RFL
Kigali

Tom Close n'umugore we mu imurikagurisha rya 'Made in Rwanda' bari kumurika ibitabo byiganjemo ibyandikwa n'uyu muhanzi-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/11/2018 18:57
0


Tom Close n'umufasha we bari mu baguze ibibanza by'ahari kubera imurikagurisha rya "Made in Rwanda" aho uyu muryango uri kumurika ibitabo byiganjemo ibya Tom Close bigurishirizwa mu isomero rya Iga Publishers ya Niyonshuti Ange Tricia umufasha wa Tom Close bamaze igihe babana ndetse banafitanye abana babiri.



Ubwo Inyarwanda.com twageraga aho Tom Close n'umufasha we bari kugurishiriza ibi bitabo twasanze bose babucyereye bari gufatanya gusobanurira abantu ibijyanye n'ibi bitabo. Mu kiganiro kihariye twagiranye na Niyonshuti Ange Tricia umugore wa Tom Close yadutangarije ko umushinga wo gucuruza ibitabo ari umushinga yatekereje nyuma y'uko yari afite umugabo ubyandika kandi agasanga kubigurisha nawe yabikora bityo akora umushinga wo kugura ibitabo yise 'Iga Publishers'.

Ange Tricia aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko ibitabo bacuruza ibyinshi ari iby'abana bakiri bato biba birimo inkuru zishushanyije zikundwa n'abatari bacye mu bana. Mu bitabo 60 kugeza ubu bari gucuruza byibuza ibitabo 50 byanditswe na Tom Close uyu akaba ariwe mwanditsi mukuru muri 'Iga Publishers' n'ubwo n'abandi banditse ibitabo by'abana babigura bityo bakaba babigeza ku isoko.

Iga Publishers icuruza ibitabo by'abana mu rwego rwo kwigisha abana imico myiza itandukanye ari nako babakangurira umuco mwiza wo gusoma. Kuri ubu Iga Publishers bafite umuryango muri Expo ya Made in Rwanda i Gikondo ariko bakaba basanganywe icyicaro mu nyubako ya CHIC muri Etage ya kabiri imbere ya PSF aho buri wese yabasanga akaba yanagurira abana ibitabo.

Tom Close

Tom Close

Tom Close

Ange Tricia umufasha wa Tom Close ari gucuruza ibitabo byiganjemo iby'umugabo we

Tom Close

Tom Close n'umufasha we bari gufatanya gucuruza ibi bitabo

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ANGE TRICIA UMUFASHA WATOM CLOSE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND