RFL
Kigali

MTN Rwanda yafashe inguzanyo ya Milliyari 50 z’amanyarwanda zo kwifashisha mu kwagura umuyoboro w’itumanaho

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:29/11/2018 11:34
0


MTN Rwanda yasinyiye inguzanyo ya Milliyari 50 mu kurushaho kwagura umuyoboro w’itumanaho yifashishije amabanki y’imbere mu gihugu ngo hatezwe imbere ibijyanye n’ikoranabuhanga.



Tariki 28/11/2018 ni bwo MTN Rwanda yasinyiye inguzanyo ya Milliyari 50 zizishyurwa mu gihe kingana n’imyaka 7. Iyo nguzanyo ikaba izifashishwa mu kwagura gahunda n’imiyoboro y’itumanaho ya MTN muri uyu mwaka kugeza 2020 akaba azakoreshwa mu kongera igishoro cyo kwagura ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Mu gusinya no kwemera iyo nguzanyo, Umuyobozi wa MTN, Bart Hofker yavuze ko iki ari igishoro kizagura imikorere ya MTN ndetse bikanatuma abakiriya biyongera ku kigero cya 26%, mu byo guhamagara bikagera kuri 51%, ibya murandasi bikaba 155% naho abakoresha MoMo bakaba 54%. Yagarutse kandi ku ikoreshwa rya 3GB. Yagize ati “Abakoresha 3GB biyongereye kugera kuri 23% mu gihe kimwe. Twasanze dukwiye gukomeza kugendera kuri icyo gipimo kugira ngo dukomeze kuba ikigo ndetse n’umurongo wa mbere w’itumanaho mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko bifashishije amabanki y’imbere mu gihugu anabashimira ku nkunga yabo ati “Twarebye kuri ubu bufatanye n’ibigo by’ubukungu imbere mu gihugu kandi turabashimira ku bufasha bwabo, kwitanga ndetse no kwizera iterambere n’icyerekezo bya MTN Rwanda no gufatanya mu iterambere ry’igihugu.”

Muri uyu mwaka wa 2018, MTN Rwanda imaze gushora agera kuri Milliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda mu bijyanye no kwagura umuyoboro kandi byitezwe ko bizongera cyane inozwa rya serivise za MTN ku bafatabuguzi bayo.

Uku kwifashisha ibigo by’ubukungu, amabanki y’imbere mu gihugu bizafasha MTN kugera ku ntego yayo mu rugendo rwo guhaza ibyifuzo by’abakiriya mu kurushaho kuba umuyobora wa mbere w’itumanaho mu gihugu. Bifashishije Banki 8 zo mu gihugu ari zo:

1.    Ecobank Rwanda

2.    Cogebanque

3.    BPR Atlasmara

4.    I&M

5.    Bank of Kigali

6.    KCB

7.    Equity Bank

8.    GT Trust Bank






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND