hanze amakuru y’ibanga y’abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Facebook byakozwe n’iyi sosiyete benshi bakayitakariza icyizere.

Image result for Aaron Peskin

Iyi mvugo ni nayo Aaron Peskin umunyapolitiki muri uyu mujyi asaba umucamanza mukuru w’umujyi wa San Francisco wubatsemo ibi bitaro gukuraho iri zina rya Mark Zuckerberg muri iri zina ry’ibitaro ndetse yanasabye ko hakongera gusuzumwa   ibijyanye n’uburenganzira n’amabwiriza ajyanye no kwitirirwa igikorwa remezo runaka ubyishyuriye.

Image result for Mark Zuckerberg

Mark Zuckerberg yitiriwe ibi bitaro Zuckerberg San Francisco General Hospital Hospital And Trauma Center nyuma yo kubiha inkunga ya miliyoni 75 z’amadolari y’Amerika.

Peskin yagize atiNi ubuhe butumwa twaba dutanga niba dushaka kwitirira igikorwa cya rubanda ku ngurane n’abatanze miliyoni z’inkunga mu gihe nyamara ikiri inyuma ya byose ari ukurwanya imisoro itangwa kugira ngo yunganire ingengo y’imari ikoreshwa no mu bikorwa nk’ibi ibi bitaro bikwiye no kugaragaza uko iyi nkunga yakoreshejwe”

Icyakora isosiyete ya Facebook ntiyemeje  niba yasaba ko isubizwa inkunga yayo mu gihe iri zina Zuckerberg ryakurwa mu izina ry’ibitaro Zuckerberg San Francisco General Hospital Hospital And Trauma Center .

Src: Businessinsider






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND